Luka 22 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuYezu bamugambanira ( Mt 26.1 , 16 ; Mk 14.1 , 2 ; Yh 11.45–53 ) 1 Umunsi mukuru wo kurya imigati idasembuye, witwa Pasika, wari wegereje. 2 Nuko abatware b’abaherezabitambo n’abigishamategeko bashakaga aho bamuturuka ngo bamwice, ariko bagatinya rubanda. 3 Nuko Sekibi itaha muri Yuda Isikariyoti, umwe muri ba Cumi na babiri. 4 Aragenda ajya kubonana n’abatware b’abaherezabitambo n’abakuru b’abarinzi b’Ingoro, ngo barebere hamwe uko yamubagabiza. 5 Ngo babyumve barishima, maze bamusezeranya kuzamuha ikiguzi. 6 Aremera, asigara ashaka uko yamutanga, rubanda batabizi. Itegura rya Pasika ( Mt 26.17–19 ; Mk 14.12–16 ) 7 Nuko umunsi mukuru w’imigati idasembuye, ari na wo bagombaga kubagaho intama za Pasika, uragera. 8 Yezu atuma Petero na Yohani, arababwira ati «Nimujye kudutegurira Pasika kugira ngo tuyirye.» 9 Baramubaza bati «Urashaka ko tujya kuyitegurira hehe?» 10 Arabasubiza ati «Mukigera mu murwa, murahura n’umuntu wikoreye ikibindi cy’amazi. Mumukurikire mu nzu ari bwinjiremo, 11 maze mubwire nyir’urugo, muti ’Umwigisha aravuze ngo: Icyumba cyanjye nza kuriramo Pasika hamwe n’abigishwa banjye kiri hehe?’ 12 Ari bubereke mu nzu yo hejuru icyumba kigari, gishashe neza; abe ari ho mutegura.» 13 Nuko baragenda, maze basanga byose bimeze uko yabibabwiye, bategura Pasika. Yezu arema Ukaristiya ( Mt 26.26–29 ; Mk 14.22–25 ) 14 Igihe kigeze, ajya ku meza hamwe n’intumwa ze, 15 maze arazibwira ati «Nifuje cyane gusangira namwe iyi Pasika, ntarababara. 16 Ndabibabwiye: nta bwo nzongera kuyirya, itaruzurizwa mu Ngoma y’Imana.» 17 Nuko yakira inkongoro ya divayi bamuhereje, ashimira Imana maze arababwira ati «Nimwakire musangire. 18 Koko ndabibabwiye: sinzongera kunywa ukundi ku mbuto y’imizabibu, kugeza igihe Ingoma y’Imana izaba yaje.» 19 Hanyuma afata n’umugati, ashimira Imana, arawumanyura, awubahereza avuga ati «Iki ni umubiri wanjye ubatangiwe; mujye mubikora namwe bibe urwibutso rwanjye.» 20 Barangije kurya, n’inkongoro ayigenzereza atyo, avuga ati «Iyi ni inkongoro y’Isezerano rishya, rishingiye ku maraso yanjye abamenewe. Yezu amenyesha ubugambanyi bwa Yuda ( Mt 26.20–25 ; Mk 14.17–21 ) 21 Nyamara ugiye kungambanira turiho turasangira. 22 Koko, Umwana w’umuntu aragiye, nk’uko byagenwe; ariko hagowe umuntu umutanze!» 23 Ubwo batangira kubazanya ugiye gukora ibyo uwo ari we. Uruta abandi ni uwuhe? ( Mt 20.24–27 ; Mk 10.42–44 ) 24 Nuko batangira kujya impaka ngo: umukuru muri bo yaba nde? 25 Arababwira ati «Abami batwara amahanga bayategeka uko bishakiye, n’abandi bayafiteho ubutegetsi bagakunda ko babita abagiraneza. 26 Kuri mwe rero, si ko bimeze. Ahubwo umukuru muri mwe nagenze nk’aho ari we muto, kandi umutware ahinduke umugaragu. 27 Ni ko se, umukuru ni uwuhe: uri ku meza, cyangwa ni uhereza? Si uwo se uri ku meza? Jyewe rero, ndi hagati yanyu nk’umuhereza! Igihembo cyasezeranyijwe intumwa 28 Mwebwe, muri abankomeyeho mu bigeragezo nagize. 29 Nanjye nabageneye Ingoma nk’uko Data yayingeneye, 30 kugira ngo muzarire kandi muzanywere ku meza yanjye mu Ngoma yanjye; kandi muzicare ku ntebe z’ubutware, mucire imanza imiryango cumi n’ibiri ya Israheli.» Yezu abwira Petero ko ari bumwihakane ( Mt 26.33–34 ; Mk 14.29–30 ) 31 Nuko Yezu aravuga ati «Simoni, Simoni! Dore Sekibi yabasabye ngo abashungure nk’ingano, 32 ariko nagusabiye kugira ngo ukwemera kwawe kudatezuka. Nawe rero, numara kwisubiraho, uzakomeze abavandimwe bawe.» 33 Aramusubiza ati «Mwigisha, niteguye kujyana nawe, badufunga cyangwa batwica!» 34 Ariko we aramubwira ati «Yewe Petero, nkubwire: uyu munsi, isake ntiri bubike utaranyihakana gatatu ngo ntunzi.» Kwitegura ibigiye kuba 35 Hanyuma arababwira ati «Igihe mbohereje nta gasaho k’ibiceri, nta mufuka, nta n’inkweto, ese hari icyo mwabuze?» Baramusubiza bati «Nta cyo.» 36 Arababwira ati «Ubu noneho, ufite agasaho k’ibiceri nakajyane; n’ufite umufuka abigenze atyo; n’udafite inkota nagurishe igishura cye, maze ayigure. 37 Koko ndabibabwiye: ni ngombwa ko Ibyanditswe binyuzurizwaho ngo ’Yabariwe mu bagome.’ Koko rero ibinyerekeyeho bigiye kurangira.» 38 Baramubwira bati «Mwigisha, dore hano hari inkota ebyiri.» Arabasubiza ati «Birahagije!» Yezu asengera ku musozi w’Imizeti ( Mt 26.36–41 ; Mk 14.32–38 ) 39 Arasohoka, ajya ku musozi w’Imizeti nk’uko yari asanzwe abigenza, n’abigishwa baramukurikira. 40 Amaze kuhagera, arababwira ati «Nimwambaze, kugira ngo mutagwa mu bishuko.» 41 Nuko arabitarura ajya ahareshya n’aho umuntu yatera ibuye; arapfukama, asenga agira ati 42 «Dawe, ubishatse wakwigizayo iyi nkongoro! Ariko ntibibe uko nshaka, ahubwo bibe uko ubishaka.» 43 Nuko umumalayika wo mu ijuru aramubonekera, aramukomeza. 44 Asambishwa n’agahinda, nyamara arushaho gusenga, abira ibyuya by’amaraso byatonyangiraga hasi. 45 Amaze kwambaza arahaguruka, asanga abigishwa be basinzirijwe n’agahinda. 46 Arababwira ati «Koko mwasinziriye? Nimuhaguruke maze mwambaze kugira ngo mutagwa mu bishuko!» Yezu afatwa ( Mt 26.47–55 ; Mk 14.43–49 ) 47 Akivuga ibyo, hatunguka igitero cy’abantu babanjirijwe n’uwitwa Yuda, umwe muri ba Cumi na babiri. Yegera Yezu kugira ngo amuhobere. 48 Yezu aramubwira ati «Yuda, ni koko utanze Umwana w’umuntu umusoma?» 49 Abari bakikije Yezu, babonye ibigiye kuba, baramubwira bati «Mwigisha, turwanishe inkota se?» 50 Nuko umwe muri bo ayikubita umugaragu w’umuherezabitambo mukuru, amuca ugutwi kw’iburyo. 51 Ariko Yezu arababwira ati «Nimusigeho!» Aherako amukora ku gutwi, aramukiza. 52 Hanyuma Yezu abwira abari bamuteye, ari bo batware b’abaherezabitambo, n’abakuru b’abarinzi b’Ingoro, n’abakuru b’umuryango, ati «Mwanteye mufite inkota n’ibibando nk’aho ndi igisambo. 53 Nyamara buri munsi nari kumwe namwe mu Ngoro, ntimwagira icyo munkoraho. Ariko ubu ni igihe cyanyu, cyo kwisunga umwijima.» Petero yihakana Yezu ( Mt 26.69–75 ; Mk 14.66–72 ; Yh 18.15 , 25–27 ) 54 Yezu bamufata ubwo, baramujyana bamwinjiza mu nzu y’umuherezabitambo mukuru. Naho Petero abakurikirira kure. 55 Bari bacanye umuriro mu gikari, barawukikiza barota, Petero na we akaba yari yicaranye na bo. 56 Nuko umuja amubonye yicaye ku ikome, aramwitegereza maze aravuga ati «N’uyu yari kumwe na we!» 57 Ariko Petero ahakana, avuga ati «Wa mugore we, uwo muntu nta bwo muzi.» 58 Hashize akanya undi amubonye, ati «Nawe, uri umwe muri bo!» Petero ati «Wa mugabo we, nta bwo ndi uwo muri bo.» 59 Hashize nk’isaha, undi yemeza akomeje ati «Ni ukuri: n’uyu yari kumwe na we, ndetse ni n’Umunyagalileya!» 60 Petero ati «Wa mugabo we, sinzi ibyo uvuga.» Muri ako kanya akivuga ibyo, isake irabika. 61 Nuko Nyagasani arakebuka, yitegereza Petero, maze Petero yibuka rya jambo Nyagasani yari yamubwiye ati «Uyu munsi, isake itarabika uraba wanyihakanye gatatu.» 62 Nuko Petero asohoka arirana ishavu. Ibitutsi n’agashinyaguro ( Mt 26.67–68 ; Mk 14.65 ) 63 Ubwo abantu barindaga Yezu bamujyaho baramushinyagurira, bakanamukubita. 64 Bari bamupfutse mu maso, nuko bakamubaza bati «Ngaho fora: ni nde ugukubise?» 65 Maze bamuhunda n’ibindi bitutsi byinshi. Yezu imbere y’inama nkuru ( Mt 26.57–66 ; Mk 14.53–64 ) 66 Bumaze gucya, inama y’abakuru b’umuryango n’abatware b’abaherezabitambo n’abigishamategeko iraterana, maze bahamagaza Yezu mu rukiko rwabo. 67 Baravuga bati «Niba uri Kristu, bitubwire!» Arabasubiza ati «Nimbibabwira ntimubyemera, 68 kandi nimbabaza ntimunsubiza. 69 Ariko guhera ubu, Umwana w’umuntu agiye kwicara iburyo bw’Imana Nyir’ububasha.» 70 Nuko bose baravuga bati «Rero uri Umwana w’Imana!» Arabasubiza ati «Murabyivugiye: ndi we.» 71 Batera hejuru bati «Abagabo bandi ni ab’iki? Ubwacu turamwiyumviye!» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda