Luka 20 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuAbategetsi babaza Yezu inkomoko y’ububasha bwe ( Mt 21.23–27 ; Mk 11.27–33 ) 1 Umunsi umwe, Yezu yigishirizaga abantu mu Ngoro, yamamaza Inkuru Nziza. Haza abatware b’abaherezabitambo n’abigishamategeko, hamwe n’abakuru b’umuryango. 2 Baramubaza bati «Tubwire: ibyo ubikoresha bubasha ki? Ni nde waguhaye ubwo bubasha?» 3 Yezu araba subiza ati «Reka nanjye ngire icyo mbabaza. Ngaho nimumbwire: 4 batisimu ya Yohani yaturutse mu ijuru, cyangwa ku bantu?» 5 Naho bo baribwira bati «Nituvuga ko yaturutse mu ijuru, aratubwira ati ’Mwabujijwe n’iki kumwemera?’ 6 Nituramuka tuvuze ko yaturutse ku bantu, rubanda rwose baradutera amabuye kuko bemera ko Yohani ari umuhanuzi.» 7 Nuko basubiza ko batazi aho ituruka. 8 Yezu na we arababwira ati «Nanjye rero simbabwira aho nkura ububasha bwo gukora ibyo mubona.» Umugani w’abanyamizabibu b’abahotozi ( Mt 21.33–46 ; Mk 12.1–12 ) 9 Yezu abwira rubanda uyu mugani, ati «Umuntu yateye imizabibu mu murima we, awatira abahinzi, maze yigira mu rugendo ruzamara igihe. 10 Igihe cy’isarura kigeze, yohereza umugaragu kuri ba bahinzi, kugira ngo bamumuhere ku mbuto z’imizabibu. Ariko abo bahinzi baramuhondagura, bamwohereza amara masa. 11 Arongera abatumaho undi mugaragu; uwo na we baramuhondagura, baramutukagura, maze bamwohereza amara masa. 12 Arongera yohereza uwa gatatu; we baramukomeretsa, kandi baramwirukana. 13 Nuko nyir’imizabibu aribwira ati ’Ndabigenza nte? Ngiye kohereza noneho umwana wanjye nkunda; ahari we nta cyo bazamutwara.’ 14 Ariko abahinzi bamubonye barabwirana bati ’Dore uzamuzungura; nimuze tumwice, maze tuzazungure ibye.’ 15 Nuko bamaze kumujugunya inyuma y’umurima w’imizabibu baramwica. Mbese murabona nyir’imizabibu azabagenza ate? 16 Azaza arimbure abo bahinzi, maze imizabibu ayishinge abandi.» Rubanda babyumvise, baravuga bati «Ibyo ntibikabe!» 17 Nuko Yezu abahanga amaso, arababaza ati «Ibyanditswe ngo ’Ibuye ryajugunywe n’abubatsi ryabaye insanganyarukuta’ bivuga iki? 18 Umuntu wese uzagwira iryo buye azamenagurika; n’uwo rizagwira rizamujanjagura.» 19 Abigishamategeko n’abatware b’abaherezabitambo bashaka uko bahita bamufata ako kanya, ariko batinya rubanda. Bari bumvise neza ko ari bo yavugaga muri uwo mugani. Umusoro wa Kayizari ( Mt 22.15–22 ; Mk 12.13–17 ) 20 Nuko batangira kumugenzura, maze bamwoherezaho ingenza, ziriyoberanya zigira nk’intungane, kugira ngo zimufatire mu magambo ye, maze bamugabize abategetsi n’umutware mukuru w’igihugu. 21 Baraza baramubaza bati «Mwigisha, tuzi ko uvuga ukuri kandi ukakwigisha; byongeye kandi nta we ubera, ahubwo wigisha inzira y’Imana mu kuri. 22 Ese twemerewe guha Kayizari umusoro, cyangwa si byo?» 23 Ariko Yezu kuko yari azi uburyarya bwabo, arababwira ati 24 «Nimunyereke igiceri. Iri shusho n’iri zina biriho ni ibya nde?» Baramusubiza bati «Ni ibya Kayizari.» 25 Nuko Yezu arababwira ati «Ibya Kayizari mubisubize Kayizari, n’iby’Imana mubisubize Imana!» 26 Nuko babura uko bamufatira mu magambo imbere ya rubanda, baraceceka, basigara batangazwa n’amagambo yabashubije. Ikibazo cyerekeye izuka ry’abapfuye ( Mt 22.23–33 ; Mk 12.18–27 ) 27 Nuko Abasaduseyi bamwe baramwegera, ba bandi bavuga ko kuzuka bitabaho. 28 Baramubaza bati «Mwigisha, dore Musa yatwandikiye iri tegeko ngo ’Umuntu napfa asize umugore batabyaranye, umuvandimwe we agomba gucyura uwo mugore, kugira ngo acikure nyakwigendera. 29 Habayeho rero abavandimwe barindwi; uwa mbere ashaka umugore maze apfa batabyaranye. 30 Uwa kabiri aramucyura, 31 n’uwa gatatu aramucyura kimwe n’abandi. Bose uko ari barindwi bapfa badasize abana. 32 Hanyuma wa mugore na we arapfa. 33 Ubwo se, igihe cy’izuka uwo mugore azaba uwa nde muri abo, ko bose bamutunze uko ari barindwi?» 34 Yezu arabasubiza ati «Ab’iyi ngoma ni bo bagira abagore cyangwa abagabo. 35 Naho abo Imana izasanga bakwiye kugira uruhare ku bugingo buzaza no kuzuka mu bapfuye, bo ntibazagira abagore cyangwa abagabo. 36 Ntibazaba bagipfuye ukundi, kuko bazaba bameze nk’abamalayika; babaye abana b’Imana koko babikesha ukuzuka. 37 Naho iby’izuka ry’abapfuye, Musa na we yabitwumvishije igihe yari yibereye imbere y’igihuru kigurumana, akita Nyagasani ngo ’Imana ya Abrahamu, Imana ya Izaki, n’Imana ya Yakobo.’ 38 Nta bwo rero ari Imana y’abapfuye, ahubwo ni iy’abazima. Koko bose ni Yo babereyeho.» 39 Abigishamategeko bamwe baramubwira bati «Mwigisha, uvuze neza.» 40 Nuko baherukira aho ntibatinyuka kugira ikindi bamubaza. Kristu asumba Dawudi ( Mt 22.41–45 ; Mk 12.35–37 ) 41 Yezu na we arababaza ati «Bashobora bate kuvuga ko Kristu ari mwene Dawudi? 42 Kandi Dawudi ubwe mu gitabo cya Zaburi yaravuze ati ’Nyagasani yabwiye Umutegetsi wanjye, ati: Icara iburyo bwanjye, 43 kugeza igihe abanzi bawe mbahindura imisego y’ibirenge byawe.’ 44 Uwo rero Dawudi yita Umutegetsi we, yaba umwana we ate?» Yezu aburira rubanda ngo birinde abigishamategeko ( Mk 12.37–40 ) 45 Nuko abwira abigishwa be, rubanda rwose rwumva, ati 46 «Murajye mwirinda abigishamategeko, bakunda gutembera bambaye amakanzu maremare, no kuramukirizwa mu materaniro; bakunda kandi guhabwa intebe z’icyubahiro mu masengero, n’imyanya y’imbere aho batumiwe. 47 Icyabo ni ukurya ingo z’abapfakazi, maze bakiha kuvuga amasengesho y’urudaca. Abo bazacirwa urubanza rukaze kurusha abandi!» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda