Luka 2 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIvuka rya Yezu 1 Muri iyo minsi, Kayizari Ogusito yaciye iteka ryo kubarura abantu bo mu bihugu byose yategekaga. 2 Iryo barura rya mbere ryabaye igihe Kwirini yari umutware wa Siriya. 3 Bose bajyaga kwiyandikisha, buri muntu mu mugi we. 4 Yozefu na we ava mu mugi wa Nazareti ho mu Galileya, ajya mu mugi wa Dawudi witwaga Betelehemu yo mu Yudeya, kuko yari uwo mu muryango wa Dawudi, 5 agira ngo abarwe, we n’umugore we Mariya wari utwite. 6 Nuko bagezeyo, umunsi wo kubyara uragera. 7 Abyara umuhungu we w’imfura, amworosa utwenda, amuryamisha mu kavure, kuko nta wundi mwanya ukwiye bari babonye aho bacumbika. 8 Muri ako karere hari abashumba barariraga amatungo yabo ku gasozi. 9 Nuko Umumalayika wa Nyagasani abahagarara iruhande, ikuzo rya Nyagasani ribasesekazaho urumuri, maze bashya ubwoba. 10 Malayika arababwira ati «Mwigira ubwoba, kuko mbazaniye inkuru ikomeye cyane, izashimisha umuryango wose. 11 None, mu mugi wa Dawudi, mwavukishije Umukiza ari we Kristu Nyagasani. 12 Dore ikimenyetso kimubabwira: murasanga uruhinja rworoshe utwenda, ruryamye mu kavure.» 13 Nuko ako kanya, inteko y’ingabo zo mu ijuru yifatanya na wa Mumalayika, basingiza Imana bavuga bati 14 «Imana nikuzwe mu bushorishori bw’ijuru, kandi mu nsi abo ikunda bahorane amahoro.» 15 Abamalayika babasiga aho, basubira mu ijuru. Nuko abashumba bajya inama bati «Nimucyo tujye i Betelehemu, turebe ibyabaye Nyagasani atumenyesheje.» 16 Nuko bagenda bihuta, basanga Mariya na Yozefu, n’uruhinja ruryamye mu kavure. 17 Bamaze kureba bamenyesha hose ibyo bari babwiwe kuri uwo Mwana. 18 Maze ababumvaga bose, batangazwa n’ibyo abashumba bavugaga. 19 Mariya we yashyinguraga mu mutima we ibyabaye byose, akabizirikana. 20 Nuko abashumba bataha bakuza Imana kandi bayisingiza, babitewe n’ibyo bari babonye kandi bumvise bihuje n’uko bari babibwiwe. Yezu aturwa Imana mu Ngoro 21 Hashize iminsi munani, igihe cyo kugenya Umwana kiragera; bamwita izina rya Yezu, Malayika yari yamwise atarasamwa. 22 Umunsi w’isukurwa ryabo wategetswe na Musa uragera, bamujyana i Yeruzalemu kumutura Nyagasani, 23 nk’uko byanditse mu itegeko rya Nyagasani, ngo «Umuhungu wese w’imfura azaba intore y’umwihariko wa Nyagasani.» 24 Bari bajyanywe kandi no gutura igitambo cy’intungura ebyiri cyangwa inuma ebyiri bakurikije itegeko rya Nyagasani. 25 Icyo gihe, i Yeruzalemu hari umuntu witwaga Simewoni; yari intungane kandi yubaha Imana. Yari ategereje ihumure rya Israheli, kandi Roho Mutagatifu yari amurimo. 26 Byongeye Roho Mutagatifu yari yaramuhishuriye ko atazapfa atabonye Kristu wa Nyagasani. 27 Nuko Simewoni aza mu Ngoro y'Imana abibwirijwe na Roho Mutagatifu. Igihe Ababyeyi b’Umwana Yezu bamuzanye ngo bamurangirizeho ibyategetswe, 28 na we amwakira mu biganza bye, ashimira Imana avuga ati 29 «Nyagasani, noneho sezerera umugaragu wawe mu mahoro nk’uko wabivuze; 30 kuko amaso yanjye yabonye agakiza kawe, 31 wageneye imiryango yose. 32 Ni we rumuri ruboneshereza amahanga, akaba n’ikuzo ry’umuryango wawe Israheli !» 33 Se na nyina batangazwaga n’ibyo bamuvugagaho. 34 Nuko Simewoni arabashima, maze abwira Mariya, nyina wa Yezu, ati «Dore uyu nguyu yashyiriweho kubera benshi muri Israheli impamvu yo korama cyangwa gukira, azaba n’ikimenyetso bazagiriraho impaka. 35 Nawe kandi inkota izakwahuranya umutima. Bityo ibitekerezo biri mu mitima ya benshi bigaragare.» 36 Hakaba n’umuhanuzikazi Ana, umukobwa wa Fanuweli wo mu muryango wa Azeri; yari ageze mu zabukuru. Nyuma y’ubusugi bwe, yamaranye n’umugabo we imyaka irindwi, 37 hanyuma aba umupfakazi kugeza mu kigero cy’imyaka mirongo inani n’ine. Ntiyavaga mu Ngoro, agakorera Imana umunsi n’ijoro, asiba kurya kandi asenga. 38 Nuko uwo mwanya na we arahagoboka, atangira gusingiza Imana, no gutekerereza iby’uwo mwana abari bategereje ugukira kwa Yeruzalemu. 39 Bamaze gutunganya ibyategetswe na Nyagasani, basubira mu Galileya mu mugi wabo wa Nazareti. 40 Nuko umwana arakura, arakomera, abyirukana ubwenge, yuzuye ubwitonzi, afite n’ubutoni ku Mana. Yezu mu Ngoro y’Imana, hagati y’Abigisha 41 Uko umwaka utashye ababyeyi be bajyaga i Yeruzalemu guhimbaza umunsi mukuru wa Pasika. 42 Nuko umwana amaze imyaka cumi n’ibiri, bajyanayo uko babimenyereye ku munsi mukuru. 43 Iminsi mikuru irangiye barataha, umwana Yezu asigara i Yeruzalemu ababyeyi be batabizi. 44 Bagenda urugendo rw’umunsi wose, bakeka ko ari mu bo bagendanaga. Hanyuma bamushakira muri bene wabo no mu bamenyi. 45 Bamubuze, basubira i Yeruzalemu bamushaka. 46 Hashize iminsi itatu bamusanga mu Ngoro y'Imana, yicaye hagati y’abigisha, abateze amatwi kandi abasiganuza. 47 Abamwumvaga bose batangariraga ubwenge bwe n’amagambo yabasubizaga. 48 Ababyeyi be bamubonye barumirwa, maze nyina aramubwira ati «Mwana wanjye, watugenje ute? Jye na so twagushakanye umutima uhagaze.» 49 Arabasubiza ati «Mwanshakiraga iki? Muyobewe ko ngomba kuba mu Nzu ya Data?» 50 Bo ariko ntibasobanukirwa n’ibyo ababwiye. 51 Nuko ajyana na bo i Nazareti, agahora abumvira. Nyina abika ibyo byose mu mutima we. 52 Uko Yezu yakuraga, ni ko yungukaga ubwenge n’igihagararo, anyuze Imana n’abantu. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda