Luka 19 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuZakewusi 1 Yezu ageze i Yeriko, yahuranya umugi. 2 Nuko haza umugabo witwa Zakewusi, yari umutware w’abasoresha, akaba umukungu. 3 Agerageza kubona Yezu uwo ari we ariko ntiyabishobora, kubera imbaga y’abantu, kandi akaba yari mugufi. 4 Arirukanka, abacaho maze yurira igiti cy’umuvumu, agira ngo abone Yezu wari ugiye kunyura aho. 5 Yezu ahageze yubura amaso, aramubwira ati «Zakewusi, manuka vuba kuko ngomba gucumbika iwawe uyu munsi.» 6 Nuko amanuka bwangu, amwakirana ibyishimo. 7 Ababibonye bose barijujuta, baravuga bati «Yagiye gucumbika ku munyabyaha!» 8 Nuko Zakewusi yegera Nyagasani, aramubwira ati «Rwose, Mwigisha, kimwe cya kabiri cy’ibyo ntunze, ngihaye abakene; niba kandi hari uwo nahuguje, ndamusubiza ibye incuro enye.» 9 Yezu ni ko kuvuga ati «Uyu munsi umukiro watashye muri iyi nzu, kuko uyu na we ari umwana wa Abrahamu. 10 Koko rero, Umwana w’umuntu yazanywe no gushaka no kurokora ibyazimiye.» Umugani w’amafeza cumi ( Mt 25.14–30 ) 11 Mu gihe abantu bari bamuteze amatwi, Yezu yongera kubacira umugani, kuko yari ageze hafi ya Yeruzalemu, kandi hakaba hari abibwiraga ko Ingoma y’Imana igiye kwigaragaza ako kanya. 12 Nuko aravuga ati «Umuntu w’igikomangoma yagiye mu gihugu cya kure ajyanywe no kwimikwa, byarangira akagaruka. 13 Nuko ahamagara icumi mu bagaragu be, abaha ibiceri cumi bya feza, arababwira ati ’Muzabikoreshe neza bizunguke kugeza igihe nzagarukira.’ 14 Ariko abaturage be baramwangaga, maze bamukurikiza intumwa zo kuvuga ngo ’Ntidushaka ko uriya atubera umwami!’ 15 Amaze rero kwimikwa, aragaruka, ahamagaza abagaragu yari yarahaye feza ze, kugira ngo amenye icyo buri muntu yungutse. 16 Uwa mbere araza, aravuga ati ’Nyagasani, ifeza yawe yungutse izindi cumi.’ 17 Umwami aramubwira ati ’Ni uko, ni uko, mugaragu mwiza! Kubera ko wabaye inyangamugayo mu bintu bike, uzatwara imigi cumi.’ 18 N’uwa kabiri araza, ati ’Nyagasani, ifeza yawe yungutse izindi eshanu.’ 19 N’uwo nguwo umwami aramubwira ati ’Nawe uzatwara imigi itanu.’ 20 Undi na we araza, ati ’Nyagasani, dore ifeza yawe, nayibitse neza mu gitambaro. 21 Koko naragutinye, kuko uri umunyamwaga: utwara ibyo utabitse, ugasarura aho utabibye.’ 22 Umwami aramusubiza ati ’Amagambo yawe umaze kwivugira ni yo ngiye kukuziza, wa mugaragu mubi we! Wari uzi ko ndi umunyamwaga, ntwara ibyo ntabitse, ngasarura ibyo ntabibye. 23 Wabujijwe n’iki gushyira feza yanjye mu isanduku y’ububiko, ngo ningaruka uyimpane n’inyungu yayo?’ 24 Nuko abwira abari aho, ati ’Nimumwake ifeza ye, maze muyihe uzifite ari icumi.’ 25 Baramubwira bati ’Nyagasani, ko afite se nyine icumi!’ 26 Umwami arabasubiza ati ’Ndabibabwiye: ufite wese bazamwongerera, naho ufite ubusa bazamwambura n’utwo yari atunze. 27 Naho abanzi banjye banze ko mbabera umwami, nimubazane hano mubicire imbere yanjye.’» Yezu yakirwa i Yeruzalemu nk’umwami ( Mt 21.1–17 ; Mk 11.1–10 ; Yh 12.12–16 ) 28 Yezu amaze kuvuga ibyo abarangaza imbere, azamuka agana i Yeruzalemu. 29 Nuko agiye kugera i Betifage n’i Betaniya, hafi y’umusozi witwaga uw’Imizeti, yohereza babiri mu bigishwa be. 30 Arababwira ati «Nimujye mu ngo ziri imbere yanyu. Nimuhagera, murahasanga icyana cy’indogobe kiziritse, kitigeze kigira uwo giheka. Mukiziture, mukinzanire. 31 Nihagira ubabaza ati ’Murakiziturira iki?’ mumusubize muti ’Nyagasani aragikeneye.’» 32 Intumwa ziragenda, zisanga bimeze uko Yezu yabibabwiye. 33 Igihe bakikizitura, ba nyiracyo barababaza bati «Icyo cyana cy’indogobe murakiziturira iki?» 34 Baravuga bati «Nyagasani aragikeneye.» 35 Nuko bakizanira Yezu. Bagereka ibishura byabo kuri cya cyana cy’indogobe, maze bicazaho Yezu. 36 Uko yagendaga, ni ko baramburaga imyambaro yabo mu nzira. 37 Ageze ahamanuka ku musozi w’Imizeti, abigishwa bose basagwa n’ibyishimo, batangira gusingiza Imana mu ijwi riranguruye kubera ibitangaza byose babonye. 38 Nuko batera hejuru bati «Nahabwe impundu Umwami uje mu izina rya Nyagasani! Amahoro mu ijuru, n’ikuzo mu bushorishori bwaryo!» 39 Bamwe mu Bafarizayi bari muri rubanda, baravuga bati «Mwigisha, cecekesha abigishwa bawe!» 40 Yezu arabasubiza ati «Ndabibabwiye: n’iyo aba baceceka, amabuye yo yasakuza!» Yezu aririra Yeruzalemu 41 Amaze kwegera umugi no kuwitegereza, arawuririra, 42 avuga ati «Ubonye uyu munsi iyo ugera waramenye icyaguhesha amahoro! Noneho rero byarakwihishe. 43 N’iminsi iragusatiriye, maze abanzi bawe bazakugote, bagutangatange, bakwagirize impande zose. 44 Bazakurimburana n’abana bawe bazaba bakurimo, kandi ntibazagusigira n’ibuye rigeretse ku rindi, kuko utamenye igihe Imana yakugendereyeho.» Yezu yirukana abacuruzi mu Ngoro y’Imana ( Mt 21.12–13 ; Mk 11.15–19 ; Yh 2.13–16 ) 45 Hanyuma Yezu yinjira mu Ngoro y’Imana, atangira kuyirukanamo abacuruzi. 46 Arababwira ati «Haranditswe ngo: Inzu yanjye izaba inzu yo gusengeramo; naho mwebwe mwayigize ubuvumo bw’abambuzi.» 47 Buri munsi yigishirizaga mu Ngoro y'Imana. Abatware b’abaherezabitambo n’abigishamategeko, kimwe n’abakuru b’umuryango, bashaka ukuntu bamwicisha. 48 Nyamara ntibabona aho bamuturuka, kuko rubanda rwose bari bamuteze amatwi, bitaye cyane ku byo yavugaga. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda