Luka 18 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUmugani w’umucamanza n’umupfakazi 1 Hanyuma abacira umugani, abumvisha ko ari ngombwa gusenga iteka batarambirwa. 2 Nuko aravuga ati «Mu mugi umwe hari umucamanza utatinyaga Imana, ntiyubahe n’abantu. 3 Muri uwo mugi hari n’umupfakazi wazaga kumubwira ati ’Nkiranura n’uwo duhora tuburana!’ 4 Amwirengagiza igihe kirekire. Ageze aho, aribwira ati ’N’ubwo ndatinya Imana bwose, kandi singire uwo nubaha, 5 uriya mupfakazi wandembeje ngiye kumucira urubanza rwe rurangire, areke guhora aza kumena umutwe.’» 6 Nyagasani arongera ati «Nimwumve ibyo uwo mucamanza mubi avuga. 7 Imana se ni Yo yarangarana intore zayo, ntizirengere kandi ziyitakambira amanywa n’ijoro? 8 Ndabibabwiye: izabarenganura vuba. Ariko se, igihe Umwana w’umuntu azazira, azasanga hakiri ukwemera ku isi?» Umugani w’Umufarizayi n’umusoresha 9 Yezu yongera guca uyu mugani, awucira bamwe bibwiraga ko ari intungane, bagasuzugura abandi bose. 10 Nuko aravuga ati «Abantu babiri bahuriye mu Ngoro baje gusenga. Umwe yari Umufarizayi, undi ari umusoresha. 11 Umufarizayi aremarara, asengera mu mutima we avuga ati ’Mana, ndagushimira ko ntameze nk’abandi bantu b’ibisambo, b’abahemu, b’abasambanyi, mbese nk’uriya musoresha! 12 Nsiba kurya kabiri mu cyumweru, ngatanga kimwe cya cumi cy’urwunguko rwanjye rwose.’ 13 Umusoresha we yihagararira kure, atinya no kubura amaso ngo ayerekeze hejuru, maze yikomanga ku gituza avuga ati ’Mana yanjye, mbabarira jyewe w’umunyabyaha!’ 14 Ndabibabwiye: uwo musoresha yasubiye iwe ari intungane, naho ureke undi! Kuko uwikuza wese azacishwa bugufi, naho uwicisha bugufi akazakuzwa.» Yezu n’abana bato ( Mt 19.13–15 ; Mk 10.13–16 ) 15 Nuko abantu bamuzanira n’abana babo b’ibitambambuga ngo abakoreho, ariko abigishwa babibonye barabakabukira. 16 Yezu arabahamagara ati «Nimureke abana bansange, mwibabuza, kuko Ingoma y’Imana ari iy’abameze nka bo. 17 Ndababwira ukuri: umuntu wese utazakira Ingoma y’Imana nk’umwana, ntazayinjiramo bibaho.» Umunyacyubahiro w’umukungu asanga Yezu ( Mt 19.16–30 ; Mk 10.17–31 ) 18 Nuko haza umunyacyubahiro, abaza Yezu ati «Mwigisha mwiza, nkore iki kugira ngo nzabone ubugingo bw’iteka ho umurage?» 19 Yezu aramubwira ati «Kuki unyita mwiza? Nta mwiza ubaho, keretse Imana yonyine. 20 Uzi amategeko: ntuzasambane, ntuzice, ntuzibe, ntuzahamye ibinyoma, urajye wubaha so na nyoko.» 21 Uwo mugabo aramusubiza ati «Ibyo byose nabikurikije kuva nkiri muto.» 22 Yezu abyumvise, aramubwira ati «Ubuze ikintu kimwe gusa: gurisha ibyo utunze byose, maze ubigabanye abakene, uzagira ubukire mu ijuru; hanyuma uze unkurikire.» 23 We ariko abyumvise arijima, kuko yari atunze ibintu byinshi. 24 Yezu abibonye atyo, aravuga ati «Mbega ukuntu kuzinjira mu Ngoma y’Imana biruhije ku bakungu! 25 Byoroheye ingamiya guca mu mwenge w’urushinge kurusha uko byoroheye umukungu kwinjira mu Ngoma y’Imana!» 26 Ababyumvise baravuga bati «Ubwo se ni nde ushobora kurokoka?» 27 Arabasubiza ati «Ikidashobokera abantu, Imana iragishobora.» 28 Nuko Petero aravuga ati «Dore, twebwe twasize ibyacu byose, turagukurikira.» 29 Arabasubiza ati «Ndababwira ukuri: ntawe uzaba yarasize urugo rwe, cyangwa umugore we, cyangwa abavandimwe be, cyangwa ababyeyi be, cyangwa abana be, abigirira Ingoma y’Imana, 30 ngo abure kwiturwa ibirenzeho muri iki gihe, no mu gihe kizaza akaziturwa ubugingo bw’iteka.» Yezu avuga ubwa gatatu ko azapfa akazuka ( Mt 20.17–19 ; Mk 10.32–34 ) 31 Nuko Yezu yihererana ba Cumi na babiri, arababwira ati «Dore tuzamutse tujya i Yeruzalemu, maze ibyanditswe n’abahanuzi byose byerekeye Umwana w’umuntu bizabe. 32 Koko bazamugabiza abanyamahanga, akubitwe, ashinyagurirwe, avunderezwe amacandwe; 33 kandi nibamara kumukubitisha ibiboko bazamwice, maze ku munsi wa gatatu azazuke.» 34 Nyamara bo, birabayobera. Ayo magambo ababera urujijo; ntibumva icyo Yezu yashakaga kuvuga. Impumyi yo kuri Yeriko ( Mt 20.29–34 ; Mk 10.46–52 ) 35 Igihe yegereye i Yeriko, hakaba hari impumyi yicaye iruhande rw’inzira, isabiriza. 36 Yumvise abantu benshi bahitaga, abaza ibyo ari byo. 37 Baramusubiza bati «Ni Yezu w’i Nazareti uhise.» 38 Nuko atera hejuru ati «Yezu, Mwana wa Dawudi, mbabarira!» 39 Abari imbere baramucyaha ngo naceceke, ariko arushaho kurangurura ijwi, ati «Mwana wa Dawudi, mbabarira!» 40 Yezu arahagarara, ategeka ko bamumuzanira. Amugeze iruhande, aramubaza ati 41 «Urashaka ko ngukorera iki?» Na we, ati «Nyagasani, mpa kubona!» 42 Yezu aramubwira ati «Ngaho bona; ukwemera kwawe kuragukijije!» 43 Ako kanya arabona, maze aramukurikira, agenda asingiza Imana. Abantu bose na bo babibonye, basingiza Imana. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda