Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Luka 17 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Yezu aha abigishwa be inyigisho zinyuranye
( Mt 18.6 , 7 , 21 ; 17.20 ; Mk 9.42 )

1 Nuko Yezu abwira abigishwa be ati «Kubuza ibigusha abantu mu byaha ntibishoboka, ariko hagowe umuntu biturukaho!

2 Ikiruta kuri we, ni uko bamuhambira urusyo ku ijosi bakamuroha mu nyanja, ataragira uwo agusha muri aba batoya.

3 Murabyitondere! Umuvandimwe wawe nagucumuraho, ubimuhane ukomeje, maze niyicuza, umubabarire.

4 Ndetse nagucumuraho karindwi mu munsi, akakwitwaraho karindwi avuga ati ’Ndabyicujije’, uzamubabarire.»

5 Nuko intumwa zibwira Yezu ziti «Twongerere ukwemera.»

6 Nyagasani arabasubiza ati «Iyaba mwari mufite ukwemera kungana n’impeke y’ururo, mwabwiye iki giti cya boberi muti ’Randuka, ujye kwitera mu nyanja’, kikabumvira.


Kuba abagaragu biyoroshya

7 Ni ko se, ni nde muri mwe wagira umugaragu umuhingira cyangwa akamuragirira amatungo, yataha akamubwira ati ’Banguka uze ufungure’?

8 Ahubwo ntazamubwira ati ’Banza ujye kuntekera, ukenyere umpereze, kugeza ndangije kurya no kunywa; hanyuma nawe ubone kurya no kunywa’?

9 Mbese shebuja yashimira uwo mugaragu we ko yarangije ibyo yari yategetswe?

10 Namwe ni uko, nimurangiza gukora icyo mwategetswe cyose, mujye muvuga muti ’Turi abagaragu nk’abandi: twakoze ibyo twari dushinzwe.’»


Ababembe cumi

11 Yezu yari mu rugendo, anyura ku mipaka ya Samariya na Galileya, yerekeza i Yeruzalemu.

12 Ageze mu rusisiro, ababembe cumi baza bamugana, bahagarara ahitaruye.

13 Nuko barangurura ijwi, bati «Yezu, Mwigisha, tubabarire!»

14 Ababonye, arababwira ati «Nimujye kwiyereka abaherezabitambo.» Bakiri mu nzira barakira.

15 Umwe muri bo, abonye ko yakize, asubira inyuma arangurura ijwi, asingiza Imana.

16 Nuko amwikubita imbere, yubitse umutwe ku butaka, aramushimira. Uwo muntu kandi yari Umunyasamariya.

17 Yezu araterura aravuga ati «Mbese bose ntibakize uko ari icumi? Abandi icyenda bari hehe?

18 Nta wundi wabonetse ngo agaruke gushimira Imana, atari uyu munyamahanga?»

19 Nuko aramubwira ati «Haguruka wigendere; ukwemera kwawe kuragukijije.»


Uko Ingoma y’Imana yamamara

20 Abafarizayi baramubaza bati «Ingoma y’Imana izaza gihe ki?» Yezu arabasubiza ati «Ingoma y’Imana ntizaza yigaragaza mu maso y’abantu,

21 ngo bagire bati ’Ngiyi, ngiriya.’ Ahubwo nimumenye ko Ingoma y’Imana ibarimo.»


Umunsi w’Umwana w’umuntu
( Mt 24.26–27 ; 24.37–39 )

22 Yongera kubwira abigishwa be, ati «Hazaza igihe muzifuza kubona nibura umwe mu minsi y’Umwana w’umuntu, ariko ntimuzawubona.

23 Bazababwira bati ’Dore nguyu, nguriya.’ Ntimuzajyeyo, ntimuzirukireyo.

24 Koko rero, nk’uko umurabyo urabiriza mu ruhande rumwe rw’isi, ukabonekera mu rundi, ni ko n’Umwana w’umuntu azaza ku munsi yigeneye.

25 Ariko agomba kubanza kubabara cyane, kandi abantu b’iyi ngoma bamwihakane.

26 Mbese nk’uko byagenze mu gihe cya Nowa, ni na ko bizamera mu minsi y’Umwana w’umuntu.

27 Icyo gihe abantu bararyaga bakanywa, abahungu bararongoraga, abakobwa bakarongorwa, kugeza ubwo Nowa yinjiye mu bwato, maze umwuzure uraza urabatsemba bose.

28 Bizamera nk’uko byagenze mu minsi ya Loti. Icyo igihe abantu bararyaga bakanywa, bararanguraga bagacuruza, kandi barahingaga bakubaka;

29 ariko umunsi Loti avuye muri Sodoma, Imana igusha umuriro uvanze n’amahindure biturutse ku ijuru, bose irabatsemba.

30 Ni ko bizamera ku munsi Umwana w’umuntu azigaragazaho.

31 Kuri uwo munsi, uzaba ari hejuru y’inzu, ntazamanuke ku nzu ye ngo agire icyo avanamo. Kandi uzaba ari mu murima, ntazasubire imuhira.

32 Nimwibuke umugore wa Loti!

33 Uwihambira ku bugingo bwe, azabubura, naho uzahara ubugingo bwe azabuhorana.

34 Ndabibabwiye: muri iryo joro, abantu babiri bazaba bari ku buriri bumwe, umwe azafatwa, undi asigare.

35 Abagore babiri bazaba bari hamwe basya, umwe azafatwa, undi asigare.» (36 . . . )

37 Abigishwa ni ko kumubaza bati «Ibyo bizabera hehe, Nyagasani?» Arabasubiza ati «Ahazaba hari intumbi, ni ho inkongoro zizakoranira.»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan