Luka 16 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUmugani w’umunyabintu w’umuhemu 1 Nuko akomeza kubwira abigishwa be ati «Habayeho umuntu w’umukungu wari ufite umunyabintu yashinze ibintu bye, maze bamumuregaho ko abipfusha ubusa. 2 Aramuhamagaza, aramubwira ati ’Ibyo numva bakuvugaho ni ibiki? Murikira ibyanjye kuko kuva ubu utazongera kumbera mu bintu.’ 3 Nuko uwo munyabintu aribaza ati ’Nzabigenza nte ko databuja ankuye mu bintu bye? Guhinga? Sinabishobora. Gusabiriza? Binteye isoni. 4 Mbonye uko nzabigenza kugira ngo, nimara kuva mu bintu bye, nzabone abanyakira iwabo.’ 5 Nuko ahamagaza abarimo imyenda ya shebuja bose, umwe umwe, maze ahera ku wa mbere aramubaza ati ’Databuja umufitiye umwenda ungana iki?’ 6 Undi aramusubiza ati ’Ibibindi ijana by’amavuta y’imizeti.’ Umunyabintu aramubwira ati ’Akira urupapuro rwawe, wicare, wandikeho vuba ko ari mirongo itanu.’ 7 Hanyuma abaza undi ati ’Wowe, se urimo mwenda ki?’ Aramusubiza ati ’Imifuka ijana y’ingano.’ Aramubwira ati ’Akira urupapuro rwawe, wandikeho ko ari mirongo inani.’ 8 Nuko shebuja atangarira uwo mugaragu w’umuhemu, kuko yamenye kwiteganyiriza. Koko, abana b’iyi si mu mibanire yabo barusha ubwenge abana b’urumuri.» Gukoresha amafaranga neza 9 Reka rero mbabwire: ayo matindi y’amafaranga nimuyashakishe incuti, kugira ngo umunsi mwayabuze izo ncuti zizabakire aho muzibera iteka. 10 Udahemuka mu bintu byoroheje, ntahemuka no mu bikomeye; naho uhemuka mu bintu byoroheje, ahemuka no mu bikomeye. 11 None se nimuterekana ko muri indahemuka mu matindi y’amafaranga, ni nde uzabashinga ibifite agaciro k’ukuri? 12 Niba kandi muterekanye ko muri indahemuka mu bintu bitari ibyanyu, ibibagenewe muzabihabwa na nde? 13 Nta mugaragu ushobora gukorera ba shebuja babiri: azanga umwe akunde undi, cyangwa azibanda kuri umwe asuzugure undi. Ntimushobora gukorera Imana na Bintu.» 14 Abafarizayi bikundiraga amafaranga, bumvise ibyo byose baramukwena. 15 Yezu arababwira ati «Mukunda kwigira intugane mu maso y’abantu, ariko Imana izi imitima yanyu. Koko icyo abantu baha agaciro, ni cyo kiba kigayitse mu maso y’Imana. Inkuru Nziza yuzuza Amategeko ( Mt 11.12–13 ; 5.18 ) 16 Amategeko n’Abahanuzi byabayeho kugeza kuri Yohani; kuva ubwo Ingoma y’Imana iramamazwa, kandi umuntu wese arwanira kuyinjiramo. 17 Biroroshye ko ijuru n’isi bishira aho kugira ngo akitso kamwe kave mu Mategeko. 18 Umuntu wese usenda umugore we akazana undi, aba asambanye; n’ucyura umugore wasenzwe n’umugabo we, na we aba asambanye. Umugani w’umukungu na Lazaro w’umukene 19 Habayeho umugabo w’umukungu wambaraga imyambaro myiza y’umuhemba n’iy’imyeru, buri munsi akarya by’agatangaza. 20 Hari n’umukene witwaga Lazaro wari waramazwe n’ibisebe, akarambarara ku muryango w’uwo mukungu. 21 Yifuzaga gutungwa n’ibyagwaga hasi bivuye ku meza y’uwo mukungu, akabibura; ahubwo imbwa zikaza kurigata ibisebe bye. 22 Umukene rero aza gupfa, abamalayika bamushyikiriza Abrahamu; umukungu na we arapfa, baramuhamba. 23 Ageze ikuzimu, arahababarira cyane. Ni ko kubura amaso, abonera kure Abrahamu ari kumwe na Lazaro. 24 Nuko atera hejuru ati ’Mubyeyi Abrahamu, mbabarira wohereze Lazaro, akoze umutwe w’urutoki rwe mu mazi, maze aze ambobeze ku rurimi, kuko nazahajwe n’uyu muriro.’ 25 Abrahamu aramusubiza ati ’Mwana wanjye, ibuka ko wakize cyane ukiri ku isi, naho Lazaro akahagirira ibyago. Ubu rero yibereye hano mu byishimo, naho wowe urababara. 26 Uretse n’ibyo, hagati yacu namwe hari imanga nini, ituma abashaka kuva hano baza aho batabishobora, namwe kandi ntimushobore kuva aho muri ngo mudusange.’ 27 Umukungu arongera ati ’Mubyeyi, ndagusabye ngo wohereze Lazaro kwa data, 28 kuko mpafite abavandimwe batanu; agende ababurire ejo na bo batazaza aha hantu h’ububabare.’ 29 Abrahamu aramusubiza ati ’Bafite Musa n’Abahanuzi, nibabumve!’ 30 Undi ati ’Oya, mubyeyi Abrahamu! Ahubwo umwe mu bapfuye nabasanga, bazisubiraho.’ 31 Abrahamu arongera, aramusubiza ati ’Niba batumva Musa n’Abahanuzi, n’aho hagira uzuka mu bapfuye, ntibyabemeza.’» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda