Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Luka 14 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Yezu akiza umunyarushwima ku isabato

1 Nuko ku munsi w’isabato, Yezu yinjira mu nzu y’umwe mu Bafarizayi b’abanyacyubahiro kuhafungurira, naho bo bakamugenzura.

2 Imbere ye rero hakaba umuntu urwaye urushwima.

3 Yezu araterura, abwira abigishamategeko n’Abafarizayi ati «Ese biremewe gukiza umuntu ku isabato, cyangwa se birabujijwe?»

4 Ariko bo baricecekera. Nuko Yezu aramwegera, aramukiza maze aramusezerera.

5 Arangije arababwira ati «Ni nde muri mwe utavana ako kanya umwana we waguye mu iriba, cyangwa ikimasa cye, kabone n’iyo haba ku munsi w’isabato?»

6 Nuko babura icyo basubiza.


Umugani w’ibyicaro

7 Amaze kwitegereza ukuntu abatumirwa bihutira gufata imyanya y’icyubahiro, abacira uyu mugani ati

8 «Igihe bagutumiye mu bukwe, ntukishyire mu mwanya wa mbere, hato mu batumiwe hataza ukurushije icyubahiro,

9 maze uwabatumiye mwembi akavaho akubwira ati ’Muvire mu mwanya’; icyo gihe wakorwa n’isoni ukajya mu mwanya w’inyuma.

10 Ahubwo nutumirwa, ujye wishyira mu mwanya w’inyuma kugira ngo uwagutumiye naza, akubwire ati ’Mugenzi wanjye igira imbere.’ Icyo gihe uzagira icyubahiro imbere y’abandi batumirwa bose.

11 Kuko uwikuza wese azacishwa bugufi, naho uwicisha bugufi akazakuzwa.»


Gutumira abakene

12 Arongera abwira uwamutumiye ati «Nugira abo utumira ku meza, haba ku manywa cyangwa nimugoroba, ntugatumire incuti zawe, cyangwa abavandimwe n’abo mufitanye isano, cyangwa abakize muturanye, kugira ngo na bo batazavaho bagutumira, bakakwitura.

13 Ahubwo nugira abo utumira, ujye urarika abakene, ibirema, abacumbagira n’impumyi.

14 Ubwo ni bwo uzaba uhirwa kuko bo badafite ibyo bakwitura, maze ibyo uzabyiturwe ku munsi w’izuka ry’intungane.»


Umugani w’abatumirwa banga kwitaba
( Mt 22.1–10 )

15 Umwe mu bo basangiraga, ngo yumve ibyo, abwira Yezu ati «Hahirwa uzemererwa gufungurira mu Ngoma y’Imana!»

16 Nuko aramusubiza ati «Umuntu yateguye ibirori bikomeye maze atumira abantu benshi ngo basangire.

17 Igihe cyo gufungura kigeze, yohereza umugaragu we kubwira abatumiwe ngo ’Nimuze, byose byatunganye.’

18 Nuko bose batangira gushaka impamvu zo kubyangira. Uwa mbere aramubwira ati ’Naguze umurima, ngomba kujya kuwureba; umbabarire, ntundenganye.’

19 Undi na we ati ’Naguze ibimasa cumi byo guhingisha, ubu ngiye kubigerageza; umbabarire, ntundenganye.’

20 Naho undi ati ’Narongoye, none simbonye uko nza.’

21 Umugaragu agarutse abitekerereza shebuja. Nyir’urugo arabisha, abwira umugaragu we ati ’Ihute, ujye mu materaniro no mu mayira y’umugi, maze uzane abakene, ibirema, impumyi n’abacumbagira.’

22 Umugaragu agaruka avuga ati ’Shobuja, ibyo wategetse nabirangije, ariko haracyari umwanya.’

23 Nyir’urugo abwira umugaragu we ati ’Ongera ujye mu mayira yo mu cyaro no mu mihora, maze uhate abantu baze mu nzu yanjye bayuzure.

24 Koko mbibabwire: nta n’umwe mu bari batumiwe uzakora ku biryo byanjye.’»


Guhara byose ugakurikira Yezu

25 Ubundi Yezu yari ashagawe n’abantu benshi. Arahindukira, arababwira ati

26 «Umuntu waza ansanga, atabanje guhara se na nyina, umugore n’abana be, abavandimwe na bashiki be, ndetse n’ubuzima bwe bwite, uwo nguwo ntashobora kuba umwigishwa wanjye.

27 Kandi umuntu wese udaheka umusaraba we ngo ankurikire, ntashobora kuba umwigishwa wanjye.

28 Mbese ni nde muri mwe washaka kubaka umunara, ntabanze kwicara ngo arebe ibyo azawutangaho, kandi ngo amenye niba afite ibizawuzuza?

29 Aba yanga ko yatangira kubaka, agasanga adashobora kuzuza, maze abazamubona bakamuseka bavuga ngo

30 ’Dore umuntu watangiye kubaka, akananirwa no kuzuza!’

31 Cyangwa se, ni nde mwami waba agiye kurwanya undi mwami, ntabanze kwicara ngo yibaze ko, niba afite ingabo ibihumbi cumi, yashobora kurwanya uza kumutera afite ibihumbi makumyabiri?

32 Abonye bitamushobokeye, yamutumaho akiri kure, akamusaba ko babana mu mahoro.

33 Nuko rero, utazahara ibyo atunze byose, ntashobora kuba umwigishwa wanjye.


Guhorana uburyohe
( Mt 5.13 ; Mk 9.50 )

34 Koko, umunyu ni ikintu cyiza, ariko iyo ushizemo uburyohe bwawo, bwagarurwa n’iki?

35 Nta kindi uba ugifitiye akamaro, cyaba igitaka cyangwa ifumbire; ahubwo barawujugunya. Ufite amatwi yo kumva, niyumve!»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan