Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Luka 12 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Kwemera Yezu weruye kandi nta bwoba
( Mt 16.6 ; 10.26–33 ; 12.32 )

1 Nuko abantu bageze ku bihumbi n’ibihumbi barakorana ndetse barabyigana. Yezu abanza kubwira abigishwa be ati «Mwirinde umusemburo w’Abafarizayi!» ashaka kuvuga uburyarya bwabo.

2 Arongera ati «Nta kintu gihishe kitazagaragara, nta n’igihishiriwe kitazamenyekana.

3 Kuko ibyo mwavugiye mu mwijima bizumvikana ku mugaragaro, n’ibyo mwavugiye ahiherereye mwongorera, bizatangarizwa ahirengeye.

4 Mwe ncuti zanjye, reka mbabwire: ntimugatinye abica umubiri, nyuma ntibagire ikindi bashobora kubatwara.

5 Ahubwo reka mbabwire uwo mukwiye gutinya: mutinye Umara kwica agashobora no kubaroha mu nyenga y’umuriro. Koko ndabibabwiye: Uwo nguwo muzajye mumutinya.

6 Mbese ibishwi bitanu ntibigura uduceri tubiri? Nyamara nta na kimwe muri byo Imana yibagirwa.

7 Mwebweho ndetse n’imisatsi yo ku mutwe wanyu yose irabaze. Ntimugatinye rero: murushije agaciro ibishwi byinshi.

8 Ndabibabwiye: umuntu wese uzanyemera mu maso y’abantu, Umwana w’umuntu na we azamwemera imbere y’abamalayika b’Imana.

9 Naho uzanyihakana mu maso y’abantu, na we azihakanwa imbere y’abamalayika b’Imana.

10 Kandi nihagira uvuga Umwana w’umuntu nabi, azagirirwa imbabazi; ariko natuka Roho Mutagatifu, ntazagirirwa imbabazi.

11 Mu gihe bazabajyana mu masengero imbere y’abacamanza n’abategetsi, ntimuzibaze uko muziburanira, n’amagambo muzavuga,

12 kuko icyo gihe Roho Mutagatifu ari we uzababwiriza icyo mukwiye kuvuga.»


Ntimukararikire ubukungu

13 Nuko umwe muri rubanda abwira Yezu ati «Mwigisha, mbwirira umuvandimwe wanjye tugabane umurage wacu.»

14 Ariko we aramusubiza ati «Wa muntu we, ni nde wangize umucamanza wanyu cyangwa ngo mbagabanye ibyanyu?»

15 Yungamo ati «Muramenye, mwirinde kugira irari ry’ibintu, kuko n’aho umuntu yatunga ibintu byinshi bite, nta bwo ari byo byamubeshaho.»


Umugani w’umukungu kiburabwenge

16 Nuko abacira uyu mugani, ati «Habayeho umuntu w’umukungu wari wejeje imyaka myinshi.

17 Aribaza ati ’Ndagira nte, ko ari nta ho mfite mpunika imyaka yanjye?’

18 Nuko aribwira ati ’Dore uko ngiye kubigenza: ndasenya ibigega mfite, nubake ibindi bibiruta; mpunikemo ingano zanjye n’ibindi bintu byanjye byose.

19 Maze nzibwire nti: dore mfite ibintu byinshi mpunitse, bizamaza igihe kirekire; ubu ngiye kuruhuka, ndye, nywe, ndabagire.’

20 Ariko Imana iramubwira iti ’Wa kiburabwenge we, muri iri joro uri bunyagwe ubuzima bwawe. Ubwo se ibyo wahunitse bizaba ibya nde?’

21 Nguko uko bimerera umuntu wikungahaza ubwe, aho guharanira ubukungu buva ku Mana.»


Kwegukira Imana
( Mt 6.25–33 )

22 Nuko abwira abigishwa be ati «Ni cyo gituma mbabwira nti ’Mwihagarikwa imitima n’uko muzamera, ari ku bibatunga, cyangwa ku byo muzambika umubiri wanyu.’

23 Kuko ubugingo buruta ibyo kurya, n’umubiri ukaruta imyambaro.

24 Nimwitegereze ibyiyoni: ntibibiba, ntibisarura, ntibigira ububiko cyangwa ibigega, ariko Imana irabigaburira. Mwebwe se ntimubona uko mutambukije ibyo bisiga agaciro!

25 Ni nde muri mwe, n’aho yabishishikarira ate, wagira n’akantu na gato yongera ku buzima bwe?

26 Niba rero n’ibyo byoroheje mutabishoboye, kuki ibindi byo byatuma muhagarika imitima?

27 Nimwitegereze indabo: ntiziboha, ntizinadoda. Nyamara ndababwira ko na Salomoni mu bukire bwe bwose atigeze yambara nka rumwe muri zo.

28 Niba Imana yambika ityo icyatsi cyo mu murima kiriho none, ejo kikazatabwa mu muriro, mwe ntizabarengerezaho, mwa bemera gato mwe?

29 Nimureke rero kubunza imitima mwibaza icyo muzarya cyangwa icyo muzanywa.

30 Ibyo byose abanyamahanga barabihihibikanira, naho mwe mufite umubyeyi uzi ko mubikeneye.

31 Ahubwo mbere na mbere nimuharanire Ingoma ye, naho ibyo byose muzabigerekerwaho.

32 Mwitinya, bushyo bukiri mbarwa, kuko Umubyeyi wanyu yishimiye kubaha Ingoma.


Kwizigamira ubukungu mu ijuru
( Mt 6.19–21 )

33 Nimugurishe ibyo mutunze, mubifashishe abakene. Nimwishakire impago zidasaza n’ubukungu butazashira bwo mu ijuru, aho umujura atagera n’aho imungu itonona.

34 Koko, aho ubukungu bwawe buri, ni na ho umutima wawe uhora.


Guhora witeguye no kuba maso
( Mt 24.43–51 )

35 Nimukenyere kandi muhorane amatara yaka.

36 Nimugenze nk’abantu bategereje shebuja avuye mu bukwe, kugira ngo nagera iwe agakomanga, bahite bamukingurira.

37 Barahirwa abo bagaragu shebuja azasanga bari maso. Ndababwira ukuri: azakenyera abicaze ku meza, maze abahereze.

38 Naza no mu gicuku cyangwa mu nkoko, agasanga bakimutegereje, barahirwa!

39 Musanzwe mubizi: iyaba nyir’urugo yamenyaga igihe umujura azazira, ntiyareka bamupfumurira inzu.

40 Namwe rero nimube maso, kuko Umwana w’umuntu azaza igihe mudakeka.»

41 Petero ni ko kumubwira ati «Mwigisha, ni twe uciriye uwo mugani, cyangwa se uwuciriye bose?»

42 Nyagasani aramusubiza ati «Murabona umunyabintu w’inyangamugayo kandi uzi ubwenge yaba uwuhe, ngo shebuja azamushinge abo mu rugo rwe, maze ajye abaha umugabane wabo w’ingano mu gihe gikwiye?

43 Arahirwa uwo mugaragu, shebuja azagaruka agasanga agenza atyo!

44 Ndababwira ukuri: azamushinga ibyo atunze byose.

45 Naho, uwo mugaragu niyibwira ati ’Databuja aratinze’, maze agatangira gukubita abagaragu n’abaja, akarya, akanywa agasinda,

46 amaherezo shebuja azaza umunsi atamwitezeho, no ku isaha atazi, maze amwirukane nabi, amuherereze mu nteko y’abahemu.

47 Uwo mugaragu rero wari uzi icyo shebuja ashaka, ntacyiteho ngo agikore uko yari yamutegetse, azakubitwa nyinshi;

48 naho utazi icyo shebuja ashaka, agakora ibidakwiye, we azakubitwa nkeya. Uzaba yarahawe byinshi, azabazwa byinshi; n’uwo bazaba barashinze byinshi, azabazwa ibiruta iby’abandi.»


Yezu atera ubwivangure mu bantu
( Mt 10.34–36 )

49 Yezu yungamo ati «Nazanywe no gukongeza umuriro ku isi, mbega ukuntu nifuza ko wagurumana!

50 Hari batisimu ngomba guhabwa, mbega ukuntu umutima wanjye uhagaze kugeza igihe nzayihererwa!

51 Aho ntimwibwira ko nazanywe no gutera amahoro ku isi? Oya, ndabibabwiye, ahubwo naje kubateranya.

52 Koko, kuva ubu, urugo rw’abantu batanu ruzicamo ibice, batatu barwanye babiri, babiri na bo barwanye batatu.

53 Bazashyamirana, umugabo n’umuhungu we, umuhungu na se, umugore n’umukobwa we, umukobwa na nyina, nyirabukwe n’umukazana we, umukazana na nyirabukwe.»


Ibimenyetso biranga ibihe
( Mt 16.2–3 ; 5.25–26 )

54 Arongera abwira rubanda ati «Iyo mubonye igicu giturutse iburengerazuba, muhita muvuga muti ’Imvura iraza kugwa’, kandi bikaba.

55 N’iyo mubonye umuyaga uhushye uturutse mu majyepfo, muravuga muti ’Haraza kuba ubushyuhe’, kandi bikaba.

56 Mwa ndyarya mwe musobanukirwa n’ibyo mu nsi n’ibyo mu kirere, ni iki gituma mudasobanukirwa n’iby’iki gihe?

57 Kuki mutabona ubwanyu icyo mukwiye gukora?

58 Nuko rero, nujyana n’umuburanyi wawe agiye kukurega, gerageza kwigorora na we mukiri mu nzira, hato ataguteza umucamanza, umucamanza na we akakugabiza umurinzi w’uburoko ngo agufunge.

59 Ndabikubwiye: ntuzafungurwa utishyuye kugeza ku isenge rya nyuma.»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan