Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Luka 1 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Intangiriro

1 Ubwo benshi batangiye kwandika barondora ibyabaye muri twe,

2 mbese nk’uko twabigejejweho n’ababyiboneye kuva mu ntangiriro, ari na bo bari bashinzwe kwamamaza ijambo ry’Imana,

3 nanjye, maze kubaririza neza uko byagenze kuva bigitangira, niyemeje, nyakubahwa Tewofili, kukwandikira ayo mateka nyakurikiranyije,

4 ngo umenye nyakuri ukuntu inyigisho washyikirijwe zihamye.


Integuza y’ivuka rya Yohani Batisita

5 Ku ngoma ya Herodi, umwami wa Yudeya, hari umuherezabitambo wo mu cyiciro cya Abiya, akitwa Zakariya, n’umugore we akaba uwo mu muryango wa Aroni, akitwa Elizabeti.

6 Bombi bari intungane imbere y’Imana, bagakurikiza badatezuka amategeko n’amabwiriza yose ya Nyagasani.

7 Ariko nta mwana bari bafite, kuko Elizabeti yari ingumba; byongeye bombi bari bageze mu zabukuru.

8 Igihe rero Zakariya yariho akora imihango y’ubuherezabitambo imbere y’Imana, mu mwanya ugenewe icyiciro cye,

9 nk’uko abaherezabitambo babigenzaga, ubufindo buramufata ngo ajye gutwika ububani mu Ngoro ya Nyagasani.

10 Rubanda rwose rwasengeraga hanze igihe cyo gutwika ububani.

11 Nuko Umumalayika wa Nyagasani amubonekera ahagaze iburyo bw’urutambiro rw’ububani.

12 Zakariya amubonye arikanga, ubwoba buramutaha.

13 Ariko Malayika aramubwira ati «Wigira ubwoba, Zakariya, kuko isengesho ryawe ryashimwe: umugore wawe Elizabeti azakubyarira umuhungu, maze ukazamwita Yohani.

14 Azagutera ibyishimo n’umunezero, kandi benshi bazashimishwa n’ivuka rye,

15 kuko azaba umuntu ukomeye mu maso ya Nyagasani. Ntazanywa divayi n’icyitwa inzoga cyose, kandi azuzura Roho Mutagatifu akiri mu nda ya nyina.

16 Azagarura abana benshi ba Israheli kuri Nyagasani, Imana yabo,

17 kandi azagenda imbere y’Imana arangwa n’umutima n’ubushobozi nka Eliya, agira ngo yunge ababyeyi n’abana babo, no kugira ngo ab’ibigande abagire intungane, maze ategurire atyo Nyagasani umuryango umutunganiye.»

18 Nuko Zakariya abwira Malayika, ati «Nzabibwirwa n’iki, ko ndi umusaza, n’umugore wanjye akaba ageze mu zabukuru?»

19 Malayika aramusubiza ati «Ndi Gaburiyeli uhora imbere y’Imana; natumwe kukubwira no kukugezaho iyo nkuru nziza.

20 Nyamara guhera ubu ngubu ugiye kuba ikiragi; ntuzongera kuvuga kugeza ku munsi ibyo bizaberaho, kuko utemeye ibyo nakubwiye bizagaragara igihe cyabyo kigeze.»

21 Ubwo rubanda rwari rutegereje Zakariya, rutangazwa n’uko yatinze mu Ngoro.

22 Aho asohokeye, ntiyari agishobora kuvuga, maze bamenya ko yabonekerewe mu Ngoro. Nuko aba uwo kubacira amarenga, akomeza kuba ikiragi.

23 Iminsi y’imihango y’ubuherezabitambo irangiye arataha.

24 Hashize iminsi, umugore we Elizabeti arasama, amara amezi atanu atajya ahagaragara, avuga ati

25 «Dore ibyo Nyagasani yangiriye, yarangobotse ankiza icyankozaga isoni mu bantu.»


Integuza y’ivuka rya Yezu

26 Hahise amezi atandatu, Malayika Gaburiyeli atumwa n’Imana, mu mugi wo mu Galileya witwa Nazareti,

27 ku mukobwa w’isugi wari warasabwe n’umusore witwa Yozefu, wo mu muryango wa Dawudi; uwo mukobwa yitwaga Mariya.

28 Malayika aza iwabo, aramubwira ati «Ndakuramutsa, mutoni w’Imana; Nyagasani ari kumwe nawe.»

29 Yumvise ayo magambo, arikanga, yibaza icyo iyo ndamutso ivuga.

30 Malayika aramubwira ati «Wigira ubwoba, Mariya, kuko wagize ubutoni ku Mana.

31 Dore ugiye gusama inda, ukazabyara umuhungu, maze ukazamwita izina rya Yezu.

32 Azaba umuntu ukomeye, kandi bazamwita Mwene Nyir’ijuru. Nyagasani Imana azamwegurira ingoma ya se Dawudi;

33 azategeka umuryango wa Yakobo ubuziraherezo, ingoma ye ntizashira.»

34 Nuko Mariya abwira Malayika, ati «Ibyo bizashoboka bite, kandi nta mugabo mfite?»

35 Malayika aramusubiza ati «Roho Mutagatifu azakumanukiraho, maze ububasha bwa Nyir’ijuru bukubundikire mu gicucu cye, ndetse ugiye kuvuka azaba intungane, kandi azitwa Umwana w’Imana.

36 Dore Elizabeti mwene wanyu, na we yasamiye mu zabukuru; uku kwezi ni ukwa gatandatu, kandi ubundi yitwaga ingumba,

37 koko nta kinanira Imana.»

38 Mariya aravuga ati «Ndi umuja wa Nyagasani; byose bimbeho nk’uko ubivuze.» Nuko Malayika amusiga aho aragenda.


Mariya ajya gusura Elizabeti

39 Muri iyo minsi, Mariya yarahagurutse agenda yihuta, ajya mu misozi miremire, mu mugi wa Yuda,

40 agera kwa Zakariya, aramutsa Elizabeti.

41 Nuko Elizabeti yumvise indamutso ya Mariya, umwana atwite yisimbiza mu nda, maze Elizabeti yuzura Roho Mutagatifu.

42 Arangurura ijwi ati «Wahebuje abagore bose umugisha, n’Umwana utwite arasingizwa.

43 Mbikesha iki kugira ngo nyina w’Umutegetsi wanjye angenderere?

44 Dore mbaye ncyumva indamutso yawe, umwana yisimbagizanya ibyishimo mu nda yanjye.

45 Urahirwa, wowe wemeye ko ibyo watumweho na Nyagasani bizaba.»

46 Nuko Mariya na we aravuga ati

47 «Umutima wanjye urasingiza Nyagasani, kandi uhimbajwe n’Imana Umukiza wanjye.

48 Kuko yibutse umuja we utavugwaga; rwose, kuva ubu amasekuruza yose azanyita umuhire.

49 Ushoborabyose yankoreye ibitangaza, Izina rye ni ritagatifu.

50 Impuhwe ze zisesekarizwa abamutinya, bo mu bihe byose.

51 Yagaragaje ububasha bw’amaboko ye, atatanya abantu birata;

52 yahanantuye abakomeye abakura ku ntebe zabo, maze akuza ab’intamenyekana;

53 abashonje yabagwirije ibintu, abakungu abasezerera amara masa;

54 yagobotse Israheli umugaragu we, bityo yibuka impuhwe ze,

55 nk’uko yari yarabibwiye abakurambere bacu, abigirira Abrahamu n’urubyaro rwe iteka.»

56 Mariya yamaranye na Elizabeti nk’amezi atatu, abona gutaha.


Ivuka rya Yohani Batisita

57 Nuko Elizabeti ageze igihe cyo kubyara, abyara umwana w’umuhungu.

58 Abaturanyi na bene wabo, bumvise ko Nyagasani yamugiriye ubuntu, bafatanya na we kwishima.

59 Ku munsi wa munani, baza kugenya umwana, bashaka kumwita Zakariya nka se.

60 Ariko nyina aravuga ati «Oya, aritwa Yohani.»

61 Baramubwira bati «Nta muntu wo mu muryango wanyu wigeze kwitwa iryo zina!»

62 Nuko babaza se mu marenga uko yifuza kwita umwana.

63 Zakariya yaka akabaho, maze yandikaho aya magambo: «Izina rye ni Yohani.» Bose baratangara.

64 Ako kanya umunwa we urabumbuka, n’ururimi rwe ruragobodoka, maze atangira kuvuga, asingiza Imana.

65 Nuko ubwoba butaha abaturanyi babo bose, n’abo mu misozi yo mu Yudeya, bakwiza hose ibyabaye.

66 Ababyumvaga bose bakomezaga kubizirikana mu mitima, bibaza bati «Uyu mwana azamera ate, ko ububasha bwa Nyagasani buri kumwe na we?»


Zakariya asingiza Nyagasani

67 Nuko se Zakariya yuzura Roho Mutagatifu, ahanura avuga ati

68 «Nihasingizwe Nyagasani, Imana ya Israheli, kuko yasuye umuryango we kandi akawukiza.

69 Yatugoboreye ububasha budukiza mu nzu ya Dawudi umugaragu we,

70 nk’uko abahanuzi be batagatifu bari barabitumenyesheje kuva kera

71 ko azadukiza abanzi bacu, akatugobotora mu nzara z’abatwanga bose.

72 Yagiriye impuhwe ababyeyi bacu, maze yibuka isezerano rye ritagatifu,

73 ya ndahiro yarahiye Abrahamu umubyeyi wacu,

74 avuga ko namara kutugobotora mu maboko y’abanzi bacu, azaduha kumukorera nta cyo twikanga,

75 turangwa n’ubuyoboke hamwe n’ubutungane, iminsi yose y’ukubaho kwacu.

76 Nawe rero wa kana we, uzitwa umuhanuzi w’Umusumbabyose, kuko uzabanziriza Nyagasani ngo umutegurire amayira,

77 ukamenyesha umuryango we umukiro, bazakesha kubabarirwa ibyaha byabo.

78 Koko Imana yacu igira impuhwe zihebuje, ari na zo zatumye Zuba‐rirashe amanuka mu ijuru aje kudusura,

79 akabonekera abari batuye mu mwijima no mu gicucu cy’urupfu, kugira ngo atuyobore mu nzira y’amahoro.»

80 Umwana uko yakuraga, ni na ko yungukaga ubwenge. Nuko yibera ahantu h’ubutayu kugeza igihe yigaragaje imbere ya Israheli.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan