Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Kubara 8 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Amatara yo ku kinyarumuri

1 Uhoraho abwira Musa, ati

2 «Dore ibyo uzabwira Aroni: Nucana amatara yo ku kinyarumuri uko ari arindwi, ajye amurika imbere yacyo.»

3 Aroni abigenza atyo: acana amatara imbere y’ikinyarumuri nk’uko Uhoraho yari yarabitegetse Musa.

4 Dore uko icyo kinyarumuri cyari gikoze: cyari gicuze muri zahabu kuva hasi kugeza ku mitako yo hejuru. Icyo kinyarumuri cyari cyarakozwe bakurikije urugero Uhoraho yari yareretse Musa.


Uko Abalevi beguriwe Imana

5 Uhoraho abwira Musa, ati

6 «Mu bana ba Israheli ushyire Abalevi ukwabo maze ubasukure.

7 Uzabagenzereza utya kugira ngo ubasukure: Uzabasukeho amazi yo kubahanaguraho icyaha, na bo banyuze urwogosho ku mubiri wose, bamese kandi n’imyenda yabo, bisukure.

8 Bazafata ikimasa hamwe n’ituro ryategetswe ry’ifu ivanze n’amavuta, nawe ufate ikindi kimasa uzaturaho igitambo cyo guhongera icyaha.

9 Uzajyana Abalevi imbere y’ihema ry’ibonaniro, maze ukoranye imbaga yose y’Abayisraheli.

10 Uzajyana Abalevi imbere y’Uhoraho maze Abayisraheli babaramburireho ibiganza.

11 Hanyuma Aroni azegurira Uhoraho Abalevi ho umugabane ahawe n’Abayisraheli bose, maze bagenerwe gutunganya imihango yose y’Uhoraho.

12 Abalevi bazaramburira ibiganza byabo ku ruhanga rwa bya bimasa, maze wowe ubwawe uzabiture Uhoraho, kimwe ugitangeho igitambo cyo guhongera ibyaha, ikindi ugitangeho igitambo gitwikwa, kugira ngo ukorere ku Balevi umuhango w’ibabarirwa ry’ibyaha.

13 Uzashyire Abalevi imbere ya Aroni n’abahungu be, maze uzabegurire Uhoraho ho umugabane we.

14 Uzarobanure Abalevi mu Bayisraheli bose babe abanjye.

15 Nyuma y’ibyo, Abalevi bazajya gutunganya imirimo yo mu ihema ry’ibonaniro. Uzabasukura rero maze ubamurikeho ituro ritanzwe.

16 Kuko mbahaweho ituro, ndabeguriwe rwose mu Bayisraheli. Mbagize abanjye mu kigwi cy’uburiza bwose, ni ukuvuga abavutse ari imfura ku Bayisraheli,

17 kuko icyavutse uburiza cyose muri Israheli ari icyanjye, cyaba umuntu cyangwa itungo. Nabyigeneye umunsi ntsemba ibyavutse uburiza byose byo mu Misiri.

18 Cyakora ubu niyeguriye Abalevi mu kigwi cy’abavutse uburiza bose bo muri Israheli.

19 Abo Balevi mbashinze Aroni n’abahungu be kugira ngo bajye bahagararira Abayisraheli bose mu mirimo yo mu ihema ry’ibonaniro, banabakorereho umuhango wo kubakiza ibyaha. Bityo Abayisraheli ntibazongera guterwa n’icyorezo cy’uko begereye ahantu hatagatifu.»

20 Uko ni ko Musa, Aroni n’imbaga yose y’Abayisraheli bagenjereje Abalevi. Abayisraheli bagenzereza Abalevi nk’uko Uhoraho yari yabitegetse Musa.

21 Abalevi barisukura, bamesa n’imyenda yabo. Aroni abamurikira Uhoraho, kugira ngo bamubere ituro, maze abakoreraho umuhango ubakiza ibyaha ukanabasukura.

22 Kuva ubwo Abalevi batangirira mu maso ya Aroni n’abahungu be imirimo yabo mu ihema ry’ibonaniro. Abalevi babagenzereza uko Uhoraho yari yarabitegetse Musa.

23 Uhoraho abwira Musa, ati

24 «Dore amategeko agenga Abalevi: guhera ku myaka makumyabiri n’itanu, Umulevi azaba ashinzwe kurangiza imirimo yo mu ihema ry’ibonaniro.

25 Nagira imyaka mirongo itanu azava kuri ako kazi, ntazongera gukora.

26 Azafasha abavandimwe be mu kurangiza imirimo yo mu ihema ry’ibonaniro, ariko ntazakore imirimo iruhije. Ayo ni yo mategeko uzashyiraho yerekeye imirimo y’Abalevi.»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan