Kubara 7 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuAmagare yatangiwe Inzu y’Uhoraho 1 Umunsi Musa yarangijeho kubaka Ingoro y’Uhoraho yayisutseho amavuta yo gusiga, ayegurira Uhoraho hamwe n’ibikoresho byayo byose. Urutambiro na rwo hamwe n’ibikoresho byarwo byose, arusukaho amavuta y’isigwa, aranabitagatifuza. 2 Abatware bahagarariye imiryango ya Israheli, bazana amaturo yabo imbere y’Uhoraho: 3 amagare atandatu atwikiriye n’ibimasa cumi na bibiri; igare rimwe rigaturwa n’abatware babiri, naho buri mutware agatura ikimasa kimwe; babyigiza imbere y’Inzu. 4 Uhoraho abwira Musa, ati 5 «Akira ayo maturo bakuzaniye; azakoreshwa imirimo yo mu ihema ry’ibonaniro. Uzabishinga Abalevi, ukurikije uko buri wese abikeneye mu kazi ke.» 6 Musa yakira amagare n’ibimasa, abishyikiriza Abalevi. 7 Aha abahungu ba Gerishoni amagare abiri n’ibimasa bine, nk’uko bari babikeneye mu kazi kabo. 8 Ayandi magare ane n’ibindi bimasa munani abiha umuherezabitambo Itamari mwene Aroni, kugira ngo abishyikirize abahungu ba Merari, nk’uko bari babikeneye mu kazi kabo. 9 Ntiyagira icyo aha abahungu ba Kehati, kuko imirimo bari bashinzwe yari iyo gutwara ku ntugu ibikoresho bitagatifu. Amaturo yo gutaha urutambiro 10 Abatware bazanye amaturo yo gutaha urutambiro ku munsi rwasutsweho amavuta y’isigwa; maze bigiza amaturo yabo imbere yarwo. 11 Uhoraho abwira Musa, ati «Buri mutware azagira umunsi we wo gutanga ituro ryo gutaha urutambiro.» 12 Nahashoni mwene Aminadabu wo mu muryango wa Yuda ni we wazanye ituro rye ku munsi wa mbere. 13 Iryo turo ryari rigizwe n’ibintu bikurikira: isahani ya feza ifite uburemere bw’amasikeli 130, n’ibesani ya feza ifite uburemere bw’amasikeli 70, byose bipimye kuri sikeli y’Ingoro. Byombi byari byuzuye ifu ivanze n’amavuta byo gutura Uhoraho. 14 Yazanye kandi n’agakombe ka zahabu gapima amasikeli 10 kuzuye umubavu, 15 ikimasa kimwe, isekurume y’intama imwe, n’umwana w’intama w’umwaka umwe byo guturwaho igitambo gitwikwa; 16 azana n’isekurume y’ihene yo guturwaho igitambo cyo guhongerera icyaha. 17 Azana kandi n’ibimasa bibiri by’inkone, amasekurume y’intama atanu, amasekurume y’ihene atanu, n’utwana tw’intama dutanu tw’umwaka umwe byo guturwaho igitambo cy’ubuhoro. Iryo ni ryo ryabaye ituro rya Nahashoni mwene Aminadabu. 18 Ku munsi wa kabiri, Netaneli mwene Shuwari, akaba n’umutware w’umuryango w’Isakari, azana ituro rye. 19 Ryari rigizwe n’ibi bintu bikurikira: isahani ya feza ifite uburemere bw’amasikeli 130, n’ibesani ya feza ifite uburemere bw’amasikeli 70; byose bipimiye kuri sikeli y’Ingoro. Byombi byari byuzuye ifu ivanze n’amavuta byo guturwa Uhoraho. 20 Yazanye kandi n’agakombe ka zahabu gapima amasikeli 10 kuzuye umubavu, 21 ikimasa kimwe, isekurume y’intama imwe, n’umwana w’intama w’umwaka umwe byo guturwaho igitambo gitwikwa; 22 azana n’isekurume yo guturwaho igitambo cyo guhongera icyaha. 23 Azana kandi n’ibimasa bibiri by’inkone, amasekurume y’intama atanu, amasekurume y’ihene atanu, n’utwana tw’intama dutanu tw’umwaka umwe byo guturwaho igitambo cy’ubuhoro. Iryo ni ryo ryabaye ituro rya Netaneli mwene Shuwari. 24 Umunsi wa gatatu wabaye uwa Eliyabu mwene Heloni, akaba n’umutware w’abahungu ba Zabuloni. 25 Ituro rye ryari rigizwe n’ibintu bikurikira: isahani ya feza ifite uburemere bw’amasikeli 130, n’ibesani ya feza ifite uburemere bw’amasikeli 70, byose bipimye kuri sikeli y’Ingoro. Byombi byari byuzuye ifu ivanze n’amavuta byo guturwa Uhoraho. 26 Yazanye kandi n’agakombe ka zahabu gapima amasikeli 10 kuzuye umubavu, 27 ikimasa kimwe, isekurume y’intama imwe, n’umwana w’intama w’umwaka umwe byo guturwaho igitambo gitwikwa; 28 azana n’isekurume yo guturwaho igitambo cyo guhongera icyaha. 29 Azana kandi n’ibimasa bibiri by’inkone, amasekurume y’intama atanu, amasekurume y’ihene atanu, n’utwana tw’intama dutanu tw’umwaka umwe byo guturwaho igitambo cy’ubuhoro. Iryo ni ryo ryabaye ituro rya Eliyabu mwene Heloni. 30 Umunsi wa kane wabaye uwa Elishuru mwene Shedewuru akaba n’umutware w’abahungu ba Rubeni. 31 Ituro rye ryari rigizwe n’ibi bintu bikurikira: isahani ya feza ifite uburemere bw’amasikeli 130, n’ibesani ya feza ifite uburemere bw’amasikeli 70; byose bipimye kuri sikeli y’Ingoro. Byombi byari byuzuye ifu ivanze n’amavuta byo gutura Uhoraho. 32 Yazanye kandi n’agakombe ka zahabu gapima amasikeli 10 kuzuye umubavu, 33 ikimasa kimwe, isekurume y’intama imwe, n’umwana w’intama umaze umwaka umwe byo guturwaho igitambo gitwikwa; 34 azana n’isekurume y’ihene yo guturwaho igitambo cyo guhongera icyaha. 35 Azana kandi n’ibimasa bibiri by’inkone, amasekurume y’intama atanu, amasekurume y’ihene atanu, n’utwana tw’intama dutanu tw’umwaka umwe byo guturwaho igitambo cy’ubuhoro. Iryo ni ryo ryabaye ituro rya Elishuru mwene Shedewuru. 36 Umunsi wa gatanu wabaye uwa Shelumyeli mwene Shurishadayi akaba n’umutware w’abahungu ba Simewoni. 37 Ituro rye ryari rigizwe n’ibi bintu bikurikira: isahani ya feza ifite uburemere bw’amasikeli 130, n’ibesani ya feza ifite uburemere bw’amasikeli 70; byose bipimye kuri sikeli y’Ingoro. Byombi byari byuzuye ifu ivanze n’amavuta byo guturwa Uhoraho. 38 Yazanye kandi n’agakombe ka zahabu gapima amasikeli 10 kuzuye umubavu, 39 ikimasa kimwe, isekurume y’intama imwe, n’umwana w’intama w’umwaka umwe byo guturwaho igitambo gitwikwa; 40 azana n’isekurume y’ihene yo guturwaho igitambo cyo guhongera icyaha. 41 Azana kandi n’ibimasa bibiri by’inkone, amasekurume y’intama atanu, amasekurume y’ihene atanu, n’utwana tw’intama dutanu tw’umwaka umwe byo guturwaho igitambo cy’ubuhoro. Iryo ni ryo ryabaye ituro rya Shelumyeli mwene Shurishadayi. 42 Umunsi wa gatandatu wabaye uwa Eliyasafu mwene Dewuyeli akaba n’umutware w’abahungu ba Gadi. 43 Ituro rye ryari rigizwe n’ibintu bikurikira: isahani ya feza ifite uburemere bw’amasikeli 130, n’ibesani ya feza ifite uburemere bw’amasikeli 70; byose bipimye kuri sikeli y’Ingoro. Byombi byari byuzuye ifu ivanze n’amavuta byo guturwa Uhoraho. 44 Yazanye kandi n’agakombe ka zahabu gapima sikeli 10 kuzuye umubavu, 45 ikimasa kimwe, isekurume y’intama imwe, n’umwana w’intama w’umwaka umwe byo guturwaho igitambo gitwikwa; 46 azana n’isekurume y’ihene yo guturwaho igitambo cyo guhongera icyaha. 47 Azana kandi n’ibimasa by’inkone bibiri, amasekurume y’intama atanu, amasekurume y’ihene atanu, n’utwana tw’intama dutanu tw’umwaka umwe byo guturwaho igitambo cy’ubuhoro. Iryo ni ryo ryabaye ituro rya Eliyasafu mwene Dewuyeli. 48 Umunsi wa karindwi wabaye uwa Elishama mwene Amihudi akaba n’umutware w’abahungu ba Efurayimu. 49 Ituro rye ryari rigizwe n’ibintu bikurikira: isahani ya feza ifite uburemere bw’amasikeli 130, n’ibesani ya feza ifite uburemere bw’amasikeli 70; byose bipimye kuri sikeli y’Ingoro. Byombi byari byuzuye ifu ivanze n’amavuta byo guturwa Uhoraho. 50 Yazanye kandi n’agakombe ka zahabu gapima amasikeli 10 kuzuye umubavu, 51 ikimasa kimwe, isekurume y’intama imwe, n’umwana w’intama w’umwaka umwe byo guturwaho igitambo gitwikwa; 52 azana n’isekurume y’ihene yo guturwaho igitambo cyo guhongera icyaha. 53 Azana kandi n’ibimasa bibiri by’inkone, amasekurume y’intama atanu, amasekurume y’ihene atanu, n’utwana tw’intama dutanu tw’umwaka umwe byo guturwaho igitambo cy’ubuhoro. Iryo ni ryo ryabaye ituro rya Elishama mwene Amihudi. 54 Umunsi wa munani wabaye uwa Gameliyeli mwene Pedashuri akaba n’umutware w’abahungu ba Manase. 55 Ituro rye ryari rigizwe n’ibintu bikurikira: isahani ya feza ifite uburemere bw’amasikeli 130, n’ibesani ya feza ifite uburemere bw’amasikeli 70; byose bipimye kuri sikeli y’Ingoro. Byombi byari byuzuye ifu ivanze n’amavuta byo guturwa Uhoraho. 56 Yazanye kandi n’agakombe ka zahabu gapima amasikeli 10 kuzuye umubavu, 57 ikimasa kimwe, isekurume y’intama imwe, n’umwana w’intama w’umwaka umwe byo guturwaho igitambo gitwikwa; 58 azana n’isekurume y’ihene yo guturwaho igitambo cyo guhongera icyaha. 59 Azana kandi n’ibimasa by’inkone bibiri, amasekurume y’intama atanu, amasekurume y’ihene atanu, n’utwana tw’intama dutanu tw’umwaka umwe byo guturwaho igitambo cy’ubuhoro. Iryo ni ryo ryabaye ituro rya Gameliyeli mwene Pedashuri. 60 Umunsi wa cyenda wabaye uwa Avidani mwene Gidewoni akaba n’umutware w’abahungu ba Benyamini. 61 Ituro rye ryari rigizwe n’ibintu bikurikira: isahani ya feza ifite uburemere bw’amasikeli 130, n’ibesani ya feza ifite uburemere bw’amasikeli 70; byose bipimye kuri sikeli y’Ingoro. Byombi byari byuzuye ifu ivanze n’amavuta byo guturwa Uhoraho. 62 Yazanye kandi n’agakombe ka zahabu gapima amasikeli 10 kuzuye umubavu, 63 ikimasa kimwe, isekurume y’intama imwe, n’umwana w’intama w’umwaka umwe byo guturwaho igitambo gitwikwa; 64 azana n’isekurume y’ihene yo guturwaho igitambo cyo guhongera icyaha. 65 Azana kandi n’ibimasa bibiri by’inkone, amasekurume y’intama atanu, amasekurume y’ihene atanu, n’utwana tw’intama dutanu tw’umwaka umwe byo guturwaho igitambo cy’ubuhoro. Iryo ni ryo ryabaye ituro rya Avidani mwene Gidewoni. 66 Umunsi wa cumi wabaye uwa Ahiyezeri mwene Amishadayi akaba n’umutware w’abahungu ba Dani. 67 Ituro rye rigizwe n’ibintu bikurikira: isahani ya feza ifite uburemere bw’amasikeli 130, n’ibesani ya feza ifite uburemere bw’amasikeli 70; byose bipimye kuri sikeli y’Ingoro. Byombi byari byuzuye ifu ivanze n’amavuta byo guturwa Uhoraho. 68 Yazanye kandi n’agakombe ka zahabu gapima amasikeli 10 kuzuye umubavu, 69 ikimasa kimwe, isekurume y’intama imwe, n’umwana w’intama w’umwaka umwe byo guturwaho igitambo gitwikwa; 70 azana n’isekurume y’ihene yo guturwaho igitambo cyo guhongera icyaha. 71 Azana kandi n’ibimasa bibiri by’inkone, amasekurume y’intama atanu, amasekurume y’ihene atanu, n’utwana tw’intama dutanu tw’umwaka umwe byo guturwaho igitambo cy’ubuhoro. Iryo ni ryo ryabaye ituro rya Ahiyezeri mwene Amishadayi. 72 Umunsi wa cumi n’umwe wabaye uwa Pagiyeli mwene Okrani, akaba n’umutware w’abahungu ba Asheri. 73 Ituro rye ryari rigizwe n’ibi bintu bikurikira: isahani ya feza ifite uburemere bw’amasikeli 130, n’ibesani ya feza ifite uburemere bw’amasikeli 70; byose bipimye kuri sikeli y’Ingoro. Byombi byari byuzuye ifu ivanze n’amavuta byo guturwa Uhoraho. 74 Yazanye kandi n’agakombe ka zahabu gapima amasikeli 10 kuzuye umubavu, 75 ikimasa kimwe, isekurume y’intama imwe, n’umwana w’intama w’umwaka umwe byo guturwaho igitambo gitwikwa; 76 azana n’isekurume y’ihene yo guturwaho igitambo cyo guhongera icyaha. 77 Azana kandi n’ibimasa bibiri by’inkone, amasekurume y’intama atanu, amasekurume y’ihene atanu, n’utwana tw’intama dutanu tw’umwaka umwe byo guturwaho igitambo cy’ubuhoro. Iryo ni ryo ryabaye ituro rya Pagiyeli mwene Okrani. 78 Umunsi wa cumi n’ibiri wabaye uwa Ahira mwene Eyinani, akaba n’umutware w’abahungu ba Nefutali. 79 Ituro rye ryari rigizwe n’ibintu bikurikira: isahani ya feza ifite uburemere bw’amasikeli 130, n’ibesani ya feza ifite uburemere bw’amasikeli 70; byose bipimye kuri sikeli y’Ingoro. Byombi byari byuzuye ifu ivanze n’amavuta byo guturwa Uhoraho. 80 Yazanye kandi n’agakombe ka zahabu gapima amasikeli 10 kuzuye umubavu, 81 ikimasa kimwe, isekurume y’intama imwe, n’umwana w’intama w’umwaka umwe byo guturwaho igitambo gitwikwa; 82 azana n’isekurume y’ihene yo guturwaho igitambo cyo guhongera icyaha. 83 Azana kandi n’ibimasa bibiri by’inkone, amasekurume y’intama atanu, amasekurume y’ihene atanu, n’utwana tw’intama dutanu tw’umwaka umwe byo guturwaho igitambo cy’ubuhoro. Iryo ni ryo ryabaye ituro rya Ahira mwene Eyinani. 84 Ayo ni yo yabaye amaturo y’abatware ba Israheli yo gutaha urutambiro, umunsi barusukaho amavuta y’isigwa: amasahani cumi n’abiri ya feza, amabesani cumi n’abiri ya feza, n’udukombe cumi na tubiri twa zahabu. 85 Buri sahani ya feza yapimaga amasikeli 130, naho ibesani imwe igapima amasikeli 70. Ibyo bintu byose hamwe byari amasikeli ya feza 2,400, upimye kuri sikeli y’Ingoro, 86 n’udukombe cumi na tubiri twa zahabu twuzuye umubavu, twose hamwe dupima amasikeli 120 ya zahabu. 87 Amatungo yo gutura ibitambo bitwikwa yose hamwe yari agizwe n’ibimasa cumi na bibiri, amasekurume y’intama cumi n’abiri, n’utwana tw’intama tw’umwaka umwe cumi na tubiri hamwe n’amaturo yagenwe, wongeyeho amasekurume y’ihene cumi n’abiri yo guturaho igitambo cyo guhongera icyaha. 88 Amatungo yo gutura igitambo cy’ubuhoro yose hamwe yari agizwe n’ibimasa by’inkone makumyabiri na bine, amasekurume y’intama mirongo itandatu, n’utwana tw’intama tw’umwaka umwe mirongo itandatu. Ayo ni yo maturo yo gutaha urutambiro igihe bari bamaze kurusukaho amavuta y’isigwa. 89 Iyo Musa yinjiraga mu Ihema ry’ibonaniro ngo avugane n’Uhoraho, yumvaga ijwi riturutse hejuru y’urwicurizo, hagati y’Abakerubimu babiri – urwicurizo rwari hejuru y’Ubushyinguro bw’Isezerano. Nuko Musa akavugana n’Uhoraho. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda