Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Kubara 6 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Itegeko ryerekeye amasezerano y’umunazireya

1 Uhoraho abwira Musa, ati

2 «Dore ibyo uzabwira Abayisraheli: Niba umugabo cyangwa umugore yiyemeje kwiyegurira Uhoraho nk’uko abanazireya babigenza,

3 agomba kureka divayi n’izindi nzoga zisindisha zose. Uwo munazireya ntazanywe siki na divayi, inzoga zisembuye, cyangwa ikindi kinyobwa cyose kivuye ku muzabibu. Ntazarye n’imbuto zawo, ari izumye cyangwa ari imbisi.

4 Igihe cyose akiri muri ayo masezerano, ntazagire icyo arya gikomoka ku giti cyose cy’amasezerano ye, nta cyogosho kizamugera ku mutwe.

5 Muri icyo gihe cyose azaba yiyeguriye Uhoraho, azaba ari umutagatifu, kandi azareke imisatsi y’umutwe we ikure uko ishaka.

6 Muri icyo gihe cyose azaba yariyeguriye Uhoraho, ntazegere intumbi.

7 Yaba se cyangwa nyina, musaza we cyangwa mushiki we, ntazihumanye abegera bamaze gupfa kuko azaba afite ku mutwe we ikimenyetso cy’uko yiyeguriye Imana ye.

8 Muri icyo gihe cyose azaba yariyeguriye Uhoraho, azamubere umutagatifuzwe.

9 Niba hari umuntu umuguye iruhande azize urupfu rw’impanuka, akamwanduriza ikimenyetso gitagatifu cyo ku mutwe we, aziyogoshesha ku munsi wa karindwi, ari wo munsi wo kwisukura kwe.

10 Ku munsi wa munani azashyira umuherezabitambo, ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, inuma ebyiri cyangwa intungura ebyiri.

11 Umuherezabitambo azatura imwe ho igitambo kubera icyo cyaha, indi ayitwike yose. Maze umuherezabitambo azakorere ku munazireya umuhango wo kumuhanaguraho icyaha azaba yatewe na wa mupfu. Kuri uwo munsi kandi, umunazireya azatagatifuza umutwe we,

12 maze yongere yiyegurire Uhoraho igihe kingana n’icyo yari yaramuteganirije. Azazana n’intama y’umwaka umwe iturweho igitambo cyo kwigorora ku Mana. Iminsi yabanjirije gusukurwa kwe, ntizabarwa, kuko ukwiyegurira Imana kwe kuzaba kwandavuye.

13 Dore itegeko ryerekeye umunazireya: umunsi usoza igihe cye cyo kwiyegurira Imana, bazamujyana ku muryango w’ihema ry’ibonaniro,

14 azaniye Uhoraho ituro rye: agasekurume k’intama k’umwaka umwe katagira inenge ko guturwaho igitambo gitwikwa, akanyagazi k’umwaka umwe katagira inenge ko guturwaho igitambo cy’impongano y’icyaha, n’impfizi y’intama itagira inenge yo guturwaho igitambo cy’ubuhoro;

15 agatebo k’imigati idasembuye ikoze mu ifu igogoye, imitsima ivugishijwe amavuta, n’utugati tudasembuye dusize amavuta, abitangeho ituro hamwe n’amaturo aseswa yategetswe.

16 Umuherezabitambo ajyane ibyo byose imbere y’Uhoraho, abitureho igitambo gitwikwa n’igitambo cyo guhongera icyaha cy’uwo muntu.

17 Naho ya sekurume, azayitura Uhoraho ho igitambo cy’ubuhoro hamwe na cya gitebo cy’imigati idasembuye. Nuko, umuherezabitambo abiherezeho igitambo hamwe n’ituro riseswa uko byategetswe.

18 Noneho umunazireya yogoshere umutwe we watagatifujwe ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, afate imisatsi y’umutwe we watagatifujwe, ayijugunye mu muriro wakira mu nsi y’igitambo cy’ubuhoro.

19 Umuherezabitambo azafate urutugu rw’isekurume rumaze gushya, hamwe n’umutsima udasembuye wo mu gitebo n’akagati kadasembuye, abishyire mu biganza by’umunazireya umaze kwiyogoshesha imisatsi miremire yarangaga ukwiyegurira Uhoraho kwe.

20 Umuherezabitambo azazamura ayo maturo matagatifu, ayamurikire Uhoraho; ni ikintu gitagatifu kigenewe umuherezabitambo, kimwe n’inkoro n’itako yari asanzwe ahabwa. Kuva ubwo uwahoze ari umunazireya azashobora kunywa divayi.

21 Iryo ni ryo tegeko ryerekeye umunazireya urangije igihe cy’amasezerano ye; n’ayo ni yo maturo agomba guha Uhoraho kuko yamwiyeguriye, utabariyemo n’andi yakwitangira ku bushake bwe. Azubahiriza rero amasezerano ye, akurikije itegeko ry’ubunazireya yiyemeje gukurikiza.


Amagambo yo gutanga umugisha

22 Uhoraho abwira Musa, ati

23 «Dore ibyo uzabwira Aroni n’abahungu be: Abayisraheli muzajya mubaha umugisha muvuga muti:

24 ’Uhoraho aguhe umugisha kandi akurinde!

25 Uhoraho akurebane impuhwe kandi agusakazemo inema ze!

26 Uhoraho akwiteho, kandi aguhe amahoro!’

27 Nguko uko bazambariza izina ryanjye ku Bayisraheli, nanjye mbahe umugisha.»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan