Kubara 5 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuAbantu banduye birukanwa mu ngando 1 Uhoraho abwira Musa, ati 2 «Tegeka Abayisraheli kwirukana kure y’ingando abanyabibembe, abaninda ku bitsina bose, cyangwa abandujwe no gukora intumbi. 3 Muzabirukane, baba abagore cyangwa abagabo muzabirukane kure y’ingando. Batazanduza ingando y’Abayisraheli kandi ntuye rwagati muri bo.» 4 Abayisraheli babigenza batyo: babirukana kure y’ingando, nk’uko Uhoraho yari yabibwiye Musa. Itegeko ryo kuriha ibyangijwe 5 Uhoraho abwira Musa, ati 6 «Dore ibyo uzabwira Abayisraheli: Umugabo cyangwa umugore, nacumurira Uhoraho akora kimwe mu byaha bisanzwe mu bantu, uwo muntu kizamuhame. 7 Bazicuza icyaha bazaba bakoze; maze uwacumuye kuri mugenzi we amusubize ibyo yamutwaye byose, yongereho kimwe cya gatanu cy’igiciro cyabyo. 8 Niba uwacumuweho adafite umubyeyi baha iyo ndishyi, izasubizwa Uhoraho, yakirwe n’umuherezabitambo, hongeweho isekurume y’intama uwacumuye azatura ngo igirirweho umuhango w’impongano z’icyaha cye. 9 Ibizagerurwa ku maturo yose y’Abayisraheli, kimwe n’ibintu byose bigenewe Ingoro bigashyikirizwa umuherezabitambo, ibyo bizaba umugabane we. 10 Ibyo buri muntu agenera Ingoro, biba ari ibye; ibyo buri wese agenera umuherezabitambo, biba bimuhawe. Itegeko ryerekeye umugore ukekwaho ubusambanyi 11 Uhoraho abwira Musa, ati 12 «Dore ibyo uzabwira Abayisraheli: Hari ubwo umugore yakwifata nabi agahemukira umugabo we, 13 akaryamana n’undi rwihishwa, akihumanya hatagize ubabona cyangwa ngo abafate. 14 Niba rero umugabo we agize urwikekwe, agatangira gufuhira umugore we amukekaho ubwiyandarike amubeshyera cyangwa bikaba ari ukuri, 15 azamushyikirize umuherezabitambo, amutangirire ituro ryagenwe: kimwe cya cumi cy’ifu y’ingano yuzuye akebo. Ntazayisukeho amavuta cyangwa ngo ayishyiremo umubavu, kuko ari ituro ritewe no gufuha, ituro ryo gushinja icyaha. 16 Umuherezabitambo azigiza umugore hafi, amwereke Uhoraho. 17 Umuherezabitambo azavome ku mazi y’umugisha, ayashyire mu rwabya, afate no ku gitaka cy’aho hantu abivange. 18 Umuherezabitambo azazana uwo mugore imbere y’Uhoraho maze amukure igitambaro mu mutwe, ashyire mu biganza bye ituro rimushinja, ni ukuvuga ituro ritewe no gufuha. Umuherezabitambo we, azaba afite mu ntoki ya mazi y’umushari atera umuvumo. 19 Umuherezabitambo arahize uwo mugore, agira ati ’Niba koko nta mugabo mwaryamanye, ukaba utariyandaritse ngo witeshe agaciro ubeshya umugabo wawe, umuvumo uri muri aya mazi y’umushari ntugufate. 20 Nyamara niba warifashe nabi, ukitesha agaciro uryamana n’undi mugabo utari uwawe . . . ’ 21 Umuherezabitambo azamutongera amurahiza ati ’Uhoraho azakugire urugero rw’abavumwe bose mu muryango wawe, uzafatwe n’urushwima kandi uhinduke ingumba. 22 Aya mazi y’umuvumo agucengere mu nda, agutere urushwima, kandi aguhindure ingumba.’ Naho umugore azasubize ati ’Ndabyemeye, ndabyemeye’. 23 Maze iyo mivumo, umuherezabitambo ayandikishe ku mbaho. Hanyuma izo nyuguti azogeshe ya mazi asharira. 24 Ayo mazi asharira y’umuvumo ayahe wa mugore ayanywe; amucengeremo asharira. 25 Umuherezabitambo azakura mu biganza by’uwo mugore ituro ritewe no gufuha, arimurikire Uhoraho, hanyuma arijyane ku rutambiro. 26 Umuherezabitambo azagabanya kuri ya fu y’ituro urushyi rumwe rw’urwibutso, maze ayitwikire ku rutambiro; narangiza ahe umugore ya mazi ayanywe. 27 Namara kuyanywa dore uko bizagenda: niba yariyanduje agahemukira umugabo we, amazi y’umuvumo azamucengeramo ashaririye; inda ye ibyimbe, akurizeho no kuba ingumba. Uwo mugore azahinduka intangarugero rw’abavumwe mu muryango we. 28 Ariko niba uwo mugore ataritesheje agaciro, akaba atari umwandure, icyaha kizamuhanagurwaho kandi akomeze kubyara.» 29 Iryo ni itegeko ryerekeye gufuhira umugore wifata nabi akitesha agaciro abeshya umugabo we, 30 cyangwa umugabo wagize urwikekwe agatangira gufuhira umugore we. Umugabo azamujyana imbere y’Uhoraho, maze umuherezabitambo amukorereho ibiteganijwe n’iri tegeko. 31 Umugabo azaba umuziracyaha, naho umugore niba yaracumuye, azabihanirwa. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda