Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Kubara 4 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Umurimo wa buri nzu y’Abalevi: Bene Kehati

1 Uhoraho abwira Musa na Aroni, ati

2 «Muri bene Levi, mubarure abahungu ba Kehati mukurikije amazu yabo n’imiryango yabo,

3 mubare abantu bose bafite imyaka mirongo itatu kugeza kuri mirongo itanu, bagomba gutunganya imirimo yo mu ihema ry’ibonaniro.

4 Umurimo w’Abakehati mu ihema ry’ibonaniro, ni ukwita ku bikoresho bitagatifu.

5 Ingando nijya guhaguruka, Aroni n’abahungu be bazamanura umwenda w’umubambiko, maze bawutwikirize ubushyinguro bw’Isezerano.

6 Hejuru yabwo bazarenzeho uruhu rw’ibihura, byose babisesureho umwenda w’umuhemba, hanyuma bafunge imijishi y’ubushyinguro mu bifunga byayo.

7 Ameza y’umumuriko bazayasanzureho umwenda w’umuhemba, maze bazagerekeho amasahani, ibiyiko n’ibikopo, hamwe n’udukombe tujyamo amazi y’icyuhagiro. Hejuru y’ayo meza hazaba hari umugati utazigera ubura.

8 Hejuru y’ibyo byose, bazagerekaho umwenda w’ibara rya nyirakayanja maze boroseho uruhu rw’ibihura, hanyuma bakanyage imijishi y’ameza mu bifunga byayo.

9 Bazende umwenda w’umuhemba, bawuzingurize ku kinyarumuri, maze utwikire amatara yacyo, n’ibihanaguzo byacyo, n’icyotezo cyacyo, hamwe n’iminoga y’amavuta bagicanisha.

10 Icyo gitereko cy’amatara hamwe n’ibigendana na cyo byose, bazabizingira mu ruhu rw’ibihura, maze babishyire mu ngobyi.

11 Urutambiro rwa zahabu, bazaruramburaho umwenda w’umuhemba, barworose uruhu rw’ibihura, hanyuma bakanyage imijishi mu bifunga byayo.

12 Ibikoresho byose byo mu mihango y’Ingoro, bazabirambika ku mwenda w’umuhemba, babitwikirize uruhu rw’ibihura, hanyuma babishyire mu ngobyi.

13 Urutambiro, bazaruhunguraho ivu, barutwikirize umwenda w’umuhemba,

14 maze bawugerekeho ibikoresho byose birugenewe: ibyuma byo kwatsa umuriro, ibitiyo byo kuyora amakara n’ivu, mbese ibikoresho byose by’urutambiro. Nyuma rero bazoroseho uruhu rw’ibihura, maze bakanyage imijishi y’urutambiro mu bifunga byayo.

15 Ingando nihaguruka, Aroni n’abahungu be bazaba barangije gutwikira Ingoro n’ibikoresho byayo byose, maze bene Kehati baze bayiheke. Ntibazakore ku Ngoro kuko byabaviramo gupfa. Ngibyo ibyo bene Kehati bashinzwe kwikorera mu ihema ry’ibonaniro.

16 Eleyazari mwene Aroni umuherezabitambo, ashinzwe amavuta y’igitereko cy’amatara, imibavu itwikwa, ituro rihoraho, hamwe n’amavuta y’isigwa. Ashinzwe kandi kwita ku Ngoro n’ibiyirimo byose.»

17 Uhoraho abwira Musa na Aroni, ati

18 «Amazu ya bene Kehati, uzayarinde gucibwa mu bandi Balevi.

19 Ahubwo muzabagenzereze mutya kugira ngo igihe bazegera ahantu hatagatifu rwose, bazarokoke be kuzapfa: Aroni n’abahungu be bazahagarika buri Mukehati iruhande rw’umuzigo we, hafi y’icyo agomba kwikorera.

20 Bityo ntibazaze kurebera Ingoro y’Uhoraho n’akanya na gato, kuko byabaviramo gupfa!»


Bene Gerishoni

21 Uhoraho abwira Musa, ati

22 «Bene Gerishoni na bo, mubakorere ibarura mu mazu yabo no mu miryango yabo.

23 Muzabare abantu bose bafite imyaka mirongo itatu kugeza kuri mirongo itanu, ba bandi bashinzwe kurangiza imirimo yo mu ihema ry’ibonaniro.

24 Dore uruhare rw’amazu y’Abagerishoni, ibyo bagomba gukora cyangwa kwikorera:

25 bazatwara ibisaswa mu Ngoro, mu ihema ry’ibonaniro, n’uruhu rw’ibihura ruritwikiriye, hamwe n’umubambiko wo ku muryango waryo.

26 Bazatwara kandi imibambiko y’inkike, umubambiko w’irembo ryinjira mu kibuga cy’Ingoro, maze ugakingira Ingoro n’urutambiro impande zose, imigozi yabyo hamwe n’ibindi bikoresho byose bahawe mu murimo wabo.

27 Imirimo yose ya bene Gerishoni, ibyo bakora cyangwa bikorera, bazaba babitegetswe na Aroni hamwe n’abahungu be. Ni mwe muzabashinga kumenya ibyo bazagomba kwikorera.

28 Uwo ni wo murimo weguriwe bene Gerishoni mu ihema ry’ibonaniro. Uwo ni wo murimo bashinzwe kandi bakazawugengwamo n’umuherezabitambo Itamari mwene Aroni.


Bene Merari

29 Naho bene Merari, muzabakorere ibarura mu mazu yabo no mu miryango yabo.

30 Muzabare abantu bose bafite imyaka mirongo itatu kugeza kuri mirongo itanu, ba bandi bashinzwe kurangiza imirimo yo mu ihema ry’ibonaniro.

31 Dore ibyo bagomba kwikorera, kandi ni wo murimo wonyine bashinzwe mu ihema ry’ibonaniro: inkomanizo z’Ingoro n’imbariro zazo, inkingi zayo n’ibitereko byazo,

32 inkingi zizengurutse Ingoro n’ibitereko byazo, imambo zayo n’imigozi yazo, hamwe n’ibindi bikoresho byose. Muzereka buri wese ibintu agomba kwikorera.

33 Uwo ni wo murimo weguriwe amazu ya bene Merari, kandi ni na wo murimo wonyine bashinzwe mu ihema ry’ibonaniro. Bazawugenzurwamo n’umuherezabitambo Itamari mwene Aroni.»


Ibarura ry’Abalevi bashoboye gukora

34 Nuko Musa, Aroni n’abatware b’imbaga babarura bene Kehati mu mazu yabo no mu miryango yabo.

35 Babaze abantu bose bafite imyaka mirongo itatu kugeza kuri mirongo itanu, bagombaga gushingwa imirimo yo mu ihema ry’ibonaniro.

36 Amazu yabo yose hamwe yarimo abagabo 2,750.

37 Uwo ni wo mubare w’abari mu mazu y’Abakehati bashinzwe kurangiza imirimo yo mu ihema ry’ibonaniro. Ni bo Musa na Aroni babaruye babitegetswe n’Uhoraho yabibwirije Musa.

38 Dore bene Gerishoni, uko babaruriwe mu miryango n’amazu yabo,

39 bahereye ku bafite imyaka mirongo itatu kugeza kuri mirongo itanu, kandi bashinzwe kurangiza imirimo yo mu ihema ry’ibonaniro,

40 basanze amazu yabo n’imiryango yabo irimo abagabo 2,630.

41 Uwo ni wo mubare w’abari mu mazu ya bene Gerishoni, bashinzwe kurangiza imirimo yo mu ihema ry’ibonaniro. Abo ni bo bagaragaye mu ibarura Musa na Aroni bakoze ku itegeko ry’Uhoraho.

42 Dore bene Merari, uko babaruriwe mu miryango n’amazu yabo,

43 babaze abafite imyaka mirongo itatu kugeza kuri mirongo itanu, kandi bashinzwe kurangiza imirimo yo mu ihema ry’ibonaniro,

44 basanze amazu yabo arimo abagabo 3,200.

45 Uwo ni wo mubare w’abari mu mazu ya bene Merari mu ibarura Musa na Aroni bakoze ku itegeko Uhoraho yari yahaye Musa.

46 Dore umubare w’Abalevi bose mu mazu yabo no mu miryango yabo: Musa, Aroni n’abatware ba Israheli babaze abantu bose

47 bafite imyaka mirongo itatu kugeza kuri mirongo itanu, kandi bashinzwe kurangiza imirimo yo kubaka cyangwa kwikorera ihema ry’ibonaniro,

48 basanga ari abagabo 8,580.

49 Nk’uko Uhoraho yari yabitegetse, kandi bayobowe na Musa, buri wese ahabwa icyo yagombaga gukora no kwikorera. Buri wese yari afite umurimo yagenewe uko Uhoraho yari yarabibwirije Musa.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan