Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Kubara 36 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Itegeko rigenga ishyingirwa ry’abakobwa barazwe ibya ba se

1 Nuko abatware b’inzu ya bene Gilihadi, mwene Makiri umuhungu wa Manase, wo mu muryango wa bene Yozefu, baza imbere ya Musa n’imbere y’abatware b’imiryango ya Israheli, baravuga bati

2 «Uhoraho yategetse databuja kugabanya Abayisraheli igihugu akoresheje ubufindo. Umunani w’umuvandimwe wacu Selofehadi, Uhoraho yategetse databuja ko uzahabwa abakobwa be.

3 Nibaramuka rero barongowe n’umugabo wo mu wundi muryango w’Abayisraheli, umunani wabo uzavanwa ku uwo twahawe na ba data, maze wongerwe ku uwabo mu muryango bazashyingirwamo.

4 Umwaka wa yubile nugera muri Israheli, umunani wabo uzakurwa burundu ku wa ba data, maze wongerwe ku uwo mu muryango bazashakamo.»

5 Ku itegeko ry’Uhoraho, Musa aha Abayisraheli amabwiriza akurikira, agira ati «Abahungu bo mu muryango wa Yozefu baravuga ukuri.

6 Dore rero itegeko ry’Uhoraho ku kibazo cyerekeye abakobwa ba Selofehadi. Bazashake umugabo bikundiye; apfa gusa kuba ari uwo mu muryango ufitanye isano na se ubabyara.

7 Bityo buri Muyisraheli azagumana umunani wo mu nzu yo kwa se, hoye kugira umunani uva mu muryango ngo ujye mu wundi.

8 Umukobwa wese uzaragwa umunani w’umwe mu miryango y’Abayisraheli, ntashobora gushaka undi mugabo, uretse uwo mu nzu yo muri uwo muryango wo kwa se. Bityo, buri Muyisraheli wese azatunga umunani wo kwa se.

9 Nta munani uzashobora kuva mu muryango ngo ujye mu wundi, ahubwo buri muryango w’Abayisraheli uzagumana umunani wawo.»

10 Abakobwa ba Selofehadi rero bakurikiza ibyo Uhoraho yari yategetse Musa.

11 Nuko Mahila, Tirisa, Hogila, Milika, Nowa, mbese abakobwa ba Selofehadi bose, bashyingirwa ku bahungu ba se wabo.

12 Ni ukuvuga ko bashyingiwe rero ku bagabo bakomoka mu mazu ya bene Manase, umuhungu wa Yozefu. Bityo, umunani wabo uguma mu muryango w’inkomoko ya se ubabyara.

13 Ayo ni yo mategeko n’amabwiriza Uhoraho yahaye Abayisraheli, yifashishije Musa. Yayatangiye mu bibaya bya Mowabu, ku nkombe ya Yorudani ahateganye na Yeriko.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan