Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Kubara 35 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Imigi yeguriwe Abalevi

1 Uhoraho abwirira Musa mu bibaya bya Mowabu hafi ya Yorudani ahateganye na Yeriko, ati

2 «Tegeka Abayisraheli ko ku mugabane wabo, bahaho Abalevi imigi yo guturamo. Muzabahe kandi n’imirima ikikije iyo migi.

3 Iyo migi muzabaha bazayituramo, naho iyo mirima bazayishyiramo ibikoresho byabo, banaragiremo amatungo yabo yose.

4 Imirima ikikije iyo migi muzaha Abalevi, izaba ituruka ku rukuta rw’umugi, igere mu mikono igihumbi impande zose.

5 Muzaturuka inyuma y’umugi, mu ruhande rw’iburasirazuba mupime imikono ibihumbi bibiri, mu majyepfo mupime ibihumbi bibiri, mu burengerazuba naho mupime imikono ibihumbi bibiri. Ubwo umugi muzaba muwugoteye hagati. Iyo ni yo mirima izaba ikikije imigi Abalevi bazahabwa.

6 Mu migi izahabwa Abalevi, itandatu muri yo, izaba iy’ubugingo kugira ngo abicanyi bajye bahahungira. Muzongeraho kandi n’indi migi mirongo ine n’ibiri;

7 ni ukuvuga ko imigi izegurirwa Abalevi yose hamwe izaba mirongo ine n’umunani. Buri mugi kandi, uzajyana n’imirima yawo.

8 Muri iryo tanga ry’imigi y’Abayisraheli, umuryango ufite myinshi muzawake myinshi, ufite mike muwake mike. Buri muryango uzaha Abalevi imigi, mu kigereranyo cy’umugabane uzaba wegukanye.»


Imigi y’ubuhungiro bw’abicanyi

9 Uhoraho abwira Musa, ati

10 «Dore ibyo uzabwira Abayisraheli. Uti ’Nimumara kwambuka Yorudani mujya mu gihugu cya Kanahani,

11 muzatoranye imigi izababera iy’ubuhungiro. Umuntu uzaba yishe undi atabigize nkana, azajya ahahungira.

12 Iyo migi izababera ubuhungiro kugira ngo murokoke. Umwicanyi ntazicwe mbere yuko acirirwa urubanza imbere y’ikoraniro.

13 Muri iyo migi itandatu y’ubuhungiro,

14 itatu muzayitoranye hakurya ya Yorudani, naho yindi itatu muyitoranye mu gihugu cya Kanahani. Iyo migi izababera iy’ubuhungiro.

15 Iyo migi itandatu izaba iy’ubuhungiro bw’Abayisraheli, n’abasuhuke babarimo, kimwe n’umushyitsi uzabagenderera. Umuntu wese uzica undi atabigize nkana, azajya ahahungira.

16 Umuntu uzicisha icyitwa icyuma cyose, azaba abaye umwicanyi; na we agomba kwicwa.

17 Uzica undi ari uko yamuteye ibuye, azaba ari umwicanyi; na we agomba kwicwa.

18 N’uzica undi ari uko yamuteye umujugujugu; na we azagomba kwicwa.

19 Ugomba guhora, ni we ubwe uziyicira uwo mwicanyi nibahura.

20 Umuntu uzahutaza undi abigiranye urwango, akagira se icyo amutera abigiranye ubugome,

21 cyangwa akamukubita abigiranye urwango, maze akamwica, uwo uzaba yakubise, na we azicwe, kuko ari umwicanyi. Ugomba guhora, ni we ubwe uziyicira uwo mwicanyi nibahura.

22 Ariko hari ubwo yashobora kugira ibyago agahutaza undi nta rwango, akagira icyo amutera nta bugome,

23 cyangwa akamuhamya ibuye rikamwica atamubonye. Niba yabigize nta rugomo, nta n’inabi amwifuriza,

24 ikoraniro rizaca urubanza rikurikije aya mategeko, maze rikiranure uwishe n’ugomba guhora.

25 Uwo azaba yishe, ikoraniro rizamukura mu maso y’ugomba guhora, maze rimusubize aho yari yaracikiye mu mugi w’ubuhungiro. Azawugumamo kugeza ku rupfu rw’umuherezabitambo mukuru wakoreweho umuhango wo gusigwa amavuta matagatifu.

26 Ariko uwo mwicanyi nasohoka mu mugi w’ubuhungiro,

27 maze ugomba guhora akamusanga hanze yawo akamwica, nta cyaha azaba akoze.

28 Uwo mwicanyi rero azaguma mu mugi w’ubuhungiro bwe kugeza ku rupfu rw’umuherezabitambo mukuru. Niyumva ngo yapfuye, azabone gusubira mu isambu ye.

29 Aho muzatura hose, iryo rizababere itegeko rigenga irangiza ry’imanza, uko ibisekuruza bizagenda bisimburana.

30 Mu manza z’ubwicanyi zose, umwicanyi azicwe ari uko ashinjwa n’abagabo babiri nibura. Ntihazagire uwo mucira urubanza rwo gupfa ashinjwa n’umuntu umwe gusa.

31 Ntimuzemere ikiguzi cyo gucungura ubuzima bw’umwicanyi ukwiye urupfu; ahubwo muzamwice.

32 Ntimuzemere ikiguzi kugira ngo mumureke acikire mu mugi w’ubuhungiro, cyangwa ngo agaruke mu gihugu cy’iwabo umuherezabitambo mukuru atarapfa.

33 Ntimuzanduze igihugu muzaba murimo; koko rero, amaraso ni ikintu cyanduza igihugu. Kandi nta we ushobora guhanagura amaraso yamenetse mu gihugu, adakoresheje ay’uwayakimennyemo.

34 Ntuzanduze igihugu mutuyemo. Ndi Uhoraho, kandi ubwanjye ntuye mu Bayisraheli rwagati.»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan