Kubara 33 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIndaro Abayisraheli baraye uhereye mu Misiri 1 Dore indaro Abayisraheli baraye igihe basohotse mu Misiri n’ingabo zabo, bayobowe na Musa na Aroni. 2 Ku itegeko ry’Uhoraho Musa yagiye yandika ahantu bageraga bakahatinda, nyuma bakaza kuhava. Dore rero ahantu bagiye bahagarara, cyangwa bakahaca ingando. 3 Bahagurutse i Ramusesi ku munsi wa cumi na gatanu w’ukwezi kwa mbere. Hari bukeye bwa Pasika, ubwo Abayisraheli basohokaga nta nkomyi, mu maso y’Abanyamisiri bose. 4 Icyo gihe Abanyamisiri barimo bahamba abantu babo Uhoraho yari yishe kugira ngo ahinyuze imana zabo. Abo bishwe ni abari bavutse uburiza bose. 5 Abayisraheli bahagurutse i Ramusesi bajya gushinga ingando i Sukoti. 6 Bahagurutse i Sukoti, bajya gushinga ingando ahitwa Etamu ku rubibi rw’ubutayu. 7 Bahagurutse ahitwa Etamu bagaruka kuri Pi-Hahiroti, ahateganye na Behali-Sefoni, bashinga ingando imbere ya Migidoli. 8 Bahagurutse imbere ya Hahiroti, bambuka inyanja, bagera mu butayu bwa Etamu; nyuma y’urugendo rw’iminsi itatu bashinga ingando i Mara. 9 Bahagurutse i Mara bagera ahitwa Elimu hari amasoko cumi n’abiri n’imikindo mirongo irindwi; aho ni ho bashinze ingando. 10 Bahagurutse i Elimu, bashinga ingando hafi y’inyanja y’Urufunzo. 11 Bahagurutse hafi y’inyanja y’Urufunzo, bajya gushinga ingando mu butayu bwa Sini. 12 Bahagurutse mu butayu bwa Sini, bajya gushinga ingando i Dofuka. 13 Bahagurutse i Dofuka bajya gushinga ingando ahitwa Alushi. 14 Bahagurutse Alushi, bajya gushinga ingando i Refidimi, hamwe umuryango wageze ukabura amazi yo kunywa. 15 Bahagurutse i Refifimu, bajya gushinga ingando mu butayu bwa Sinayi. 16 Bahagurutse mu butayu bwa Sinayi bajya gushinga ingando i Kiviroti-Tawa. 17 Bahagurutse i Kiviroti-Tawa bajya gushinga ingando i Haseroti. 18 Bahagurutse i Haseroti, bajya gushinga ingando i Ritima. 19 Bahagurutse i Ritima bajya gushinga ingando i Rimoni-Peresi. 20 Bahagurutse i Rimoni-Peresi bajya gushinga ingando i Livina. 21 Bahagurutse i Livina, bajya gushinga ingando i Risa. 22 Bahagurutse i Risa, bajya gushinga ingando i Kehelata. 23 Bahagurutse i Kehelata, bajya gushinga ingando ku musozi wa Sheferi. 24 Bahagurutse ku musozi wa Sheferi, bajya gushinga ingando i Harada. 25 Bahagurutse i Harada, bajya gushinga ingando i Makeheloti. 26 Bahagurutse i Makeheloti, bajya gushinga ingando i Tahati. 27 Bahagurutse i Tahati, bajya gushinga ingando i Terahi. 28 Bahagurutse i Terahi, bajya gushinga ingando i Mitika. 29 Bahagurutse i Mitika, bajya gushinga ingando i Hashimona. 30 Bahagurutse i Hashimona, bajya gushinga ingando i Moseroti. 31 Bahagurutse i Moseroti, bajya gushinga ingando i Bene-Yakani. 32 Bahagurutse i Bene-Yakani, bajya gushinga ingando i Hori-Gidigadi. 33 Bahagurutse i Hori-Gidigadi, bajya gushinga ingando i Yotivata. 34 Bahagurutse i Yotivata, bajya gushinga ingando ahitwa Avirona. 35 Bahagurutse Avirona, bajya gushinga ingando ahitwa Esiyoni-Geberi. 36 Bahagurutse Esiyoni-Geberi, bajya gushinga ingando mu butayu bwa Sini ahitwa Kadeshi. 37 Bahagurutse i Kadeshi, bajya gushinga ingando ku musozi wa Hori, ku rubibi rw’igihugu cya Edomu. 38 Ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa gatanu, Abayisraheli bamaze imyaka mirongo ine bimutse mu Misiri, umuherezabitambo Aroni nk’uko Uhoraho yari yabitegetse, aterera umusozi wa Hori arahapfira. 39 Aroni yari amaze imyaka ijana na makumyabiri n’itatu ubwo yagwaga ku musozi wa Hori. 40 Icyo gihe ni ho Aradi umwami w’Abakanahani wari utuye muri Negevu, yamenye ko Abayisraheli baje bamusatira. 41 Bahagurutse ku musozi wa Hori, bajya gushinga ingando i Salumona. 42 Bahagurutse i Salumona, bajya gushinga ingando i Punoni. 43 Bahagurutse i Punoni bajya gushinga ingando ahitwa Ovoti. 44 Bahagurutse Ovoti bajya gushinga ingando ahitwa Iye-Avarimu, ku rubibi rwa Mowabu. 45 Bahagurutse Iye-Avarimu bajya gushinga ingando i Divoni-Gadi. 46 Bahagurutse i Divoni-Gadi, bajya gushinga ingando ahitwa Alunoni-Divilatayima. 47 Bahagurutse Alunoni-Divilitayima, bajya gushinga ingando mu misozi ya Avarimu, aharebana na Nebo. 48 Bahagurutse mu misozi ya Avarimu, bajya gushinga ingando mu bibaya bya Mowabu, ku nkombe ya Yorudani ahateganye na Yeriko. 49 Ku nkombe ya Yorudani, bahashinga ingando zavaga i Beti-Heshimoti ahitwa AveliShitimu mu bibaya bya Mowabu. Uko Abayisraheli bazagabana Kanahani 50 Uhoraho abwirira Musa mu bibaya bya Mowabu ku nkombe ya Yorudani ahateganye na Yeriko, ati 51 «Dore ibyo uzabwira Abayisraheli: Nimumara kwambuka Yorudani mukajya muri Kanahani, 52 muzirukane imbere yanyu abaturage bose bo muri icyo gihugu. Ari ibigirwamana babaje mu mabuye, ari amashusho bacuze mu byuma bashongesha, hamwe n’amasengero yabo y’ahirengeye, byose muzabisenye mubikureho. 53 Icyo gihugu muzakigabize mugiture, kuko ari mwe ngihaye ngo mugitunge. 54 Muzakigabanya imiryango yanyu mukoresheje ubufindo. Umuryango urimo abantu benshi uzahabwa umugabane munini, naho urimo bake na wo uhabwe umugabane muto. Buri muntu azahabwa umugabane w’aho ubufindo buzerekana, kandi muzagabane mukurikije imiryango yanyu yo kwa ba sokuru. 55 Ariko nimutirukana abaturage bo muri icyo gihugu, abo muzareka muri bo, bazababera nk’uruhehe rubarya mu maso cyangwa amahwa abahanda mu mbavu. Icyo gihugu muzatura bazakibajujubyamo, 56 ndetse n’ibyo nari natekereje gukorera abo ngabo ni mwebwe nzabigirira.» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda