Kubara 31 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuAbayisraheli batera Abamadiyani 1 Uhoraho abwira Musa, ati 2 «Ugomba guhorera Abayisraheli inabi Abamadiyani babagiriye. Ibyo nubirangiza, uzapfa usange ba sokuru.» 3 Musa ni ko kubwira imbaga, ati «Muri mwe nihagire abagabo bategura intwaro zabo, maze bajye ku rugamba. Bazatera igihugu cya Madiyani kugira ngo bahorere Uhoraho. 4 Imiryango ya Israheli yose izatabara, umwe ugende wohereza ku rugamba abagabo igihumbi.» 5 Mu mbaga nyamwinshi y’Abayisraheli, batoranyije abantu igihumbi muri buri muryango. Abari bakereye gutabara bose hamwe rero bari abagabo ibihumbi cumi na bibiri. 6 Uko bari bavuye muri buri muryango ari ibihumbi, Musa abohereza ku rugamba. Bajyana n’umuherezabitambo Pinehasi mwene Eleyazari, wari utwaye ibikoresho bitagatifu n’impanda zo kuvuzwa. 7 Nuko batera igihugu cya Madiyani, nk’uko Uhoraho yari yabitegetse Musa, maze bica abagabo bose. 8 Bishe kandi n’abami batanu ba Madiyani ari bo: Ewi, Rekemu, Suri, Huri na Reva. Barongera bicisha inkota Balamu mwene Bewori. 9 Abayisraheli bagira imfungwa abagore b’i Madiyani hamwe n’abana babo; babanyaga amatungo yabo yose hamwe n’ibyabo byose. 10 Batwika imigi yose yari ituwe n’Abamadiyani n’ingando zabo zose. 11 Nuko bacyura iminyago yose, ari iy’abantu ari n’iy’amatungo. 12 Izo mfungwa zari zafatiwe mu ntambara hamwe n’iminyago yose, babimurikira Musa, umuherezabitambo Eleyazari n’ikoraniro ryose ry’Abayisraheli. Ibyo byose babijyana mu ngando yari mu bibaya bya Mowabu bikikije Yorudani iteganye na Yeriko. 13 Musa, n’umuherezabitambo Eleyazari, hamwe n’abatware b’ikoraniro bose barasohoka, bajya kubasanganira hanze y’ingando. 14 Musa arakarira abatware b’ingabo bari bavuye muri icyo gitero, agira ati 15 «Mwishe abandi musiga abagore! 16 Kandi ari bo, mu gihe cya Balamu, batumye Abayisraheli batatira Uhoraho bakishyira mu maboko y’ikigirwamana cy’i Pewori, maze icyorezo kikayogoza ikoraniro ry’Uhoraho! 17 None rero nimwice abana b’abahungu bose n’abagore bose bigeze kuryamana n’umugabo. 18 Ariko abana b’abakobwa batigeze baryamana n’umugabo, mubakomeze, mubagire abanyu. 19 Naho mwebwe, mu gihe cy’iminsi irindwi, muzarara hanze y’ingando. Mwebwe mwese abishe umuntu cyangwa mugakora intumbi, muzakora umuhango wo kwisukura ku munsi wa gatatu no ku wa karindwi. Abagore b’imfungwa mwazanye, na bo bazagenza batyo. 20 Ubundi kandi, ibitambo byose, ibintu bikozwe mu ruhu byose, ibikozwe mu bwoya bw’ihene byose, n’ibikoresho bibajwe mu giti byose, muzabikoreraho umuhango wo kubisukura.» 21 Umuherezabitambo Eleyazari abwira ingabo zari zaragiye ku rugamba, ati «Dore amabwiriza y’itegeko Uhoraho yahaye Musa: 22 zahabu, feza, umuringa, 23 n’andi moko yose y’ibyuma bidashongeshwa n’umuriro, muzabiwushyiramo kugira ngo mubisukure. Muri uwo muhango kandi, muzakoresha n’amazi y’icyuhagiro. Naho ibintu bishobora gutwikwa n’umuriro, muzabisukuza amazi. 24 Muzamesa kandi imyambaro yanyu ku munsi wa karindwi, bityo mube musukuwe. Nyuma y’ibyo muzasubira mu ngando.» Uko Abayisraheli bagabanyijwe iminyago 25 Uhoraho abwira Musa, ati 26 «Wowe ubwawe, n’umuherezabitambo Eleyazari hamwe n’abatware b’imiryango y’ikoraniro, mubare ibyafashweho iminyago byose, ari abantu, ari n’amatungo. 27 Iminyago uzayigabanya ingabo zagiye ku rugamba, n’ikoraniro ryose. 28 Ku byo uzaha ingabo zitabarutse, uzagabanyeho ituro ry’Uhoraho ku buryo bukurikira: ku mfungwa magana atanu, imwe izaba iy’Uhoraho; no ku matungo magana atanu, ari ibimasa, ari indogobe, ari n’amatungo magufi, rimwe rizaba iry’Uhoraho. 29 Ibyo uzabifata ku mugabane wabo, ubihe Eleyazari umuherezabitambo, ribe ari ryo turo bagomba guha Uhoraho. 30 Ku mugabane w’abandi Bayisraheli, naho uzafata kimwe cya mirongo itanu ku mfungwa, ku bimasa, ku ndogobe no ku yandi matungo yose, maze ugihe Abalevi bashinzwe imirimo yo mu Ngoro y’Uhoraho.» 31 Musa n’umuherezabitambo Eleyazari, bakora ibyo Uhoraho yari yategetse Musa. 32 Ibyari bisigaye ku minyago yazanywe n’ingabo zagiye ku rugamba, ni ibi: amatungo magufi 675.000, 33 amatungo meremare 72,000, 34 n’indogobe 61,000. 35 Abantu, ni ukuvuga abakobwa batigeze baryamana n’umugabo, bari 32,000. 36 Kimwe cya kabiri cyahawe ingabo zari zagiye ku rugamba cyari kigizwe n’ibi bikurikira: amatungo magufi 337.500, 37 ariko muri yo 675 yatanzweho ituro ry’Uhoraho; 38 ibimasa 36,000, ariko muri byo 72 bitangwaho ituro ry’Uhoraho; 39 indogobe 30,500, ariko muri zo 61 zitangwaho ituro ry’Uhoraho; 40 n’abakobwa 16,000, bagabanyijweho 32 babatura Uhoraho. 41 Iryo turo ry’Uhoraho Musa yari yagabanyije ku minyago, yarihaye umuherezabitambo Eleyazari, nk’uko Uhoraho yari yabimutegetse. 42 Naho umugabane wahawe Abayisraheli, 43 ari na wo Musa yagabanyije ku minyago y’ingabo zivuye ku rugamba, wari ugizwe n’ibi bikurikira: amatungo magufi 337.500, 44 ibimasa 36,000, 45 indogobe 30,500, 46 n’abantu 16,000. 47 Nk’uko Uhoraho yari yabimutegetse, ku mugabane w’Abayisraheli, Musa afataho kimwe cya mirongo itanu ku mfungwa no ku matungo, maze agiha Abalevi bari bashinzwe imirimo yo mu Ngoro y’Uhoraho. Ituro ry’abatware b’imitwe y’ingabo 48 Abari bagabye imitwe y’ingabo ku rugamba, abagengagihumbi n’abagengajana, begera Musa, 49 maze baramubwira bati «Abagaragu bawe babaze ingabo tuyobora basanga nta n’umwe ubuzemo. 50 Ni yo mpamvu rero tuzaniye Uhoraho ituro ryacu, kugira ngo mu maso ye, dukore umuhango uhanagura icyaha ku bantu bacu. Twazanye rero ibintu byose bikoze muri zahabu buri muntu yasahuye: imiringa yo ku maboko, impeta z’amoko yose, amahelena yo ku matwi, hamwe n’imikufi.» 51 Musa n’umuherezabitambo Eleyazari bakira iyo mitako yose ya zahabu yazanywe n’abatware b’ingabo. 52 Zahabu yose yatuwe n’abatware b’imitwe y’ingabo n’ab’amatorero yapimaga amasikeli 16,750. 53 Ingabo zo zari zasahuye buri muntu ku giti cye. 54 Musa n’umuherezabitambo Eleyazari rero, bakira iyo zahabu y’abatware b’imitwe y’ingabo n’ab’amatorero bayijyana mu ihema ry’ibonaniro kugira ngo mu maso y’Uhoraho, ibere Abayisraheli urwibutso. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda