Kubara 3 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuImirimo y’Abalevi 1 Dore urubyaro rwa Aroni n’urwa Musa, igihe Uhoraho avuganiye na Musa ku musozi wa Sinayi. 2 Dore kandi amazina ya bene Aroni: imfura ni Nadabu, hanyuma Avihu, Eliyazari na Itamari. 3 Ngayo amazina ya bene Aroni, abaherezabitambo basutsweho amavuta y’isigwa maze begurirwa umurimo w’ubuherezabitambo. 4 Nadabu na Avihu bapfiriye mu butayu bwa Sinayi imbere y’Uhoraho kuko bari bamutuye ibyotezo bitamukwiye; bapfa nta gahungu basize. Eleyazari na Itamari rero, ni bo bakoreraga mu maso ya se Aroni umurimo w’ubuherezabitambo. 5 Uhoraho abwira Musa, ati 6 «Igiza hino Abalevi, maze ubashyikirize umuherezabitambo Aroni, kugira ngo bazajye bamufasha. 7 Bazamukorera we n’imbaga yose mu ihema ry’ibonaniro, kandi banatunganye imirimo yose y’Ingoro. 8 Bazita ku bikoresho byose by’ihema ry’ibonaniro, baserukire Abayisraheli mu itunganya ry’imirimo yerekeye Ingoro. 9 Abalevi uzashyikiriza Aroni n’abahungu be, bazaba babahawe burundu, babe mu cyimbo cy’abandi Bayisraheli bose. 10 Aroni n’abahungu be, uzabegurire imirimo yose y’ubuherezabitambo; utari uwo muri bo akabivangamo, azicwe.» 11 Uhoraho abwira Musa, ati 12 «Jyewe ubwanjye nitoreye bene Levi mu Bayisraheli bose, ngo babe ingurane z’uburiza bwose bwavutseho imbyaro ya mbere ku Bayisraheli. Abalevi ndabiyeguriye. 13 Kuko icyitwa uburiza cyose ari icyanjye: kuva umunsi nishe icyitwa uburiza cyose mu gihugu cya Misiri, ubwo niyeguriye icyitwa uburiza cyose muri Israheli, ari uburiza bw’abantu cyangwa bw’amatungo. Ni ubwanjye. Ndi Uhoraho!» Abalevi babarurwa ubwa mbere 14 Uhoraho abwirira Musa mu butayu bwa Sinayi, ati 15 «Barura Abalevi ukurikije imiryango yabo n’amazu yabo. Uzabarura Abalevi bose b’igitsinagabo, kuva ku ruhinja rw’ukwezi kumwe.» 16 Musa rero ababarura akurikije itegeko ry’Uhoraho nk’uko yari yabibwirijwe. 17 Dore rero amazina ya bene Levi: Gerishoni, Kehati, na Merari. 18 Bene Gerishoni, ukurikije amazu yabo, ni Libini na Shimeyi. 19 Bene Kehati, ukurikije amazu yabo, ni Amuramu, Yisehari, Heburoni, na Uziyeli. 20 Bene Merari, ukurikije amazu yabo, ni Mihali na Mushe. Ngayo amazu y’Abalevi, uko babaruwe mu miryango yabo. 21 Abakomoka kuri Gerishoni ni inzu y’Abalibini n’iy’Abashimeyi. Ayo ni yo yari amazu y’Abagerishoni. 22 Ab’igitsinagabo bose hamwe uhereye ku ruhinja rw’ukwezi kumwe, umubare wabo ugera ku 7,500. 23 Amazu y’Abagerishoni yagandikaga inyuma y’Ingoro mu burengerazuba. 24 Umutware w’umuryango w’Abagerishoni yari Eliyasafu mwene Layeli. 25 Mu ihema ry’ibonaniro, bene Gerishoni bari bashinzwe ibi bikurikira: Ingoro, ihema ry’ibonaniro, 26 imyenda n’umubambiko byo ku irembo ry’urugo rukikije Ingoro n’urutambiro, hamwe n’imigozi yakenerwaga mu mirimo yose yo kubaka Ingoro y’Uhoraho. 27 Abakomokaga kuri Kehati ni inzu y’Abamuramu, iy’Abahisehari, iy’Abaheburoni, n’iy’Abahuziyeli. Ayo ni yo yari amazu y’Abakehati. 28 Ab’igitsinagabo bose, ubaze guhera ku ruhinja rw’ukwezi kumwe, bari 8,600. Bose kandi bari bashinzwe imirimo yo mu Ngoro. 29 Amazu y’Abakehati yagandikaga iruhande rw’Ingoro, mu majyepfo. 30 Umutware w’umuryango w’Abakehati yari Elisafani mwene Uziyeli. 31 Bari bashinzwe ibi bikurikira: ubushyinguro, ameza, ikinyarumuri, intambiro n’ibikoresho by’imihango y’Ingoro, hamwe n’umubambiko n’imirimo yose yo kubaka Ingoro. 32 Umutware w’ikirenga w’Abalevi, ni Eleyazari mwene Aroni, umuherezabitambo. Ni we wategekaga abagabo bakoraga mu Ngoro. 33 Abakomokaga kuri Merari, ni inzu y’Abamihali n’iy’Abamushe. Ayo ni yo yari amazu ya Merari. 34 Abamerari b’igitsinagabo bose, ubaze guhera ku ruhinja rw’ukwezi kumwe, bari 6,200. 35 Amazu y’Abamerari yagandikaga iruhande rw’Ingoro, mu majyaruguru. Umutware w’Abamerari ni Suriyeli mwene Avihayili. 36 Abamerari bari bashinzwe ibi bikurikira: inkomanizo z’Ingoro, imbariro zayo, inkingi zayo, n’ibitereko byazo, hamwe n’ibigendana na byo byose, n’imirimo yose yo kubishinga. 37 Bari bashinzwe kandi inkingi zose z’inkike izengurutse ingombe, inshingiriro zayo, hamwe n’imiganda yayo n’injishi zabyo. 38 Abagandikaga imbere y’Ingoro, iburasirazuba, ni ukuvuga imbere y’ihema ry’ibonaniro, ni Musa, Aroni n’abahungu be. Ni bo bakoraga imihango yo mu Ngoro, mu izina ry’Abayisraheli. Iyo hagira utari uwo muri abo uhegera, yari kwicwa. 39 Umubare w’Abalevi bose uko babaruwe mu mazu yabo na Musa na Aroni, ku itegeko ry’Uhoraho, ni 22,000. Abalevi bose b’igitsinagabo, ubaze uhereye ku ruhinja rw’ukwezi kumwe, ni uko banganaga. Uhoraho yiyegurira Abalevi mu mwanya w’abana b’uburiza 40 Uhoraho abwira Musa, ati «Ubarure abana b’uburiza bose b’igitsinagabo b’Abayisraheli. Uhere ku mpinja z’ukwezi kumwe, maze urondore amazina yabo. 41 Uzanzigamire Abalevi mu mwanya w’abana b’uburiza b’Abayisraheli. Ndi Uhoraho. Uzanzigamire kandi n’amatungo y’Abalevi mu mwanya w’uburiza bw’amatungo ya Israheli.» 42 Nk’uko Uhoraho yari yabimutegetse, Musa abarura abana b’uburiza b’Abayisraheli. 43 Abana b’uburiza b’igitsinagabo; abandikiwe amazina bahereye ku mpinja z’ukwezi kumwe, bose bari 22,273. 44 Uhoraho abwira Musa, ati 45 «Ufate Abalevi mu mwanya w’abana b’uburiza b’Abayisraheli, amatungo y’Abalevi na yo uyafate mu mwanya w’amatungo y’Abayisraheli: Abalevi ni abanjye; ndi Uhoraho. 46 Kugira ngo bariya bana b’uburiza 273 barenga ku mubare w’Abalevi bacungurwe, 47 uzahabwe kuri buri muntu, amasikeli atanu apimiye kuri sikeli y’Ingoro ifite uburemere bwa gera makumyabiri. 48 Iyo feza uzayiha Aroni n’abahungu be, ibe ikiguzi cy’ugucungurwa kwa ba bana b’uburiza barenga ku mubare w’Abalevi.» 49 Musa yakira iyo feza y’incungu, ayiherewe ba bana basagukaga ku mubare w’abana b’uburiza bacunguwe n’Abalevi. 50 Iyo feza yatangiwe abana b’uburiza b’Abayisraheli, yanganaga n’amasikeli y’Ingoro 1,365. 51 Nk’uko Uhoraho yari yabitegetse, Musa ashyikiriza Aroni n’abahungu be, iyo feza y’incungu, nk’uko Uhoraho yari yabimubwirije. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda