Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Kubara 29 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Igitambo cyo ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa karindwi

1 Ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa karindwi, muzagira iteraniro ritagatifu, kandi nta murimo unaniza muzakora. Uzababera umunsi w’impundu.

2 Muzatura Uhoraho igitambo gitwikwa, gifite impumuro yurura, kandi kigizwe n’ibi bikurikira: ikimasa kimwe, isekurume y’intama imwe, n’abana b’intama barindwi b’umwaka umwe; ayo matungo yose kandi akazaba atarangwaho inenge.

3 Icyo gitambo kizaherekezwe n’ituro ryategetswe ry’ifu ivugishijwe amavuta. Ku kimasa muzatange utwibo dutatu tw’ifu, no ku isekurume y’intama mutange utwibo tubiri.

4 Ba bana b’intama barindwi na bo, kuri umwe muzatanga akebo kamwe k’ifu.

5 Muzongeraho kandi isekurume y’ihene iturweho igitambo cy’impongano y’icyaha, kugira ngo mukore umuhango ukibahanaguraho.

6 Ibyo byose bizaza byiyongera ku maturo y’ibitambo bitwikwa, ari igihoraho, ari n’icy’uwa mbere wa buri kwezi, hamwe n’ibitambo biseswa bibiherekeza nk’uko imihango yabyo ibiteganya. Ibyo bitambo byose, bizabera Uhoraho ibiribwa bifite impumuro imwurura.


Igitambo cyo ku munsi mukuru w’imbabazi

7 Ku munsi wa cumi w’uko kwezi kwa karindwi, muzagira iteraniro ritagatifu. Muzasibe kurya, kandi ntimuzagire umurimo unaniza mukora.

8 Muzatura Uhoraho igitambo gitwikwa, gifite impumuro yurura, kandi kigizwe n’ibi bikurikira: ikimasa kimwe, isekurume y’intama imwe, n’abana b’intama barindwi b’umwaka umwe. Muzahitemo kandi amatungo atarangwaho inenge.

9 Icyo gitambo kizaherekezwe n’ituro ryategetswe ry’ifu ivugishijwe amavuta. Ku kimasa muzatange utwibo dutatu tw’ifu, no ku isekurume y’intama mutange utwibo tubiri.

10 Ba bana b’intama barindwi na bo, kuri umwe muzatanga buri gihe akebo kamwe k’ifu.

11 Muzongeraho kandi isekurume y’ihene yo guturwaho igitambo cy’impongano y’icyaha yo ku munsi mukuru w’imbabazi, ku gitambo gitwikwa gihoraho n’ituro ryacyo, hamwe n’ibitambo biseswa bigiherekeza.


Igitambo cyo ku munsi mukuru w’amahema

12 Ku munsi wa cumi na gatatu w’ukwezi kwa karindwi, muzagira iteraniro ritagatifu kandi ntimuzagire umurimo unaniza mukora. Muzahimbaza Uhoraho, mumukorere itambagira ry’iminsi irindwi.

13 Uhoraho muzamutureho igitambo gitwikwa ibi biribwa bifite impumuro yurura: ibimasa cumi na bitatu, amasekurume y’intama abiri, n’abana b’intama cumi na bane b’umwaka umwe; ayo matungo yose kandi akazaba atagira inenge.

14 Icyo gitambo kizaherekezwa n’ituro ryategetswe ry’ifu ivugishijwe amavuta. Kuri buri kimasa muzatange utwibo dutatu tw’ifu, kuri buri sekurume y’intama mutange utwibo tubiri,

15 naho kuri buri mwana w’intama mutange buri gihe akebo kamwe k’ifu.

16 Muzongeraho kandi isekurume y’ihene yo guturwaho igitambo cy’impongano y’icyaha. Iyo sekurume y’ihene iziyongera ku gitambo gitwikwa gihoraho, hamwe n’igitambo giseswa bigiherekeza.

17 Dore ibigize igitambo cyo ku munsi wa kabiri: ibimasa cumi na bibiri, amasekurume abiri y’intama, n’abana b’intama cumi na bane b’umwaka umwe; ayo matungo yose kandi akazaba atagira inenge.

18 Nk’uko bisanzwe bigenda, icyo gitambo kizaherekezwa n’ituro n’ibitambo biseswa byategetswe kuri buri kimasa, buri sekurume y’intama no kuri buri mwana w’intama.

19 Muzongeraho kandi isekurume y’ihene yo guturwaho igitambo cy’impongano y’icyaha. Iyo sekurume y’ihene iziyongera ku gitambo gitwikwa gihoraho, hamwe n’igitambo giseswa bigiherekeza.

20 Dore ibigize igitambo cyo ku munsi wa gatatu: ibimasa cumi na kimwe, amasekurume y’intama abiri, n’abana b’intama cumi na bane b’umwaka umwe; ayo matungo yose kandi akazaba atagira inenge.

21 Nk’uko bisanzwe bigenda, icyo gitambo kizaherekezwa n’ituro, n’ibitambo biseswa byategetswe kuri buri kimasa, buri sekurume y’intama no kuri buri mwana w’intama.

22 Muzongeraho isekurume y’ihene yo guturwaho igitambo cy’impongano y’icyaha. Iyo sekurume y’ihene iziyongera ku gitambo gitwikwa gihoraho, hamwe n’igitambo giseswa bigiherekeza.

23 Dore ibigize igitambo cyo ku munsi wa kane: ibimasa cumi, amasekurume y’intama abiri, n’abana b’intama cumi na bane b’umwaka umwe; ayo matungo yose kandi akazaba atagira inenge.

24 Nk’uko bisanzwe bigenda, icyo gitambo kizaherekezwa n’ituro, n’ibitambo biseswa byategetswe kuri buri kimasa, buri sekurume y’intama no kuri buri mwana w’intama.

25 Muzongeraho n’isekurume y’ihene yo guturwaho igitambo cy’impongano y’icyaha. Iyo sekurume y’ihene iziyongera ku gitambo gitwikwa gihoraho, hamwe n’igitambo giseswa bigiherekeza.

26 Dore ibigize igitambo cyo ku munsi wa gatanu: ibimasa icyenda, amasekurume y’intama abiri, abana b’intama cumi na bane b’umwaka umwe; ayo matungo yose kandi akazaba atagira inenge.

27 Nk’uko bisanzwe bigenda, icyo gitambo kizaherekezwa n’ituro, n’ibitambo biseswa byategetswe kuri buri kimasa, buri sekurume y’intama no kuri buri mwana w’intama.

28 Muzongeraho isekurume y’ihene yo guturwaho igitambo cy’impongano y’icyaha. Iyo sekurume y’ihene iziyongera ku gitambo gitwikwa gihoraho, hamwe n’igitambo giseswa bigiherekeza.

29 Dore ibigize igitambo cyo ku munsi wa gatandatu: ibimasa munani, amasekurume y’intama abiri, abana b’intama cumi na bane b’umwaka umwe; ayo matungo akazaba atagira inenge.

30 Nk’uko bisanzwe bigenda, icyo gitambo kizaherekezwa n’ituro, n’ibitambo biseswa byategetswe kuri buri kimasa, buri sekurume y’intama no kuri buri mwana w’intama.

31 Muzongeraho isekurume y’ihene yo guturwaho igitambo cy’impongano y’icyaha. Iyo sekurume y’ihene iziyongera ku gitambo gitwikwa gihoraho, hamwe n’igitambo giseswa bigiherekeza.

32 Dore ibigize igitambo cyo ku munsi wa karindwi: ibimasa birindwi, amasekurume y’intama abiri, abana b’intama cumi na bane b’umwaka umwe; ayo matungo akazaba atagira inenge.

33 Nk’uko bisanzwe bigenda, icyo gitambo kizaherekezwa n’ituro, n’ibitambo biseswa byategetswe kuri buri kimasa, buri sekurume y’intama, no kuri buri mwana w’intama.

34 Muzongereho n’isekurume y’ihene yo guturwaho igitambo cy’impongano y’icyaha. Iyo sekurume y’ihene iziyongera ku gitambo gitwikwa gihoraho, hamwe n’igitambo giseswa bigiherekeza.

35 Ku munsi wa munani, ni ho muzasoza umunsi mukuru wanyu, kandi ntimuzagire umurimo unaniza mukora.

36 Ibiribwa bikurikira muzabitura Uhoraho ho igitambo gitwikwa gifite impumuro imwurura: ikimasa kimwe, isekurume y’intama imwe, abana barindwi b’intama b’umwaka umwe; ayo matungo yose akazaba atagira inenge.

37 Nk’uko bisanzwe bigenda, icyo gitambo kizaherekezwa n’ituro, n’ibitambo biseswa byategetswe ku kimasa, ku isekurume y’intama, no kuri buri mwana w’intama.

38 Muzongeraho isekurume y’ihene yo guturwaho igitambo cy’impongano y’icyaha. Iyo sekurume y’ihene iziyongera ku gitambo gitwikwa gihoraho, hamwe n’igitambo giseswa bigiherekeza.

39 Ibyo ni byo muzatura Uhoraho ku minsi yabiteganirijwe. Bizaza bisanga kandi ibitambo by’imihigo yanyu, ibyo mwituriye ku bushake bwanyu, ibitambo bitwikwa, amaturo y’ifu, ibitambo biseswa hamwe n’ibitambo by’ubuhoro.»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan