Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Kubara 28 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


AMATEGEKO AGENGA IBITAMBO Igitambo cya buri munsi

1 Uhoraho abwira Musa, ati

2 «Dore ibyo uzabwira Abayisraheli: Muzanzanire, mu gihe cyateganijwe, amaturo yanjye n’ibiribwa bifite impumuro yurura.

3 Uzababwire kandi uti ’Dore ibiribwa muzamurikira Uhoraho: buri munsi, muzazana abana b’intama babiri, batagira inenge, bo guturwaho igitambo gitwikwa gihoraho.

4 Umwana w’intama umwe uzaturwa mu gitondo, undi uturwe nimugoroba mu kabwibwi.

5 Ibyo bizaherekezwa n’ituro ry’icyibo cy’ifu ivugishijwe kimwe cya kane cy’akabindi k’amavuta arongoroye y’imizeti isekuye.

6 Ni igitambo gitwikwa kandi gihoraho, nk’uko cyaturwaga ku musozi wa Sinayi, kigizwe n’ibiribwa by’impumuro yurura Uhoraho.

7 Ku gitambo giseswa, giherekeje umwana w’intama wa mbere, muzatura Uhoraho mu Ngoro ye, muzakoreshe kimwe cya kane cy’akabindi ka divayi ihiye.

8 Umwana w’intama wa kabiri, uzaturwa nimugoroba mu kabwibwi. Ituro n’igitambo giseswa bizawuherekeza, bizaba ari bimwe n’ibya mu gitondo. Ibyo bizabera Uhoraho ibiribwa bifite impumuro imwurura.


Igitambo cyo ku munsi wa Sabato

9 Ku munsi wa Sabato, muzatura abana b’intama babiri batagira inenge, hamwe n’ituro ry’utwibo tubiri tw’ifu ivugishijwe amavuta, n’igitambo giseswa cyategetswe.

10 Icyo ni igitambo gitwikwa cyo kuri Sabato; kandi kikiyongera buri Sabato ku gitambo gihoraho n’igiseswa bya buri munsi.


Igitambo cyo ku munsi wa mbere w’ukwezi

11 Mu ntangiriro ya buri kwezi, muzamurikira Uhoraho igitambo gitwikwa: ibimasa bibiri, isekurume y’intama imwe, abana b’intama barindwi b’umwaka umwe, kandi ayo matungo yose akazaba atagira inenge.

12 Kuri buri kimasa, muzazana ituro ry’utwibo dutatu tw’ifu ivugishijwe amavuta, ku isekurume y’intama muzazane ituro ry’utwibo tubiri tw’ifu ivugishijwe amavuta,

13 kuri buri mwana w’intama na ho, muzane ituro ry’icyibo cy’ifu ivugishijwe amavuta. Ni igitambo gitwikwa gifite impumuro yurura, ni ibiribwa by’Uhoraho.

14 Ibitambo biseswa byategetswe ni ibi: kimwe cya kabiri cy’akabindi ka divayi kuri buri kimasa, kimwe cya gatatu cy’akabindi ka divayi kuri buri sekurume y’intama, na kimwe cya kane cy’akabindi ka divayi kuri buri mwana w’intama. Icyo ni cyo gitambo gitwikwa cyo ku mboneko z’ukwezi, muzajya mugitura mu ntangiriro y’amezi yose y’umwaka.

15 Byongeye kandi muzatura Uhoraho isekurume y’ihene ho igitambo cy’impongano y’icyaha. Izaturwa, maze yiyongere ku gitambo gihoraho n’igiseswa bya buri munsi.


Igitambo cyo ku munsi mukuru wa Pasika

16 Ku munsi wa cumi na kane w’ukwezi kwa mbere, muzizihiza Pasika yo guhesha Uhoraho icyubahiro.

17 Umunsi wa cumi na gatanu w’uko kwezi, ni umunsi w’ibirori. Muzamara iminsi irindwi murya imigati idasembuye.

18 Ku munsi wa mbere, muzagira iteraniro ritagatifu, kandi ntimuzagire umurimo unaniza mukora.

19 Dore ibiribwa bitwikwa muzatura Uhoraho: ibimasa bibiri, isekurume y’intama imwe, n’abana b’intama barindwi b’umwaka umwe. Muzahitemo kandi amatungo atagira inenge.

20 Ibyo byose bizaherekezwa n’ituro ryategetswe ry’ifu ivugishijwe amavuta. Kuri buri kimasa muzatanga utwibo dutatu tw’ifu, naho kuri buri sekurume y’intama mutange utwibo tubiri.

21 Ba bana b’intama na bo, kuri umwe muzatanga akebo kamwe k’ifu.

22 Muzongereho kandi isekurume y’ihene ituweho igitambo cy’impongano y’icyaha, kugira ngo mukore umuhango ubahanaguraho icyaha.

23 Ibyo byose bizakorwa bisanga cya gitambo gitwikwa cya mu gitondo, ari na cyo gitambo gitwikwa gihoraho.

24 Buri munsi muri cya gihe cy’iminsi irindwi, muzatura Uhoraho ibiribwa bifite impumuro imwurura. Muzabitura bisanga cya gitambo gihoraho n’igiseswa bya buri munsi.

25 Ku munsi wa karindwi muzagira iteraniro ritagatifu, kandi ntimuzagire umurimo unaniza mukora.


Igitambo cyo ku munsi w’umuganura

26 Ku munsi w’umuganura, nimumurikira Uhoraho ituro ry’umusaruro w’uwo mwaka, muzagire iteraniro ritagatifu, kandi ntihazagire umurimo unaniza mukora.

27 Muzatura Uhoraho igitambo gitwikwa gifite impumuro yurura, kandi kigizwe n’ibi bikurikira: ibimasa bibiri, isekurume y’intama imwe, n’abana b’intama barindwi b’umwaka umwe,

28 byose biherekezwe n’ituro ryategetswe ry’ifu ivugishijwe amavuta. Kuri buri kimasa muzatanga utwibo dutatu tw’ifu, no kuri buri sekurume y’intama mutange utwibo tubiri tw’ifu.

29 Ba bana b’intama na bo, kuri umwe muzatanga akebo kamwe k’ifu.

30 Muzongeraho kandi n’isekurume y’ihene yo gukora umuhango ubahanaguraho icyaha.

31 Ibyo byose bizaturanwa n’ibitambo biseswa, bize bisanga igitambo gihoraho n’ituro rigiherekeza; muzahitamo amatungo atagira inenge.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan