Kubara 27 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUhoraho agena iby’abakobwa ba Selofehadi 1 Selofehadi yari umuhungu wa Heferi mwene Gilihadi wa Makiri mwene Manase. Abakobwa be bitwaga Mahila, Nowa, Hogila, Milika na Tirsa; bakaba kandi abo mu nzu yo kwa Manase. 2 Abo bakobwa rero bagiye imbere ya Musa, umuherezabitambo Eleyazari n’abatware b’imiryango n’ikoraniro ryose bari ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, maze barabaza bati 3 «Data utubyara yaguye mu butayu. Ariko yazize ibyaha bye bwite, ntiyari muri ba bayoboke ba Kore biteruye kuri Uhoraho. Cyakora nta muhungu yigeze abyara. 4 None se izina ry’umubyeyi wacu rizasibangane mu muryango we ngo ni uko atabyaye abahungu? Natwe nimuduhe isambu nk’uko mwayihaye ba data wacu. 5 Icyo kibazo cyabo rero Musa agishyikiriza Uhoraho. 6 Maze Uhoraho abwira Musa, ati 7 «Abakobwa ba Selofehadi baravuga ukuri. Uzabahe umugabane w’isambu nk’uko wayihaye ba se wabo, bityo bazaba bahawe umurage wa se wababyaye. 8 Kandi Abayisraheli ubabwire uti ’Umugabo napfa nta muhungu asize, ibye bizajya bihabwa umukobwa we. 9 Niba nta mukobwa yigeze, ibye bizahabwa abavandimwe be. 10 Niba nta bavandimwe yigeze, bizahabwa ba se wabo. 11 Niba kandi se w’uwo mugabo nta bavandimwe yari afite, bizahabwa mwene wabo uri hafi mu nzu ye. Uwo ni we uzabyegukana.’ Nk’uko Uhoraho yabibwiye Musa, ibyo bizabera Abayisraheli itegeko rigenga irangiza ry’imanza.» Yozuwe ahabwa kuzazungura Musa 12 Uhoraho abwira Musa, ati «Zamuka ujye muri iriya misozi ya Avarimu, maze witegereze igihugu nahaye Abayisraheli. 13 Uzakireba, hanyuma nawe upfe usange abasokuruza bawe nk’uko Aroni yabasanze. 14 Impamvu y’ibyo ni uko mwansuzuguriye mu butayu bwa Sini, igihe imbaga yanshakagaho urwiyenzo. Nabategetse kugaragaza ubutungane bwanjye imbere y’Abayisraheli, muvubura amazi mu rutare, nyamara musuzugura ijambo ryanjye.» Ayo mazi ni ya yandi y’i Meriba ya Kadeshi mu butayu bwa Sini. 15 Nuko Musa abwira Uhoraho, ati 16 «Uhoraho, Imana, yo iha umwuka ikiremwa cyose, niyihitiremo umuntu uzayobora imbaga, 17 akayirangaza imbere mu igenda no mu igaruka. Bityo imbaga y’Imana ntizaba nk’intama zitagira umushumba.» 18 Uhoraho asubiza Musa, ati «Fata Yozuwe mwene Nuni; ni umugabo wahawe umwuka w’Imana. Uzamuramburireho ikiganza, 19 umushyikirize umuherezabitambo Eleyazari n’imbaga yose, maze umuhere ubutware imbere yabo. 20 Uzamuhe umugabane ku butegetsi bwawe, kugira ngo imbaga yose y’Abayisraheli ijye imwumvira. 21 Azasanga umuherezabitambo Eleyazari, uzambaza ugushaka kwanjye akoresheje amabuye y’ubufindo. Igisubizo bazahabwa icyo ari cyo cyose, ni cyo Yozuwe n’imbaga yose bazajya bakurikira.» 22 Musa agenza uko Uhoraho yari yamutegetse, maze afata Yozuwe amushyikiriza umuherezabitambo Eleyazari hamwe n’imbaga yose. 23 Musa amurambikaho ibiganza, maze amuha gutwara mu mwanya we nk’uko Uhoraho yari yabitegetse. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda