Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Kubara 26 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Uhoraho abwira Musa n’umuherezabitambo Eleyazari mwene Aroni, ati

2 «Mukore ibarura ry’imbaga y’Abayisraheli. Mujye muri buri muryango, mubarure abagabo bose bafite imyaka makumyabiri cyangwa irenga, kandi bashoboye gutabara mu mitwe y’ingabo ya Israheli.»

3 Musa n’umuherezabitambo Eleyazari babibwirira Abayisraheli mu bibaya bya Mowabu, ku nkombe z’uruzi rwa Yorudani, ahateganye na Yeriko, bagira bati

4 «Nk’uko Uhoraho yabitegetse Musa, tugiye kubarura abagabo bose bafite imyaka makumyabiri cyangwa irenga.» Dore imiryango y’Abayisraheli yari yaravuye mu Misiri:

5 Rubeni ni we mfura ya Israheli. Bene Rubeni ni Hanoki sekuruza w’Abahanoki, Palawu sekuruza w’Abapalawu,

6 Hesironi sekuruza w’Abahesironi, na Karumi sekuruza w’Abakarumi.

7 Abo ni bo bari bagize amazu yo kwa Rubeni. Bose hamwe bari abantu 43,730.

8 Abakomokaga kuri Palawu, ni Eliyabu

9 n’abahungu be Nemuweli, Datani na Abiramu. Datani na Abiramu abo, ni bamwe bahagarariraga imbaga, maze baza kwivumbura kuri Musa na Aroni. Bari bafatanije n’abayoboke ba Kore, igihe biteruraga kuri Uhoraho.

10 Icyo gihe isi yiciyemo urwobo, ibamirana na Kore, abantu be barapfa, maze n’umuriro uyogoza abagabo magana abiri na mirongo itanu. Ibyo byabereye abandi Bayisraheli urugero.

11 Abahungu ba Kore bo ariko nta bwo bapfuye.

12 Bene Simewoni, ukurikije amazu yabo ni aba: Nemuweli sekuruza w’Abanemuweli; Yamini sekuruza w’Abayamini; Yakini sekuruza w’Abayakini;

13 Zerahi sekuruza w’Abazerahi, na Shawuli sekuruza w’Abashawuli.

14 Ayo ni yo yari amazu yo mu muryango wa Simewoni. Abantu bari bayarimo bageraga ku 22,200.

15 Bene Gadi, ukurikije amazu yabo ni aba: Sefoni sekuruza w’Abasefoni; Hagi sekuruza w’Abahagi; Shuni sekuruza w’Abashuni,

16 Ozini sekuruza w’Abahozini; Eri sekuruza w’Abaheri;

17 Arodi sekuruza w’Abarodi; n’Areli sekuruza w’Abareli.

18 Ayo ni yo yari amazu y’abahungu ba Gadi. Abantu bari bayarimo bageraga ku 40,500.

19 Abahungu ba Yuda bitwaga Eri na Onani, ari na bo bapfiriye mu gihugu cya Kanahani.

20 Bene Yuda, ukurikije amazu yabo, ni aba: Shela sekuruza w’Abashela; Peresi sekuruza w’Abaperesi; Zerahi sekuruza w’Abazerahi.

21 Bene Peresi ni aba: Hesironi sekuruza w’Abahesironi; na Hamuli sekuruza w’Abahamuli.

22 Ayo ni yo yari amazu yo mu muryango wa Yuda. Abantu bari bayarimo bageraga ku 76,500.

23 Bene Isakari, ukurikije amazu yabo ni aba: Tola sekuruza w’Abatola; Puwa sekuruza w’Abapuni;

24 Yashuvi sekuruza w’Abashuvi; na Shimuroni sekuruza w’Abashimuroni.

25 Ayo ni yo yari amazu yo mu muryango wa Isakari. Abantu bari bayarimo bageraga ku 64,300.

26 Bene Zabuloni, ukurikije amazu yabo ni aba: Seredi sekuruza w’Abaseredi; Eloni sekuruza w’Abaheloni; na Yahaleli sekuruza w’Abayahaleli.

27 Ayo ni yo mazu yo mu muryango wa Zabuloni. Abantu bari bayarimo bageraga ku 60,500.

28 Bene Yozefu ni Manase na Efurayimu.

29 Kwa Manase hari Abamakiri bakomokaga kuri Makiri. Makiri uwo yabyaye Gilihadi ari we sekuruza w’Abagilihadi.

30 Bene Gilihadi, ukurikije amazu yabo ni aba: Yezeri sekuruza w’Abayezeri; Heleki sekuruza w’Abaheleki;

31 n’Aziriyeli sekuruza w’Abaziriyeli; Shekemu sekuruza w’Abashekemu;

32 Shemida sekuruza w’Abashemida; Heferi sekuruza w’Abaheferi.

33 Selofehadi mwene Heferi nta muhungu yabyaye, yasize abakobwa gusa; bakitwa Mahila, Nowa, Hagila, Milika na Tirisa.

34 Ayo ni yo yari amazu yo mu muryango wa Manase. Abantu bari bayarimo bageraga ku 52,700.

35 Bene Efurayimu, ukurikije amazu yabo ni aba: Shutelahi sekuruza w’Abashutelahi; Bekeri sekuruza w’Ababekeri; na Tahani sekuruza w’Abatahani.

36 Umuhungu wa Shuletahi ni Erani sekuruza w’Abaherani.

37 Ayo ni yo mazu yo mu muryango wa Efurayimu. Abari bayarimo bageraga ku 32,500. Ngabo rero abakomokaga kuri Yozefu uko bagiye babarurwa mu mazu yabo.

38 Bene Benyamini, ukurikije amazu yabo ni aba: Bela sekuruza w’Ababela; Ashibeli sekuruza w’Abashibeli; Ahiramu sekuruza w’Abahiramu;

39 Shefufamu sekuruza w’Abashefufamu; na Hufamu sekuruza w’Abahufamu.

40 Bene Bela ni Aridi sekuruza w’Ababaridi, na Namani sekuruza w’Abanamani.

41 Ngabo rero abakomokaga mu muryango wa Benyamini uko bagiye babarurwa mu mazu yabo. Bose bari bageze ku 45,600.

42 Umuryango wa Dani wari ugizwe n’amazu y’Abashuhamu bakomokaga kuri Shuhamu. Abo ni bo bakomokaga mu muryango wa Dani uko bagiye babarurwa mu mazu yabo.

43 Bose hamwe bageraga ku 64,400.

44 Bene Asheri, ukurikije amazu yabo ni aba: Yimuna sekuruza w’inzu ya Yimuna; Yishwi sekuruza w’Abayishwi; na Beriya sekuruza w’Ababeriya.

45 Bene Beriya ni Heberi sekuruza w’Abaheberi, na Malikiyeli sekuruza w’Abamalikiyeli.

46 Umukobwa wa Asheri we yitwaga Serahi.

47 Ayo ni yo yari amazu yo mu muryango wa Asheri. Abantu bari bayarimo bageraga ku 53,400.

48 Bene Nefutali, ukurikije amazu yabo ni aba: Yahiseli sekuruza w’Abayahiseli; Guni sekuruza w’Abaguni;

49 Yeseri sekuruza w’Abayeseri; na Shilemu sekuruza w’Abashilemu.

50 Ayo ni yo mazu yo mu muryango wa Nefutali uko bagiye babarurwa mu mazu yabo. Bose hamwe bari 45,400.

51 Umubare w’Abayisraheli bose hamwe wageraga ku 601.730.


Uburyo Abayisraheli bazagabana igihugu basezeranijwe

52 Uhoraho abwira Musa, ati

53 «Igihugu muzakigabanya aya mazu, maze imigabane irutane mukurikije umubare w’abantu bari muri buri nzu.

54 Inzu irimo abantu benshi, izahabwa umugabane munini, naho irimo bake ihabwe umugabane muto. Buri nzu muzayihe umugabane mukurikije abantu itunze.

55 Ariko rero mu kugabanya igihugu, muzakoreshe ubufindo gusa. Bazabona imigabane bakurikije umubare w’abantu bari mu mazu yabo yo kwa sekuru.

56 Kugira ngo bamenye aho bagomba guha amazu afite abantu benshi n’afite abantu bake, bazakoreshe ubufindo, ni bwo buzemeza neza umugabane wa buri nzu.


Inzu ya Levi ibarurwa bwa kabiri

57 Dore umubare w’Abalevi bose uko bagiye babarurwa mu mazu yabo: Abagerishoni bakomokaga kuri Gerishoni; Abakehati bakomokaga kuri Kehati, naho Abamerari bagakomoka kuri Merari.

58 Amazu yo kwa Levi ni aya: inzu y’Abalivini, iy’Abaheburoni, iy’Abamahili, iy’Abamushi, n’iy’Abakore. Kehati yabyaye Amuramu.

59 Umugore wa Amuramu yitwaga Yokebedi ari we mukobwa Levi yabyaranye n’umugore we mu Misiri. Yokebedi na Amuramu babyaranye Aroni na Musa, na mushiki wabo Miriyamu.

60 Aroni na we yabyaye Nadabu, Avihu, Eleyazari na Itamari.

61 Nadabu na Avihu ni bamwe barimbutse kubera ko bari bamurikiye Uhoraho ibyotezo bitamukwiye.

62 Babaze kuva ku ruhinja rw’ukwezi kumwe, basanga umubare w’Abalevi b’igitsina gabo ugeze ku 23,000. Ni byo koko nta bwo babaruriwe hamwe n’abandi Bayisraheli kuko nta mugabane bigeze bahabwa muri bo.


Umwanzuro w’ibarura

63 Abo ni bo Musa n’umuherezabitambo Eleyazari babaruye mu gihe cy’ibarura ryabereye mu bibaya bya Mowabu, hafi y’uruzi rwa Yorudani, ahateganye na Yeriko.

64 Nta n’umwe wari usigaye wo muri ba bandi Musa n’umuherezabitambo Aroni babaruye igihe cy’ibarura ry’Abayisraheli ryabereye mu butayu bwa Sinayi.

65 Nk’uko Uhoraho yari yarababwiye ko bazagwa mu butayu, koko nta n’umwe waharokotse uretse Kalebu mwene Yefune, na Yozuwe mwene Nuni.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan