Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Kubara 25 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Abayisraheli basenga ibigirwamana

1 Israheli igeze i Shitimu irahatura, maze rubanda batangira gusambana n’abakobwa b’Abamowabu.

2 Abo bakobwa babatumiye mu bitambo by’imana zabo, maze rubanda baragenda baraharira, banapfukamira za mana zabo.

3 Bityo Abayisraheli bishyira mu maboko y’ikigirwamana Behali cyo muri Pewori, maze Uhoraho arabarakarira cyane.

4 Nuko Uhoraho abwira Musa, ati «Fata abatware b’umuryango bose, ubamanike ku biti imbere y’Uhoraho, ahateganye n’izuba. Bityo umujinya Uhoraho afitiye Abayisraheli uzahosha.»

5 Musa abwira abacamanza ba Israheli, ati «Buri wese muri mwe yice abo mu bantu be bishyize mu maboko y’ikigirwamana Behali cyo muri Pewori!»

6 Icyo gihe babona umwe mu Bayisraheli azanye umukobwa w’Umumadiyanikazi maze amugeza mu bavandimwe be rwagati. Yamutunguye ku mugaragaro imbere ya Musa n’abandi Bayisraheli, ubwo bariho baririra ku muryango w’ihema ry’ibonaniro.

7 Umuherezabitambo Pinehasi, mwene Eleyazari wa Aroni abibonye, ahaguruka mu ikoraniro yitwaje icumu mu ntoki, abakurikirana mu mbere z’ihema ryabo.

8 Agezemo abatera rya cumu, bombi rirabahinguranya. Nyuma y’ibyo, icyorezo cyari cyatangiye kuyogoza Abayisraheli kirahosha.

9 Abahitanywe n’icyo cyorezo bari 24000.

10 Uhoraho abwira Musa, ati

11 «Umuherezabitambo Pinehasi, mwene Eleyazari wa Aroni, yahanaguye umujinya nari mfitiye Abayisraheli. Yerekaniye hagati yabo ko yagize ishyari mu kigwi cyanjye. Ni yo mpamvu ntaganjwe n’uburakari nari mfite, ngo ndimbure Abayisraheli.

12 None rero umumenyeshe ko ngiranye na we amasezerano azamubera isoko y’amahoro.

13 Ayo masezerano nyagiranye na we hamwe n’abazagukomokaho, kandi ni yo azabahesha kuba abaherezabitambo ubuziraherezo, kuko yagaragaje ishyaka afitiye Imana ye, bityo agakorera ku Bayisraheli umuhango wo kubakiza icyaha.»

14 Umuyisraheli wicanywe na wa mukobwa w’Umumadiyanikazi yitwaga Zimiri mwene Salu, akaba ndetse yari n’umutware w’inzu imwe mu muryango wa Simewoni.

15 Uwo mugore w’Umumadiyanikazi wishwe yitwaga Kozibi, akaba mwene Suru na we wari umutware w’inzu imwe mu miryango ya Madiyani.

16 Uhoraho abwira Musa, ati

17 «Nimutere Abamadiyani maze mubarimbure.

18 Barabasembuye babashyiraho n’uburyarya bwinshi, igihe mukurikira imana y’i Pewori, mukanacyura mushiki wabo Kozibi, umukobwa w’umutware w’i Madiyani, wiciwe muri cya cyorezo cy’i Pewori.»


ABAYISRAHELI BATINDA MU GIHUGU CYA MOWABU Ibarura rya kabiri ry’imiryango ya Israheli

19 Nyuma y’icyo cyorezo,

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan