Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Kubara 24 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Balamu abona ko Uhoraho yishimiye guha umugisha Abayisraheli, maze ntiyongera kwivuna abaririza icyo Uhoraho ashaka, ahubwo arahindukira yirebera mu butayu.

2 Balamu yubuye amaso, abona Abayisraheli bashinze ingando, buri nzu iri ukwayo. Umwuka w’Imana umusakaramo,

3 maze abahanurira muri iki gisigo, agira ati: «Arabivuze Balamu mwene Bewori, arabivuze umugabo ureba akageza kure,

4 arabivuze uwumva amagambo y’Uhoraho, akabona ibyo Uhoraho amweretse, maze yaba yatwawe mu Mana, amaso ye agafunguka!

5 Mbega amahema yawe, Yakobo, ngo araba meza, kimwe n’ingando zawe, Israheli;

6 ameze nk’amazi atemba ava mu isumo, ameze nk’ubusitani bwo ku nkombe y’uruzi, ameze nk’imisaga yiterewe n’Uhoraho, cyangwa amasederi yo ku nkombe y’umugezi.

7 Ni nk’amazi yarenze imiyoboro, agasendera mu mbuto. Umwami wa Israheli azaganza Agagi, maze ingoma ye isagambe.

8 Imana yamwikuriye mu Misiri afite imbaraga nk’iz’imbogo. Azayogoza amahanga y’ababisha, abakonyagure amagufa, abahamye imyambi ye.

9 Aca bugufi, akabyagira nk’intare: ni nde wabyutsa iyo nyamaswa y’inkazi? Arahirwa uzaguha umugisha, kandi uzakuvuma na we azabe ikivume!»

10 Balaki arakarira Balamu, maze akubita agatoki ku kandi avuga ati «Naguhamagariye kumvumira ababisha, none dore bubaye ubwa gatatu ubasenderezaho imigisha!

11 Niba ari ibyo byawe, genda usubire mu gihugu cyawe! Nari nemeye kuguhemba bishimishije, none dore Uhoraho arabikuvukije.»


Balamu ahanura ikuzo rya Israheli

12 Balamu asubiza Balaki, ati «Nta bwo se nari nabwiye intumwa wanyoherereje nti

13 ’N’aho Balaki yampa feza na zahabu byakuzura inzu ye, sinshobora guca ku itegeko ry’Uhoraho ngo mpamagare ikibi cyangwa icyiza ku bushake bwanjye! Nzavuga icyo Uhoraho azambwira.’

14 None rero ubu ndagiye, nsubiye mu banjye. Ariko igira hino, nkubwire uko uriya muryango uzagenzereza uwawe mu gihe kiri imbere.»

15 Nuko abahanurira muri iki gisigo, agira ati: «Ndabivuze Balamu mwene Bewori, ndi umugabo ureba nkitegereza,

16 amagambo y’Imana ni jyewe abwirwa kandi ntunze ubwenge nahawe n’Umushoborabyose. Iyo nsenze cyane ngatwarwa, amaso yanjye agafunguka, ndangamira ibyo Ushoborabyose anyeretse:

17 ibizaba ndabyiyumvira, nyamara si ibya vuba, ndabyitegereza ariko ntibindi bugufi: mu nzu ya Yakobo hazavuka inyenyeri, mu muryango wa Israheli hazaboneka inkoni y’ubwami izamenagura imitwe y’abatuye Mowabu, inatsembe bene Seti bose.

18 Edomu izatsindwa, inyagwe; nayo Seyiri, ababisha bazayigabiza. Israheli igiye kugaragaza imbaraga zayo!

19 Mu nzu ya Yakobo hazaduka umutware uzatsemba ababisha basigaye mu mugi wabo.


Balamu ahanura urupfu rw’abanzi ba Israheli

20 Balamu arongera areba Abamaleki, maze abahanurira muri iki gisigo, agira ati: «Amaleki ni igihangange mu mahanga, ariko amaherezo yayo ni ukurimburwa.»

21 Arongera areba Abakeniti, maze abahanurira muri iki gisigo, agira ati «Amazu yawe arakomeye, n’icyari cyawe cyubatse ku rutare.

22 Ariko Kayini azakongorwa n’indimi z’umuriro, nibishyira kera Ashuru ibagire imfungwa.»

23 Arongera ahanurira muri iki gisigo, agira ati «Mbega ibyago! Ni nde uzarokoka ukuboko kw’Uhoraho?

24 Dore amato araje avuye i Kitimu . . . Abanzi bazakandamiza Ashuru na Eberi; ariko na bo ubwabo imbere yabo hari imanga.»

25 Birangiye Balamu arigendera asubira mu gihugu cye, Balaki na we anyura inzira ye, arataha.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan