Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Kubara 23 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Balamu abwira Balaki, ati «Nyubakira hano intambiro ndwi, untegurire ibimasa birindwi n’amasekurume y’intama arindwi.»

2 Balaki akora ibyo Balamu yamusabye, maze bombi batura ikimasa n’isekurume y’intama kuri buri rutambiro.

3 Balamu abwira Balaki, ati «Wowe guma iruhande rw’igitambo cyawe gitwikwa, maze jyewe nigireyo, ahari Uhoraho yansanga. Amagambo ari bumbwire ayo ari yo yose, ndayakumenyesha.» Nuko Balamu afata inzira aragenda,

4 maze Imana imusanze, arayibwira ati «Nubakishije intambiro ndwi, kandi ntura ikimasa n’isekurume y’intama kuri buri rutambiro.»


Balamu aha umugisha umuryango wa Israheli

5 Uhoraho amaze kubwira Balamu ibyo aza kuvuga, amwohereza agira ati «Ngaho subira kwa Balaki, umubwire utyo.»

6 Balamu yasubiye kwa Balaki, asanga ahagaze iruhande rw’igitambo cye gitwikwa. Yari kumwe n’abanyacyubahiro bose b’i Mowabu.

7 Balamu na we abahanurira muri iki gisigo, agira ati: «Balaki yampubuye muri Aramu, umwami wa Mowabu antumaho mu misozi y’iburasirazuba, ngo ninze nshore umuvumo mu bana ba Yakobo, maze Abayisraheli mbambike umugayo.

8 Navuma nte uwo Imana itavumye? Uwo Uhoraho atigeze agaya, namwambika umugayo nte?

9 Iyo ndebeye hejuru y’urutare, ngatera ijisho ndi mu mpinga y’imisozi, nsanga ari umuryango udasa n’iyindi, ntashyira mu mubare w’amahanga yandi.

10 Ni nde washobora kubara abuzukuru ba Yakobo, akabarura imbaga nyamwinshi y’Abayisraheli? Icyampa nanjye ngapfa nk’intungane, indunduro yanjye ikazasa n’iyabo!»

11 Balaki abwira Balamu, ati «Wangenje ute? Narakuzanye ngo uvume ababisha banjye, none dore ahubwo urabasakazamo imigisha!»

12 Balamu aramusubiza ati «Nta bwo se uzi ko iyo mbumbuye umunwa, mba ngomba kuvuga ibyo Uhoraho yambwiye byonyine?»


Balamu yongera guha umugisha Abayisraheli

13 Balaki arongera ati «Ngwino nkwereke aho tujya ushobore kureba neza iriya mbaga. Mbere wayibonaga igice, ariko nuhagera, urashobora kuyibona yose, maze uyimvumire!»

14 Amujyana ahantu hitaruye, mu mpinga y’umusozi wa Pisiga, ahubaka intambiro.

15 Balamu abwira Balaki, ati «Wowe guma iruhande rw’igitambo cyawe gitwikwa, maze jyewe nigire hariya ntegereze . . . »

16 Uhoraho aza imbere ya Balamu, amubwira ibyo agomba kuvuga, nuko amwohereza agira ati «Ngaho sanga Balaki, umubwire utyo.»

17 Balamu asanga Balaki, wari uhagaze iruhande rw’igitambo cye gitwikwa. Yari kumwe n’abanyacyubahiro bose b’i Mowabu. Balaki aramubaza ati «Uhoraho yakubwiye iki?»

18 Nuko Balamu abahanurira muri iki gisigo, agira ati: «Balaki, haguruka wumve! Wowe, mwene Sipori, ntega amatwi!

19 Imana si umuntu ngo irabeshya, si mwene Adamu ngo irisubiraho. Yavuga icyo itazakora se? Ijambo yavuze se ryapfa guhera aho?

20 Nujuje umuhango wo gutanga umugisha, ubwo kandi ari Uhoraho wawitangiye, jyewe sinasubizayo.

21 Nta cyorezo wasanga mu nzu ya Yakobo, mu nzu ya Israheli ntihajya harangwa umubabaro. Uhoraho, Imana ye, ihorana na we, iwe havuga impundu z’umwami.

22 Imana yamukuye mu Misiri; imbaraga ze ni nk’iz’imbogo.

23 Mu nzu ya Yakobo ntihakavugwe indagu, mu nzu ya Israheli ntihakarangwe ubupfumu. Iyo igihe kigeze, Imana ni yo ivugana na Yakobo, ari we Israheli, ikamubwira ibikorwa byayo.

24 Dore umuryango uhingutse nk’igihanyaswa, ukaba uhagurutse nk’intare. Ntiryama itamazeho umuhigo wayo, kandi itanyoye amaraso y’icyo yishe.

25 Balaki abwira Balamu, ati «Niba wanze kubavuma, wikomeza rero kubaha umugisha.»

26 Balamu aramusubiza ati «Ese sinari nakubwiye ko nkora ibyo Uhoraho ambwira byose?»


Balamu aha ubwa gatatu umugisha Abayisraheli

27 Balaki abwira Balamu, ati «Ngwino nkujyane ahandi hantu, ahari Imana yakwemera ko umvumira uriya muryango.»

28 Nuko Balaki ajyana Balamu mu mpinga ya Pewori, umusozi witaruye ubutayu.

29 Balamu abwira Balaki, ati «Nyubakira hano intambiro ndwi, maze untegurire ibimasa birindwi n’amasekurume arindwi.»

30 Balaki akora ibyo Balamu yamubwiye, maze atura ikimasa n’isekurume y’intama kuri buri rutambiro.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan