Kubara 21 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuAbayisraheli batsinda Abakanahani 1 Umwami wa Aradi, Umukanahani wari utuye muri Negevu, amenya ko Abayisraheli baturutse mu nzira y’ahitwa Atarimu, maze araza arabarwanya, anabafatamo imfungwa. 2 Nuko Abayisraheli bakorera imbere y’Uhoraho uyu muhigo, bati «Niba wemeye kutwegurira bariya bantu, imigi yabo tuzayizimya.» 3 Uhoraho yumva ijwi ry’Abayisraheli, maze abegurira Abakanahani. Abayisraheli babarimburana n’imigi yabo barabazimya. Aho hantu bahita izina rya Horima, risobanura ngo ’Irimburwa’. Inzoka zifite ubumara butwika 4 Bava hafi y’umusozi wa Hori, bafata inzira iva ku nyanja y’urufunzo, bakagenda bakikira igihugu cya Edomu. Ariko imbaga iza gucikira intege mu nzira, 5 itangira kugaya Imana na Musa ivuga iti «Mwadukuriye iki mu Misiri? Mwagira ngo tugwe muri ubu butayu butagira amazi ntibubemo n’umugati! Twarambiwe guhora turya iriya ngirwamugati.» 6 Uhoraho aterereza Abayisraheli inzoka zifite ubumara butwika, zirabarya, bapfamo abantu benshi cyane. 7 Imbaga iza isanga Musa, iramubwira iti «Twakoze icyaha igihe twakugayaga wowe n’Uhoraho. None twingingire Uhoraho adukize ziriya nzoka!» Musa asabira imbabazi umuryango 8 maze Uhoraho aramubwira ati «Curisha inzoka isa n’izo zabateye, uyimanike ku giti. Uwo zizajya zirya akayireba azajya akira.» 9 Musa acurisha inzoka y’umuringa, ayimanika ku giti. Iyo rero inzoka yaryaga umuntu maze akareba iyo y’umuringa, yahitaga akira. Abayisraheli baganza abami Sihoni na Ogi 10 Abayisraheli baragenda bashinga ingando ahitwa Ovoti, 11 bahavuye bajya kugandika ahitwa Iye-Avarimu mu butayu bw’iburasirazuba ahateganye na Mowabu. 12 Bavuye aho bajya kugandika ku nkombe yo hakurya y’uruzi rwa Arunoni ruturuka mu butayu, rukanyura mu gihugu cy’Abahemori. 13 Urwo ruzi rwa Arunoni ni rwo koko rugabanya Mowabu n’Abahemori. 14 Ni yo mpamvu byanditswe mu Gitabo cy’Intambara z’Uhoraho ngo: « . . . Uruzi rwa Wahebu yo muri Sufa, n’imigezi yarwo; uruzi rwa Arunoni 15 n’imigezi yarwo, zitemba zigana mu ntara ya Ari, ni zo kandi ziri mu rugabano rwa Mowabu.» 16 Bavuyeyo, bagera ahitwa i Beri ari byo kuvuga ’Iriba’. Aho kandi ni ho Uhoraho yabwiriye Musa, ati «Koranya imbaga yose maze nyihe amazi.» 17 Nuko Abayisraheli batera iyi ndirimbo, bati «Amazi ari mu iriba nadudubize! Maze muvuze impundu 18 Iriba ryafukuwe n’abatware, rigacukurwa n’abanyacyubahiro bo mu muryango, bakoresheje inkoni zabo z’ubutegetsi, n’utubando twabo.» . . . Bavuye mu butayu bajya i Matana; 19 bavuye i Matana bajya i Nahaliyeli; bavuye i Nahaliyeli bajya i Bamoti, 20 barenze Bamoti batungukira ku kibaya kiri mu nsi y’umusozi wa Mowabu. Impinga y’umusozi wa Pisiga iri ahirengeye, uyiriho abona ubutayu bwose. 21 Abayisraheli bohereza intumwa kwa Sihoni, umwami w’Abahemori, kumubwira ziti 22 «Duhe inzira mu gihugu cyawe. Igihe tuzaba tugeze iwawe, tuzaboneza umuhanda mugari, twoye gutandukira ngo tukugire mu mirima cyangwa mu mizabibu. Nta n’ubwo tuzanywa amazi yo mu mariba yawe.» 23 Ariko Sihoni yanga ko Abayisraheli bamunyurira mu gihugu. Ndetse ahita ahuruza ingabo ze zose zijya mu butayu, maze zishinga ibirindiro imbere ya Israheli. Sihoni yigira ahitwa Yahashi, aba ariho ashoreza intambara. 24 Abayisraheli babiraramo, babamarira ku bugi bw’inkota, maze igihugu cya Sihoni baracyigabiza. Icyo gihugu cyavaga ku ruzi rwa Arunoni, kikagera ku rwa Yaboki. Cyakoraga no ku rugabano rwa bene Hamoni rwari rurinzwe n’ingabo z’intwari cyane. 25 Abayisraheli bigabiza iyo migi yose y’Abahemori, barayitura. Umugi wa Heshiboni n’iyindi yari hafi aho yose barayikwiza. 26 Heshiboni rero yari umurwa wa Sihoni, umwami w’Abahemori; naho Sihoni akaba ari we warwanije umwami wa Mowabu wabanjirije uwategekaga icyo gihe, amunyaga igihugu cye cyose cyageraga ku ruzi rwa Arunoni. 27 Aho ni ho abasizi bakurije iki gisigo ngo: «Muze i Heshiboni! Hongere hubakwe, umugi wa Sihoni usubirane! 28 Ikibatsi cy’umuriro cyaturutse i Heshiboni, ibishashi byawo bitwika Ari yo muri Mowabu, bitsemba abahinza bo mu mpinga ya Arunoni. 29 Wowe, Mowabu, amakuba yakugarije! Murapfuye, bantu ba Kemoshi! Abahungu babo bagizwe impunzi, naho abakobwa babo bagizwe iminyago y’umwami Sihoni w’Umuhemori! 30 Twabarashe imyambi; tuva Heshiboni dutsemba byose tugera Divoni; intara yose igera Nofa, turayogoza tugera Madaba.» 31 Abayisraheli rero batura mu gihugu cy’Abahemori. 32 Musa yohereza abantu gutata umugi wa Yazeri, baragenda bigabiza ako karere kose, maze Musa amenesha Abahemori bahabaga. 33 Hanyuma, barahindukira baterera umuhanda ugana mu gihugu cya Bashani. Ogi, Umwami w’icyo gihugu, asohokana n’ingabo ze zose, agira ngo basakiranire ahitwa Edereyi. 34 Uhoraho abwira Musa, ati «Ntutinye! Ndamukugabije, we n’abantu be n’igihugu cye cyose. Uzamugirira ibyo wakoreye Sihoni umwami w’Abahemori wari uganje i Heshiboni.» 35 Abayisraheli baramutsinda, we n’abahungu be, n’abaturage be bose, ntihagira n’umwe ucika ku icumu; igihugu cyabo barakigabiza. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda