Kubara 20 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuAmazi y’i Meriba 1 Mu kwezi kwa mbere, imbaga yose y’Abayisraheli igera mu butayu bwa Sini, maze umuryango utura i Kadeshi. Aho ni ho Miriyamu yaguye, baramuhamba. 2 Imbaga yari yabuze amazi, nuko yivumbura kuri Musa na Aroni. 3 Imbaga yiyenza kuri Musa ivuga iti «Iyo natwe tuza kujyana n’abavandimwe bacu igihe bapfiraga imbere y’Uhoraho! 4 Ni kuki wazanye ikoraniro ry’Uhoraho muri ubu butayu? Kwari ukugira ngo dupfe twebwe n’amatungo yacu! 5 Ni kuki wadukuye mu Misiri ukatuzana aha hantu h’amakuba? Nta mwaka wahahingwa, ari imitini, ari imizabibu cyangwa amakomamanga; ahantu hataba n’amazi yo kunywa!» 6 Musa na Aroni bava mu mbaga baza ku muryango w’ihema ry’ibonaniro; bikubita hasi bubitse umutwe ku butaka, maze ikuzo ry’Uhoraho rirababonekera. 7 Uhoraho abwira Musa, ati 8 «Tora inkoni yawe, wowe n’umuvandimwe wawe Aroni, mukoranye imbaga, maze mu maso yayo mubwire urutare rubahe amazi. Urwo rutare urarubyaza amazi, uyahe imbaga inywe hamwe n’amatungo yabo.» 9 Nk’uko yari yabitegetswe, Musa atora inkoni yari imbere y’Uhoraho, 10 maze we na Aroni bakoranyiriza imbaga hafi y’urwo rutare, barayibwira bati «Nimutege amatwi, mwa byigomeke mwe! Mbese dushobora kubavuburira amazi muri uru rutare?» 11 Musa arega ukuboko, ya nkoni ayikubita ku rutare incuro ebyiri, maze amazi menshi arapfupfunuka. Nuko imbaga iranywa, buhira n’amatungo yabo. 12 Uhoraho abwira Musa na Aroni, ati «Nta bwo mwanyemeye ngo muhamye ubutungane bwanjye imbere y’Abayisraheli. Kubera iyo mpamvu ntimuzageza iriya mbaga mu gihugu nayisezeranije.» 13 Ayo ni yo mazi y’i Meriba, ari byo kuvuga ’Urwiyenzo’, kuko ariho Abayisraheli biyenjeje kuri Uhoraho, na we akahagaragariza ubutungane bwe. Umwami wa Edomu yima inzira Abayisraheli 14 Bageze i Kadeshi, Musa yoherereza umwami wa Edomu intumwa kumubwira ziti «Dore icyo abavandimwe bawe b’Abayisraheli bavuze: Amakuba yose twagize urayazi. 15 Abasokuruza bacu baramanutse bajya mu Misiri, maze umuryango wacu uhatura igihe cy’iminsi myinshi cyane. Abanyamisiri ariko badufashe nabi, baratuburagiza, twebwe n’abasokuruza bacu. 16 Twatakiye Uhoraho yumva induru yacu, nuko atwoherereza umumalayika wo kudukura mu Misiri. None ubu rero tugeze i Kadeshi, umugi uri ku mupaka w’igihugu cyawe. 17 Turagusaba ngo uduhe inzira mu gihugu cyawe! Nta bwo tuzakunyurira mu mirima no mu mizabibu, cyangwa ngo tunywe amazi mu mariba yawe. Tuzaboneza umuhanda mugari twoye gutandukira na gato ngo tujye iburyo cyangwa ibumoso, kugeza ubwo tuzamara kwambuka igihugu cyawe.» 18 Ariko umwami wa Edomu arabasubiza ati «Nta bwo muzanyurira mu gihugu. Nimubigerageza, nzasohoka mbasanganize ingabo zanjye.» 19 Abayisraheli baramubwira bati «Tuzikurikirira umuhanda; kandi nitunywa ku mazi yawe, jyewe cyangwa amatungo yanjye, nzakuriha ikiguzi cyayo. Ndagusaba gusa ko utureka tukitambukira.» 20 Ariko umwami wa Edomu arasubiza ati «Nta bwo muzatambuka.» Nuko asohokana n’imbaga y’abantu basanganiza Abayisraheli intwaro n’ingufu nyinshi. 21 Abanyedomu bima batyo Abayisraheli inzira mu gihugu cyabo. Nuko Abayisraheli na bo bishakira indi nzira. Urupfu rwa Aroni 22 Bavuye i Kadeshi, imbaga yose y’Abayisraheli igera ku musozi wa Hori. 23 Bageze aho i Hori ku mupaka w’igihugu cya Edomu, Uhoraho abwira Musa na Aroni, ati 24 «Aroni agomba gupfa agasanga ba sekuru. Nta bwo azinjira mu gihugu nahaye Abayisraheli kuko mwasuzuguye ijwi ryanjye igihe cya ya mazi ya Meriba. 25 Jyana rero Aroni n’umuhungu we Eleyazari, mujye ku musozi wa Hori. 26 Ufate imyambaro ye y’umuherezabitambo uyambike umuhungu we Eleyazari. Aho ni ho Aroni azagwa.» 27 Musa akora nk’uko Uhoraho yari yabitegetse, maze mu maso y’imbaga yose bazamuka ku musozi wa Hori. 28 Musa yambura Aroni imyenda ye ayambika Eleyazari umuhungu we. Aroni arapfa, agwa aho mu mpinga y’umusozi. Birangiye, Musa na Eleyazari baramanuka bava ku musozi. 29 Imbaga yose ibona ko Aroni yapfuye, nuko umuryango wa Israheli wose umara iminsi mirongo itatu umuririra. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda