Kubara 2 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUmwanya wa buri muryango mu ngando 1 Uhoraho abwira Musa na Aroni, ati 2 «Buri Muyisraheli azagandike mu mutwe w’ingabo we, hafi y’ibendera ry’inzu akomokamo. Abayisraheli kandi bazagandika berekeye ihema ry’ibonaniro, ariko boye kuryegera cyane. 3 Abazagandika imbere y’abandi iburasirazuba, ni imitwe y’ingabo zo mu ngando ya Yuda. Umutware wa bene Yuda ni Nashoni mwene Aminadabu; 4 umutwe w’ingabo ze ukabamo abagabo 74,600. 5 Abazashinga ingando iruhande rwe, ni umuryango wa Isakari hamwe n’uwa Zabuloni. Umutware wa bene Isakari ni Netaneli mwene Shuwari, 6 kandi umutwe w’ingabo ze ukabamo abagabo 54,400. 7 Umutware wa bene Zabuloni ni Eliyabu mwene Heloni, 8 kandi umutwe w’ingabo ze ukabamo abagabo 57,400. 9 Abantu bari muri iyo mitwe y’ingabo uko ari itatu yo mu ngando ya Yuda, bose hamwe ni 186,400. Abo rero ni bo bazafata iya mbere mu rugendo. 10 Imitwe y’ingabo yo mu ngando ya Rubeni izaherera mu majyepfo. Umutware wa bene Rubeni ni Elishuri mwene Shedewuri, 11 kandi umutwe w’ingabo ze ukabamo abagabo 46,500. 12 Abazashinga ingando iruhande rwe ni umuryango wa Simewoni hamwe n’uwa Gadi. Umutware wa bene Simewoni ni Shelumiyeli mwene Shurishadayi, 13 kandi umutwe w’ingabo ze ukabamo abagabo 59,300. 14 Umutware wa bene Gadi ni Eliyasafu mwene Rewuyeli, 15 kandi umutwe w’ingabo ze ukabamo abagabo 45,650. 16 Abantu bari muri iyo mitwe y’ingabo uko ari itatu yo mu ngando ya Rubeni, bose hamwe ni 151,450. Abo rero ni bo bazajya bahaguruka aba kabiri. 17 Nyuma hazagenda ihema ry’ibonaniro rikurikirwe n’inteko y’Abalevi izaba iri hagati y’izindi nteko. Muzagende mukurikije uko muri mu ngando, buri wese mu mwanya we, inteko imwe inyuma y’indi. 18 Imitwe y’ingabo yo mu ngando ya Efurayimu izaherera mu burengerazuba. Umutware wa bene Efurayimu ni Elishama mwene Amihudi, 19 kandi umutwe w’ingabo ze ukabamo abagabo 40,500. 20 Abazashinga ingando iruhande rwe, ni umuryango wa Manase hamwe n’uwa Benyamini. Umutware wa bene Manase ni Gamaliyeli mwene Pedashuri, 21 kandi umutwe w’ingabo ze ukabamo abagabo 32,200. 22 Umutware wa bene Benyamini ni Avidani mwene Gidewoni, 23 kandi umutwe w’ingabo ze ukabamo abagabo 35,400. 24 Abantu bari muri iyo mitwe y’ingabo uko ari itatu yo mu ngando ya Efurayimu, bose hamwe ni 108.100. Abo ni bo bazajya bahaguruka aba gatatu. 25 Imitwe y’ingabo yo mu ngando ya Dani, izaherera mu majyaruguru. Umutware wa bene Dani ni Ahiyezeri mwene Amishadayi, 26 kandi umutwe w’ingabo ze ukabamo abagabo 62,700. 27 Abazashinga ingando iruhande rwe ni umuryango wa Asheri hamwe n’uwa Nefutali. Umutware wa bene Asheri ni Pagiyeli mwene Okrani, 28 kandi umutwe w’ingabo ze ukabamo abagabo 41,500. 29 Umutware wa bene Nefutali ni Ahira mwene Eyinani, 30 kandi umutwe w’ingabo ze ukabamo abagabo 53,400. 31 Abantu bari muri iyo ngando ya Dani ni 157,600. Bazajya bahaguruka aba nyuma, buri mutwe w’ingabo inyuma y’uwundi. 32 Ngabo rero abana ba Israheli uko babaruriwe mu mazu yabo; umubare rusange w’ingabo zose zabaruriwe mu ngando no mu mitwe yazo ni 603.550. 33 Cyakora Abalevi, nk’uko Uhoraho yari yabitegetse Musa, ntibashyizwe muri iryo barurwa ry’Abayisraheli. 34 Ibyo, Abayisraheli barabyubahirije, bakurikiza ugushaka kw’Uhoraho, ari mu guca ingando, ari no mu guhaguruka, buri wese akurikije umuryango we n’inzu akomokamo. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda