Kubara 18 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuAbaherezabitambo n’Abalevi 1 Uhoraho abwira Aroni, ati «Wowe n’abahungu bawe n’umuryango wawe, ni mwe muzabazwa ibyaha bizakorwa mu murimo wanyu w’ubuherezabitambo. 2 Uziyegereze kandi abavandimwe bawe, bo mu nzu ya Levi, inkomoko yo kwa so. Bazakubere abafasha kandi bagukorere, ari wowe ari n’abahungu bawe, imbere y’ihema ry’Isezerano. 3 Bazagutunganyirize imirimo kimwe n’iy’Ingoro. Cyakora ntibazegere urutambiro n’ibikoresho byatagatifujwe, hato batazikururira urupfu namwe mutiretse. 4 Bazaba abafasha bawe, bajye batunganya imirimo yose yo mu ihema ry’ibonaniro, nta we uzifatanya namwe, utari uwo muri mwe. 5 Ni mwe muzatunganya imirimo yo mu Ngoro n’iyo ku rutambiro. Bityo Abayisraheli ntibazongera kurimburwa n’umujinya wanjye. 6 Urabibona ko ari jyewe ubwanjye witoreye Abalevi mu bavandimwe banyu b’Abayisraheli, ndababaha. Beguriwe Uhoraho kugira ngo batunganye imirimo yo mu ihema ry’ibonaniro. 7 Wowe n’abahungu bawe muzakora imirimo y’ubuherezabitambo, ari iyo ku rutambiro cyangwa iy’inyuma y’umubambiko; kandi muzayitunganye neza. Mbahaye kuba abaherezabitambo, ni wo murimo mbashinze. Utari uwo muri mwe uzabyivangamo azicwe. Ibizatunga abaherezabitambo 8 Uhoraho abwira Aroni, ati «Dore nkweguriye igice cy’amaturo yose matagatifu Abayisraheli bagomba kumurikira. Ni wo mugabane nkweguriye, wowe n’abahungu bawe, ku buryo budasubirwaho. 9 Dore uruhare rwawe ku maturo matagatifu azaba atatwitswe: mu byo bazamurikira byose, ni ukuvuga amaturo y’ifu, ibitambo by’impongano z’ibyaha, n’ibitambo byose byo kunyihongaho, ayo maturo yose matagatifu, ni ayawe n’abahungu bawe. 10 Muzayarira ahantu hatagatifu, kandi abagabo bose bashobora kuzayaryaho. Uzamenye neza ko ayo maturo ari ibintu bitagatifu. 11 Ubundi kandi n’ibi bikurikira bizaba ibyawe: ibyo bagabanya ku maturo yose Abayisraheli bamurikira; wowe ubwawe, abahungu bawe n’abakobwa bawe, ndabibahaye ku buryo budasubirwaho. Abantu bose bo mu nzu yawe bazaba basukuye bazabiryaho. 12 Umugabane w’ingenzi w’amavuta mashyashya, uwa divayi nshyashya n’uw’ingano, hamwe n’imiganura iturwa Uhoraho, ndabiguhaye. 13 Imiganura y’imyaka yose yera mu gihugu cyabo bakayizanira Uhoraho, na yo ndayiguhaye. Abantu bose bo mu nzu yawe bazaba basukuye, bazayiryaho. 14 Uretse ibyo, ikindi cyose kizegurirwa Uhoraho burundu, na cyo kizaba icyawe. 15 Icyavutse uburiza mu biremwa byose bazatura Uhoraho, ari abantu cyangwa amatungo, ndabiguhaye. Cyakora abana b’uburiza b’umuntu bazacungurwa, n’uburiza bw’amatungo ahumanye buzacungurwe. 16 Ibigomba gucungurwa byose, bizaguranwe bimaze ukwezi kumwe, ku giciro wowe uzagena, ni ukuvuga ku giciro cy’amasikeli atanu ya feza apimiye kuri sikeli y’Ingoro ifite uburemere bwa gera makumyabiri. 17 Ariko ibyavutse uburiza ku nka, ku ntama cyangwa ku ihene, ntuzabigurane kuko ari ibintu bitagatifu. Uzasesa amaraso yabyo ku rutambiro, urugimbu rwabyo urutwike nk’ibiribwa bifite impumuro yurura Uhoraho. 18 Inyama zabyo zizaba izawe nk’uko ubusanzwe inkoro n’itako ry’iburyo byamuritswe bikugarukira. 19 Amaturo yose agabanyijwe ku bintu bitagatifu, Abayisraheli bakayatura Uhoraho, wowe n’abahungu bawe n’abakobwa bawe, ndayabahaye ku buryo budasubirwaho. Iryo ribe Isezerano rikoreshejwe umunyu, kandi ridakuka mu maso y’Uhoraho, kuri wowe no ku bazagukomokaho.» Ibizatunga Abalevi 20 Uhoraho abwira Aroni, ati «Ntuzabona umurage mu gihugu cyabo, nta n’ubwo uzahabwa umugabane hagati yabo. Ni jye uzaba umugabane wawe, mbe n’umurage wawe hagati y’Abayisraheli. 21 Abalevi na bo, kubera imirimo bashinzwe yo mu ihema ry’ibonaniro, mbahaye kuzajya bagabana kimwe cya cumi cy’umutungo w’Abayisraheli. 22 Bityo Abayisraheli ntibazongera kwegera ihema ry’ibonaniro kuko byababyarira icyaha cyabakururira urupfu. 23 Abalevi bazatunganya imirimo yo mu ihema ry’ibonaniro, nihagira ikidatungana, ni bo bazakibazwa. Iryo rizaba itegeko ridakuka mu bisekuruza byanyu. Nta murage Abalevi bazabona mu Bayisraheli, 24 ariko nzabaha kugabana kimwe cya cumi buri Muyisraheli wese agabanya ku mutungo we akagitura Uhoraho. Ni yo mpamvu nababwiye ko nta murage bazabona hagati y’Abayisraheli.» 25 Uhoraho abwira Musa, ati 26 «Dore ibyo uzabwira Abalevi: Abayisraheli bazabaha icyo nabageneyeho umurage ari cyo kimwe cya cumi cy’umutungo wabo. Icyo gihe ku byo muzahabwa, muzagomba kugabanyaho kimwe cya cumi nanone, kigaturwa Uhoraho. 27 Iryo ni ryo rizaba ituro ryanyu, nk’uko abandi Bayisraheli na bo batura divayi nshyashya cyangwa ingano bayoye ku mbuga bazihuriraho. 28 Bityo rero namwe, kuri kimwe cya cumi muzahabwa n’Abayisraheli ku mutungo wabo, muzagabanyaho ituro ry’Uhoraho ryose nta na gato mutubijeho. 29 Ku biruta ibindi ubwiza muri ibyo bintu muzahabwa, muzagabanyeho ituro ritagatifu. 30 Uzongere ubabwire aya magambo uti: Mwebwe Abalevi, nimugabanya ibiruta ibindi ubwiza kuri ibyo bintu, bizaba bihwanye na divayi nshyashya cyangwa ingano zihuriwe ku mbuga. 31 Mwebwe n’ingo zanyu, mujye mubirira aho mushatse hose, kuko ari cyo gihembo cyanyu kubera imirimo mushinzwe yo mu ihema ry’ibonaniro. 32 Ibyo nimubikora, nta cyaha kizababarwaho kuko muzaba mwangeneye uruhare rw’ingenzi. Ntimuzaba mwanduje amaturo matagatifu y’Abayisraheli, kandi nta n’urupfu muzaba mwikururiye.» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda