Kubara 17 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIbyotezo by’abayoboke ba Kore 1 Uhoraho abwira Musa, ati 2 «Kuko ibyotezo ari ibintu bitagatifu, bwira umuherezabitambo Eleyazari mwene Aroni abikure mu bishashi by’umuriro, kandi na wo ajye kuwunyanyagiriza kure. 3 Ibyotezo by’abo bantu bacumuye bakikururira urupfu, bazabicurishe babikuremo ibyuma byo kubambika ku rutambiro. Kuko babituye Uhoraho, ubu byabaye bitagatifu. Bizabera kandi Abayisraheli urwibutso.» 4 Umuherezabitambo Eleyazari afata bya byotezo by’imiringa byatuwe n’abatwitswe n’umuriro, maze babicuramo ibyo kubambika ku rutambiro. 5 Yagenjeje atyo kugira ngo bibere Abayisraheli urwibutso, kandi ngo hatagira umuntu uteguriwe Uhoraho, ni ukuvuga udakomoka kuri Aroni, uhegera ngo atwikire imibavu imbere y’Uhoraho. Ibyo bizamurinda kubona ibyago nk’ibya Kore n’abantu be; ibyo byago kandi Uhoraho yari yarabihanuye akoresheje Musa. Umuryango uburanya Musa na Aroni 6 Bukeye, ikoraniro ry’Abayisraheli ryose riburanya Musa na Aroni rivuga riti «Mwicishije umuryango w’Uhoraho!» 7 Icyo gihe ikoraniro ryabivumburagaho, Musa na Aroni barahindukiye bareba ku ihema ry’ibonaniro, basanga igicu cyaritwikiriye; maze ikuzo ry’Uhoraho ririgaragaza. 8 Nuko Musa na Aroni bajya ku ihema ry’ibonaniro. 9 Uhoraho abwira Musa, ati 10 «Nimwitandukanye na ririya koraniro, ngiye kuririmbura mu mwanya muto!» Bikubita hasi bubika umutwe ku butaka, 11 Musa ni ko kubwira Aroni, ati «Fata icyotezo cyawe, urahuriremo umuriro wo ku rutambiro, ushyiremo n’imibavu. Hanyuma wihute usange ikoraniro urikorereho umuhango wo kurihanaguraho icyaha, kuko Uhoraho yarakaye cyane, none icyorezo cyatangiye kuyogoza.» 12 Nk’uko Musa yari yabimubwiye, Aroni afata icyotezo, ariruka ajya mu ikoraniro. Koko rero icyorezo cyari cyatangiye kuyogoza umuryango. Ashyira umubavu mu cyotezo, maze akora umuhango wo guhanagura icyaha ku muryango. 13 Ahagarara hagati y’intumbi n’abakiri bazima, icyorezo kirahosha. 14 Abishwe n’icyo cyorezo bari ibihumbi cumi na bine na magana arindwi, utabariyemo n’abari baguye muri ka gakungu ka Kore. 15 Aroni asubira iruhande rwa Musa ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, icyorezo cyari cyashize. Inkoni ya Aroni 16 Uhoraho abwira Musa, ati 17 «Saba Abayisraheli ko buri muryango uguha inkoni. Ni ukuvuga ko uzashyikirizwa inkoni cumi n’ebyiri z’abatware b’imiryango yose. Uzandika izina rya buri mutware ku nkoni ye. 18 Ku nkoni ya Levi gusa uzandikeho izina rya Aroni. Bityo buri mutware w’umuryango azagira inkoni imuranga. 19 Uzarambika izo nkoni mu ihema ry’ibonaniro, imbere y’ubushyinguro bw’Isezerano, hamwe njya mbasanga. 20 Nyir’inkoni izatoha umumero, ni we nahisemo. Bityo nzaba nigije kure yanjye, amagambo y’imyijujuto Abayisraheli babatera.» 21 Musa abwira Abayisraheli ayo magambo, maze buri mutware w’umuryango amushyikiriza inkoni ye. Zose hamwe ziba inkoni cumi n’ebyiri, kandi iya Aroni yari iziri hagati. 22 Musa arambika izo nkoni imbere y’Uhoraho mu ihema ry’ibonaniro. 23 Bukeye, Musa yinjira mu ihema ry’ibonaniro, asanga inkoni ya Aroni wo mu nzu ya Levi yatoshye umumero. Yari yazanye umumero, ifite ururabo, kandi yeze n’imbuto z’amandi zihishije. 24 Musa akura inkoni zose imbere y’Uhoraho, arazisohokana kugira ngo azereke Abayisraheli bose. Barazibona maze buri mutware asubirana inkoni ye. 25 Uhoraho abwira Musa, ati «Subiza inkoni ya Aroni imbere y’ubushyinguro bw’Isezerano, uyihagumishe, maze izabere ikimenyetso abigomeka. Uzaba unkijije imyijujuto yabo; na bo kandi ntibazadukwamo n’urupfu.» 26 Musa agenza atyo, akora ibyo Uhoraho yari yamutegetse. 27 Abayisraheli babwira Musa, bati «Reba nawe, turapfa, tukarimbuka, ahubwo twese tugiye gushira! 28 Ugiye hafi y’Ingoro y’Uhoraho wese, uyegereye wese, urupfu ruramutwara. Ubu se twese tugiye kurimbuka kugeza ku wa nyuma?» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda