Kubara 16 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuKore, Datani na Abiramu bivumbura 1 Kore umuhungu wa Yishari mwene Kehati wa Levi agomesha abuzukuru ba Rubeni ari bo Datani na Abiramu bene Eliyabu, hamwe na Oni mwene Peleti. 2 Bo rero, bafatanije n’abandi Bayisraheli magana abiri na mirongo itanu, bivumbura kuri Musa. Bari abantu b’ibirangirire, b’abatware b’umuryango, bakaba ari na bo bahagarariraga ikoraniro. 3 Nuko rero biterura kuri Musa na Aroni bavuga bati «Twabarambiwe! Abagize ikoraniro bose ni abatagatifu kandi Uhoraho ari hagati yabo; mwakuye he ububasha bwo kwigira abategetsi b’ikoraniro ry’Uhoraho?» 4 Musa yumvise ayo magambo yitura hasi, yubika umutwe ku butaka. 5 Hanyuma abwira Kore n’abafatanije na we, ati «Ejo mu gitondo, Uhoraho azatumenyesha umuntu uri uwe, w’umutagatifu, kandi unemerewe kumwegera. Uwo azaba yahisemo, azamwemerera kumwegera. 6 None rero wowe, Kore n’abantu bawe, nimugenze mutya: mufate ibyotezo, 7 ejo muzabicanemo umuriro, maze imbere y’Uhoraho mubishyiremo ububani. Umuntu Uhoraho azahitamo ni we uzaba ari umutagatifu. Nanjye kandi, mwebwe bene Levi, nabarambiwe!» 8 Musa arongera abwira Kore, ati «Bene Levi, nimutege amatwi! 9 Koko ntimuranyurwa, kuba Imana ya Israheli yarabahisemo ikabemerera kuyegera! Ni mwe murangiza imirimo yo mu Ngoro y’Uhoraho, mukanahagararira ikoraniro igihe muyobora imihango mu izina rya bose. 10 Yabemereye kumwegera, wowe, Kore n’abavandimwe bawe bose b’Abalevi. Ibyo mwasanze bitabahagije ku buryo mwarwanira no kuba abaherezabitambo! 11 Ubwo ni icyo cyatumye, wowe n’abantu bawe, mwishyira hamwe mukiterura kuri Uhoraho! Aroni se we ni muntu ki kugira ngo mumwijujuteho?» 12 Musa ahamagaje Datani na Abiramu bene Eliyabu, baramubwira bati «Nta bwo tuzazamuka ngo tujye muri kiriya gihugu. 13 Ibyo ntibihagije kubona waratuzamuye ukadukura mu gihugu gitemba amata n’ubuki, kugira ngo tugwe muri ubu butayu? None ibyo bivuyeho ugashaka no kudutegeka? 14 Oya, mu by’ukuri nta bwo watujyanye mu gihugu gitemba amata n’ubuki! Nta bwo waduhaye umurage w’imirima cyangwa uw’imizabibu. Ese urakeka ko bariya bantu ari impumyi? Nta bwo tuzajyayo!» 15 Musa ararakara cyane, maze abwira Uhoraho, ati «Ntiwakire ituro ryabo. Nta n’indogobe yabo nigeze mfata. Nta n’umwe muri bo nagiriye nabi.» Igihano cya Kore, Datani na Abiramu 16 Musa abwira Kore, ati «Wowe n’ingabo zawe, ejo muzabe muri imbere y’Uhoraho hamwe na Aroni. 17 Muzafate mwese ibyotezo byanyu, mushyiremo ububani, maze buri wese azabimurikire imbere y’Uhoraho. Byose hamwe bizaba ari magana abiri na mirongo itanu; wowe na Aroni, buri wese azaba afite icye.» 18 Bose bafata ibyotezo byabo, bacanamo umuriro, bashyiraho ububani, maze bo, Musa na Aroni bahagarara ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. 19 Kore akoranyiriza abantu be iruhande rwa Musa na Aroni, ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. Nuko ikuzo ry’Uhoraho ryigaragariza imbaga yose, 20 maze Uhoraho abwira Musa na Aroni, ati 21 «Nimwitandukanye na bariya bantu, muri aka kanya ngiye kubarimbura.» 22 Bikubita hasi, maze bubika umutwe ku butaka bavuga bati «Mana, Mana, wowe uha umwuka ikiremwa cyose, umuntu umwe aracumura maze ukarakarira ikoraniro ryose!» 23 Uhoraho abwira Musa, ati 24 «Bwira ikoraniro rijye kure y’ingo za Kore, Datani na Abiramu.» 25 Musa ahagurutse ngo ajye gushaka Datani na Abiramu, abakuru b’imiryango baramukurikira. 26 Abwira ikoraniro ryose aya magambo, ati «Mujye kure y’amahema ya bariya bagome, kandi ntimugire ikintu cyabo mukoraho, hato namwe mutavaho murimbuka kubera ibyaha byabo byose!» 27 Rubanda rero bajya kure y’ingo za Kore, Datani na Abiramu. Datani na Abiramu bari basohokanye n’abagore babo, abana n’abuzukuru babo, maze bahagarara ku miryango y’amahema yabo. 28 Musa aravuga ati «Dore ikizabemeza ko Uhoraho ari we wanyohereje kurangiza bya bikorwa byose, nkaba nta cyo nkora ku bushake bwanjye. 29 Bariya bantu, nibicwa n’urupfu rusanzwe rutwara abandi, bakanogoka uko abandi banogoka, Uhoraho ntazaba yaranyohereje. 30 Ariko rero Uhoraho nakora igitangaza, maze isi ikicamo urwobo ikabamirana n’ibyo batunze byose, bakarigita ikuzimu ari bazima, muzamenya ko bariya bantu bari barasuzuguye Uhoraho.» 31 Yarangije kuvuga ayo magambo, nuko ubutaka busadukira ku birenge bya Datani na Abiramu. 32 Isi yicamo urwobo, ibamirana n’imiryango yabo, hamwe n’abantu ba Kore bose n’ibyabo byose. 33 Bo n’ibyo bari batunze byose, birigita ikuzimu ari bazima, isi ibarengaho; nuko bava mu ikoraniro batyo. 34 Abayisraheli bari babakikije, bumvise induru zabo, bahunga babwirana bati «Nimucyo duhunge! naho ubundi isi iratumira!» 35 Nyuma, Uhoraho yohereza ikibatsi cy’umuriro gitwika ba bagabo magana abiri na mirongo itanu bariho batura imibavu. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda