Kubara 15 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIturo ry’ifu, iry’amavuta n’irya divayi 1 Uhoraho abwira Musa, ati 2 «Dore ibyo uzabwira Abayisraheli: Igihe muzamara gutaha mu gihugu nzabaha ngo muzagiture; 3 igihe muzatura Uhoraho ibiribwa, igitambo gitwikwa cyangwa icy’amatungo magufi n’amaremare, nimushaka kurangiza indahiro mwahize, cyangwa gutura igitambo ku bushake bwanyu, cyangwa se ari igitambo cyo mu minsi mikuru yanyu, nimutura rero Uhoraho ibiribwa bifite impumuro imwurura, 4 uzabimushyira azatange ituro ry’icyibo cy’ifu ivugishijwe kimwe cya kane cy’akabindi k’amavuta. 5 Naho divayi y’igitambo giseswa, uzatura kimwe cya kane cy’akabindi giherekejwe n’igitambo gitwikwa, cyangwa n’igitambo gisanzwe niba ari umwana w’intama. 6 Niba ari isekurume y’intama, uzatura ibyibo bibiri by’ifu ivugishijwe kimwe cya gatatu cy’akabindi k’amavuta, 7 wongereho na kimwe cya gatatu cy’akabindi ka divayi yo guturwaho igitambo giseswa. Uzatura utyo Uhoraho ibyo biribwa bifite impumuro imwurura. 8 Uhoraho numutura ikimasa ho igitambo gitwikwa cyangwa igitambo cy’ubuhoro, 9 icyo kimasa kizaherekezwa n’ituro ry’ibyibo bitatu by’ifu ivugishijwe kimwe cya kabiri cy’akabindi k’amavuta. 10 Naho divayi y’igitambo giseswa, uzatura kimwe cya kabiri cy’akabindi. Ibyo bizabera Uhoraho ifunguro rifite impumuro imwurura. 11 Ituro ryaba ikimasa, isekurume y’intama, umwana w’intama cyangwa ihene, ni uko muzajya mugenza. 12 Amatungo muzatura uko azaba angana kose, muzagenza mutyo kuri buri tungo. 13 Ni uko umunyagihugu kavukire wese azajya atura ibitambo, igihe azaba ashyikiriza Uhoraho ibiribwa bifite impumuro imwurura. 14 Umunyamahanga uzaba ubatuyemo vuba, cyangwa ubamazemo ibisekuruza byinshi, natura Uhoraho ibiribwa bifite impumuro imwurura, azakore nk’uko mubigenza. 15 Kuko mwishyize hamwe, mwebwe ubwanyu n’umunyamahanga uzaba atuye iwanyu, muzagira umuhango umwe. Uzaba umuhango udahinduka mu maso y’Uhoraho, kuri mwebwe no ku munyamahanga mu myaka yose. 16 Hazaba itegeko rimwe, n’umuhango umwe, kuri mwebwe no ku munyamahanga uzaba atuye iwanyu.» Ituro ry’imigati y’umuganura 17 Uhoraho abwira Musa, ati 18 «Dore ibyo uzabwira Abayisraheli: Nimumara kugera mu gihugu ngiye kubajyanamo, 19 mukarya ku migati yacyo, muzagabanyeho iy’ituro mugomba guha Uhoraho. 20 Ku mutsima w’umuganura, muzagabanyeho irobe ry’ituro mugomba guha Uhoraho. Iryo gabanya muzarikora nk’uko musanzwe mubigenza ku yindi misaruro. 21 Ku mitsima y’umuganura, muzagomba guhaho ituro Uhoraho; muzabigenze mutyo no mu myaka yose. Ibitambo by’icyaha kitagambiriwe 22 Hari ubwo, kubera uburangare, muzaca kuri rimwe muri ayo mategeko Uhoraho yabwiye Musa, 23 mukarenga ku byo yategetse abinyujije kuri Musa kuva ku munsi yabitegetseho na nyuma yaho uko ibisekuru byagiye bisimburana. 24 Icyo cyaha kitagambiriwe, n’iyo cyaba cyakozwe ikoraniro ritabizi, ikoraniro ryose rizatura Uhoraho ikimasa ho igitambo gitwikwa gifite impumuro imwurura. Rizatanga kandi ituro risanzwe n’ibitambo biseswa uko byateganijwe, kandi n’isekurume y’ihene yo guturwaho igitambo cy’impongano y’icyaha. 25 Umuherezabitambo azakora umuhango wo guhanagura icyaha ku ikoraniro ry’Abayisraheli, bityo babe baronse imbabazi. Kuko ari icyaha kitagambiriwe, kandi bazaba bazaniye Uhoraho amaturo yabo, ibiribwa hamwe n’ibitambo by’impongano y’icyo cyaha. 26 Imbabazi zizahabwa ikoraniro ryose ry’Abayisraheli n’umunyamahanga uzaba abarimo, kuko icyo cyaha kitagambiriwe kizaba cyahamye umuryango wose. 27 Niba ari umuntu umwe ukoze icyaha atagambiriye, azatura ihene y’umwaka umwe ho igitambo cy’impongano y’icyaha. 28 Umuherezabitambo azakorera mu maso y’Uhoraho umuhango wo guhanagura icyaha kitagambiriwe kuri uwo muntu uzaba yagikoze kubera uburangare. Azamukoreraho umuhango wo guhanagura icyaha, bityo imbabazi abe azironse. 29 Yaba uwo mu Bayisraheli, umunyagihugu kavukire cyangwa umunyamahanga ubatuyemo, muzakurikiza itegeko rimwe ku muntu wakoze icyaha kubera uburangare. 30 Ariko umuntu ukoze icyaha yabigambiriye, yaba umunyagihugu kavukire cyangwa umunyamahanga, aba atutse Uhoraho. Uwo muntu azacibwa mu muryango we, 31 kuko azaba yasuzuguye ijambo ry’Uhoraho, akanaca ku mategeko ye. Uwo muntu agomba gucibwa, icyaha cye kigakomeza kumuhama. Urugero rw’umuntu waciye ku itegeko rya Sabato 32 Abayisraheli bari bakiri mu butayu, maze umugabo umwe afatwa atora inkwi ku munsi wa Sabato. 33 Abari bamufashe atora inkwi bamujyana imbere ya Musa, Aroni n’ikoraniro ryose. 34 Baba bamurinze igihe bategereje amabwiriza yerekeye igihano ari buhabwe. 35 Uhoraho rero abwira Musa, ati «Uriya mugabo azicwe; ikoraniro ryose rizamuterere amabuye hanze y’ingando.» 36 Ikoraniro ryose rimujyana hanze y’ingando, bamutera amabuye, maze arapfa. Ibyo ni byo Uhoraho yari yategetse Musa. Incunda zo ku myambaro 37 Uhoraho abwira Musa, ati 38 «Abayisraheli n’abazabakomokaho bazatere incunda ku misozo y’imyenda yabo. Izo ncunda zirenga ku myenda yabo, bazazidodereho agashumi gatukura. 39 Kazabafasha kurema wa musozo; nimuwubona, muzibuka amategeko y’Uhoraho maze muzayakurikize, mwoye gushukwa n’imitima yanyu cyangwa n’amaso yanyu, byabakururira ubuhemu. 40 Bityo muzatekereza kubahiriza amategeko yanjye, maze mutunganire Imana yanyu. 41 Ndi Uhoraho Imana yanyu, nabakuye mu gihugu cya Misiri kugira ngo mbe Imana yanyu. Ndi Uhoraho Imana yanyu.» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda