Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Kubara 12 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Bamaze kuhagera ni bwo Miriyamu na Aroni baneguraga Musa ko yashatse umugore w’Umunyekushi.

2 Baribazaga bati «Ese ubundi Uhoraho yavugishije Musa wenyine? Twebweho ntiyatuvugishije?» Nuko Uhoraho arabyumva.

3 Musa yari umugabo uzi kwiyoroshya, nta muntu n’umwe ku isi wamurushaga kwicisha bugufi.

4 Uhoraho atungura Musa, Aroni na Miriyamu, arababwira ati «Mwese uko muri batatu mujye ku ihema ry’ibonaniro.» Nuko bose uko ari batatu bajya ku ihema ry’ibonaniro.

5 Uhoraho amanukira mu nkingi y’igicu, ahagarara ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, maze ahamagara Aroni na Miriyamu, bombi bigira imbere ye.

6 Arababwira ati «Nimwumve neza amagambo yanjye: Niba muri mwe harimo umuhanuzi, ni uko jyewe Uhoraho mubonekera nkamwibwira, cyangwa nkamuvugisha mu nzozi.

7 Nta bwo rero ari nk’uko ngenzereza umugaragu wanjye Musa; we ni umugabo w’inkoramutima nashinze umuryango wanjye wose.

8 Muvugisha imbonankubone bitari mu marenga, nkamwiyereka, bityo akabona ishusho y’Uhoraho. None se mutinyutse mute kunegura umugaragu wanjye Musa?»

9 Uhoraho arabarakarira cyane maze aragenda.

10 Agacu karazimira hejuru y’ihema ry’ibonaniro, naho Miriyamu we aba yasheshe ibibembe byererana nk’urubura. Aroni arahindukira areba Miriyamu asanga yafashwe n’ibibembe.

11 Abwira Musa, ati «Shobuja, ndakwinginze, widushyiraho ingaruka z’icyaha twakoze, dusanzwe turi abapfu, tukaba n’abanyabyaha!

12 Ndagusabye Miriyamu ye guhinduka nk’umwana wapfuye akivuka, agasohoka mu nda ya nyina umubiri we waraboze igihande kimwe!»

13 Musa atakambira Uhoraho, agira ati «Mana, gira impuhwe umukize!»

14 Nuko Uhoraho abwira Musa, ati «Iyo se aba yamuciriye mu maso, ntiyari gukorwa n’isoni iminsi irindwi yose? Noneho rero niyirukanwe mu ngando, namara iminsi irindwi hanze yayo azabone kugaruka mu mwanya we.»

15 Miriyamu bamwirukana mu ngando mu gihe cy’iminsi irindwi, imbaga y’Abayisraheli na yo ntiyaba ikivuye aho mbere y’uko agaruka mu mwanya we.

16 Nyuma y’ibyo, Abayisraheli bavuye i Haseroti, bajya gushinga ingando mu butayu bwa Parani.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan