Kubara 10 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuImpanda za feza 1 Uhoraho abwira Musa, ati 2 «Koresha impanda ebyiri uzicurishe muri feza. Uzazifashisha uhamagara imbaga cyangwa uhagurutsa ingando. 3 Nibavuza izo mpanda, imbaga yose izakoranira iruhande rwawe ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. 4 Nihavuga imwe gusa, abatware b’imiryango bonyine ni bo bazakoranira iruhande rwawe. 5 Nibavuza mu ijwi riranguruye, ingando z’iburasirazuba zizagenda. 6 Nibavuza ubwa kabiri mu ijwi riranguruye, ingando zo mu majyepfo zizagenda. Ingando zose zizahagurutswa n’ijwi riranguruye. 7 Naho mu guhamagaza imbaga, muzavuza mu ijwi rirongoroye, ariko ritaranguruye. 8 Abaherezabitambo ari bo bahungu ba Aroni ni bo bonyine bazavuza izo mpanda. Ibyo bibabere itegeko ridakuka kuri mwebwe no ku bazabakomokaho. 9 Umwanzi nabatera mu gihugu cyanyu, mukajya kumurwanya, mujye muvuza izo mpanda mu ijwi riranguruye. Bityo Uhoraho Imana azabibuka maze abakize ababisha banyu. 10 Ku munsi w’ibyishimo, uw’ibirori na buri wa mbere w’ukwezi, muzavuza izo mpanda kugira ngo amajwi yazo aherekeze ibitambo byanyu bitwikwa cyangwa by’ubuhoro; ibyo bizatuma Imana yanyu ibibuka. Ndi Uhoraho Imana yanyu.» ABAYISRAHELI BAVA KURI SINAYI BEREKEZA MU BIBAYA BYA MOWABU Uko imiryango ya Israheli yakurikiranaga mu igenda 11 Mu mwaka wa kabiri, ku munsi wa makumyabiri w’ukwezi kwa kabiri, igicu kizamuka kiva ku ihema ry’ibonaniro. 12 Abayisraheli bahaguruka mu butayu bwa Sinayi, buri muryango ukwawo, maze igicu gihagarara mu butayu bwa Parani. 13 Bwari ubwa mbere bahaguruka ku itegeko ry’Uhoraho bari bagejejweho na Musa. 14 Habanje kugenda abari mu ngando ya bene Yuda, n’imitwe y’ingabo zabo. Ingabo za bene Yuda zategekwaga na Nashoni mwene Aminadabu. 15 Ingabo za bene Isakari zategekwaga na Netaneli mwene Shuwari. 16 Naho ingabo za bene Zabuloni zigategekwa na Eliyabu mwene Heloni. 17 Ingoro y’Uhoraho barayiremura, bene Gerishoni na bene Merari bagenda bayihetse. 18 Abari mu ngando ya Rubeni na bo bahagurukana n’imitwe y’ingabo zabo. Ingabo za bene Simewoni zategekwaga na Elishuru mwene Shedewuru. 19 Ingabo za bene Simewoni zategekwaga na Shelumiyeli mwene Shurishadayi. 20 Naho ingabo za bene Gadi zigategekwa na Eliyasafu mwene Dewuyeli. 21 Hakurikiraho Abakehati, bagenda bikoreye ibikoresho bitagatifu. Abandi bose bababanza imbere, kuko bagombaga gushinga Ingoro Abakehati batarahagera. 22 Hongera gukurikiraho abari mu ngando ya bene Efurayimu, n’imitwe y’ingabo zabo. Ingabo za bene Efurayimu zategekwaga na Elishama mwene Amihudi. 23 Ingabo za bene Manase zategekwaga na Gameliyeli mwene Pedashuri. 24 Naho ingabo za bene Benyamini zategekwaga na Avidani mwene Gidewoni. 25 Nyuma iyaherutse izindi zose, ni ingando ya bene Dani, n’imitwe y’ingabo zayo. Ingabo za bene Dani zategekwaga na Ahiyezeri mwene Amishadayi. 26 Ingabo za bene Asheri zategekwaga na Pagiyeli, mwene Okrani. 27 Naho ingabo za bene Nefutali zigategekwa na Ahira mwene Eyinani. 28 Uko ni ko Abayisraheli bahagurutse n’imitwe y’ingabo zabo, nuko baragenda. Musa ashaka uzabayobora mu rugendo 29 Musa abwira Hobabu mwene Rewuyeli w’Umumadiyani, ari we sebukwe, ati «Tugiye mu gihugu Uhoraho yadusezeranije, agira ati ’Ndakibahaye’. None, ngwino tujyane, tuzasangire ihirwe Uhoraho yasezeranije Israheli.» 30 Hobabu aramusubiza ati «Ntituzajyana, ndifuza gusubira mu gihugu cyanjye, muri bene wacu.» 31 Musa arongera ati «Widutererana! Kuko wowe uzi ahantu twashobora gushinga ingando mu butayu, uzatuyobore inzira. 32 Kandi nuza tukajyana, ihirwe Uhoraho azatugirira, uzaribonaho.» 33 Ubwo bava ku musozi w’Uhoraho, bafata urugendo rw’iminsi itatu. Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho bwabagendaga imbere, kugira ngo bubashakire ahantu bashoboraga gushinga ingando. 34 Igicu cy’Uhoraho cyabatwikiraga ku manywa, iyo babaga bavuye mu ngando. 35 Iyo ubushyinguro bwahagurukaga, Musa yaravugaga, ati «Haguruka Nyagasani, abanzi bawe batatane, abakurwanya bahunge kure yawe!» 36 Igicu cyahagarara, akavuga ati «Garuka, Nyagasani, uture mu mbaga nyamwinshi y’Abayisraheli!» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda