Iyimukamisiri 9 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIcyago cya gatanu: umuze uyogoza amatungo 1 Uhoraho abwira Musa, ati «Genda usange Farawo, umubwire uti ’Uhoraho Imana y’Abahebureyi aravuze ngo: Rekura umuryango wanjye kugira ngo ujye kunsenga; 2 niba kandi wanze kubarekura ngo bagende, ugakomeza kubabuza, 3 ngaha ukuboko kw’Uhoraho kugiye gushikama ku mashyo yawe ari mu gasozi, ku mafarasi, ku ndogobe, ku ngamiya, ku nka, no ku matungo magufi; byose umuze ubitsembe! 4 Nyamara Uhoraho azarobanura amashyo ya Israheli mu mashyo y’Abanyamisiri, maze hekuzagira igipfa na kimwe mu matungo y’Abayisraheli.’» 5 Nuko Uhoraho agena igihe, avuga ati «Ejo Uhoraho azakora ibyo ngibyo mu gihugu.» 6 Uhoraho abigenza atyo kuva bukeye bwaho. Amatungo y’Abanyamisiri yose arapfa, ariko ntihagira itungo ripfa ryo mu mashyo y’Abayisraheli. 7 Farawo arabaririza, asanga nta tungo na rimwe ryapfuye mu mashyo ya Israheli! Nyamara umutima wa Farawo wanga kuva ku izima, ntiyareka rubanda bagenda. Icyago cya gatandatu: ibibyimba 8 Uhoraho abwira Musa na Aroni, ati «Nimuyore umurayi w’itanura, wuzuye ibiganza; Musa aze kuwujugunya mu kirere ari imbere ya Farawo. 9 Uraza guhinduka urwavumba rutwarwe n’umuyaga hejuru y’igihugu cyose cya Misiri, utere abantu n’amatungo gupfuruta no gututumba ibibyimba ku mubiri, mu gihugu cyose cya Misiri.» 10 Benda rero umurayi w’itanura, maze bahinguka imbere ya Farawo. Musa awujugunya hejuru, maze utera abantu n’inyamaswa gupfuruta no gututumba ibibyimba ku mubiri. 11 Na ba bapfumu ntibashobora guhinguka imbere ya Musa ku mpamvu y’ibibyimba, kuko abo bapfumu bari buzuyeho ibibyimba nk’Abanyamisiri bandi. 12 Nyamara Uhoraho atera umutima wa Farawo kunangira, maze Farawo ntiyumva Musa na Aroni, nk’uko Uhoraho yari yabibwiye Musa. Icyago cya karindwi: urubura 13 Uhoraho abwira Musa, ati «Uhaguruke mu gitondo cya kare, maze uhinguke imbere ya Farawo; umubwire uti ’Uhoraho, Imana y’Abahebureyi, aravuze ngo: Rekura umuryango wanjye kugira ngo ujye kunsenga. 14 Kuko ubu ngubu ho, ibyorezo byanjye byose ngiye kubiguteza, wowe n’abagaragu bawe n’abaturage bawe, kugira ngo umenyereho ko nta n’umwe ku isi duhwanye. 15 Iyo mbishaka, mba nararambuye ukuboko kwanjye, maze nkaguteza umuze, wowe n’abaturage bawe, ukaba wararimbutse ku isi. 16 Nyamara dore icyatumye nkureka ukagumaho: ni ukugira ngo nkwereke ububasha bwanjye, maze bazasingize izina ryanjye ku isi hose. 17 Niba rero ukomeje kuziga umuryango wanjye, ukawubuza kugenda, 18 dore ejo kuri aya magingo nzagusha urubura rw’urucukirane, rutigeze rubaho mu Misiri kuva aho yaremewe kugeza ubu ngubu. 19 None rero, ubu ngubu ohereza intumwa, bahungishe amatungo yawe, n’icyo ufite cyose ku gasozi; kuko abantu bose n’inyamaswa zose bizaba byagumye ku gasozi, ntibizabe byugamishijwe mu mazu, bizahondagurwa n’urubura, maze bipfe.’» 20 Mu bagaragu ba Farawo, uwatinye ijambo ry’Uhoraho wese ahungishiriza mu mazu abagaragu be n’amatungo ye; 21 naho abahinyuye ijambo ry’Uhoraho barekera abagaragu babo n’amatungo ku gasozi. 22 Uhoraho abwira Musa, ati «Rambura ukuboko kwawe werekeza ku ijuru, kugira ngo urubura rugwe mu gihugu cyose cya Misiri, ku bantu, no ku nyamaswa, no ku bimera byose mu mirima.» 23 Musa atunga inkoni ye hejuru, maze Uhoraho arekura inkuba n’urubura, imirabyo iracicikana ku isi; nuko Uhoraho agusha urubura mu gihugu cya Misiri. 24 Hagwa urubura ruvanze n’inkuba, urubura ruteye ubwoba, rutigeze rumera nk’urwo mu gihugu cya Misiri kuva aho cyitiwe igihugu. 25 Mu gihugu cyose cya Misiri, urubura ruhondagura ibyari ku gasozi byose, kuva ku bantu kugera ku nyamaswa; urubura ruhondagura ibimera byose mu mirima, kuva ku byatsi kugeza ku biti. 26 Ntihagira ahantu rutagwa, uretse mu gihugu cy Gosheni, aho Abayisraheli bari batuye. 27 Farawo ahamagaza Musa na Aroni, maze arababwira ati «Ubu ngubu ho nemeye ko nacumuye; Uhoraho ni we uri mu kuri, naho jyewe n’igihugu cyanjye tukaba mu cyaha. 28 Nimwinginge Uhoraho kugira ngo izo nkuba zikaze n’urubura bisigeho! Nzabareka mugende, mwekuguma hano ukundi.» 29 Musa aramubwira ati «Ninsohoka mu mugi, ndatega amaboko ntakambire Uhoraho, maze inkuba zirorere kandi n’urubura rureke kugwa, kugira ngo umenye ko isi yose ari iy’Uhoraho. 30 Nyamara wowe n’abagaragu bawe, nzi neza ko mutaragera aho gutinya Uhoraho Imana.» 31 Ibiti byera ubudodo, n’ingano za bushoki bihinduka imirara. Koko rero za bushoki zari amahundo, n’ibiti byera ubudodo ari uruyange. 32 Ariko ingano zindi n’inganogaju ntibyononekara, kuko byo byera bitinze. 33 Musa ava kwa Farawo, asohoka mu mugi; atega amaboko atakambira Uhoraho, maze inkuba n’urubura birarorera, kandi imvura ntiyongera kwisuka ku isi. 34 Farawo ngo abone ko imvura n’urubura n’inkuba bihosheje, akomeza gucumura; we n’ibyegera bye banga kuva ku izima. 35 Umutima wa Farawo ugumya kunangira, maze ntiyareka Abayisraheli bagenda, nk’uko Uhoraho yari yabibwiye Musa. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda