Iyimukamisiri 8 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu1 Uhoraho abwira Musa, ati «Bwira Aroni, uti ’Ramburira ukuboko kwawe n’inkoni yawe ku migezi, ku miyoboro, no ku biyaga, maze uvundurire imitubu ku gihugu cya Misiri.’» 2 Aroni aramburira ukuboko kwe ku mazi ya Misiri, maze imitubu iravundura izimagiza igihugu cya Misiri. 3 Nyamara abapfumu na bo babikora batyo ku mayeri yabo, maze bavundurira imitubu ku gihugu cya Misiri. 4 Farawo ahamagaza Musa na Aroni, arababwira ati «Nimwinginge Uhoraho kugira ngo yigizeyo imitubu, kuri jye no ku baturage banjye, maze nzareke Abayisraheli bajye gutura Uhoraho ibitambo.» 5 Musa asubiza Farawo, ati «Mbwira igihe ngomba kwambarizaho ngusabira, wowe n’abagaragu bawe n’abaturage bawe, kugira ngo Uhoraho yigizeyo imitubu, kuri wowe no ku mazu yawe, maze isigare gusa mu Ruzi.» 6 Farawo arasubiza ati «Ejo!» Nuko Musa ati «Bizagenda nk’uko ubivuze, kugira ngo umenyereho ko nta n’umwe uhwanye n’Uhoraho Imana yacu. 7 Imitubu izava kuri wowe no ku mazu yawe, ku bagaragu bawe no ku baturage bawe, izasigare gusa mu Ruzi.» 8 Musa na Aroni basohoka kwa Farawo, maze Musa atakambira Uhoraho ku byerekeye imitubu yari yaraterereje Farawo. 9 Uhoraho agenza nk’uko Musa abimusabye; maze imitubu yari mu mazu, ku mbuga no mu mirima irapfa irashira. 10 Barayirundarunda, iba ibirundo n’ibirundo, maze igihugu gihinduka umunuko kubera iyo mpamvu. 11 Nyamara Farawo, abonye ko habonetse ubuhumekero, agumya kunangira umutima, maze ntiyumva Musa na Aroni, nk’uko Uhoraho yari yabivuze. Icyago cya gatatu: imibu 12 Uhoraho abwira Musa, ati «Bwira Aroni, uti ’Bangura inkoni yawe, ukubite umukungugu w’isi, maze uhinduke imibu mu gihugu cyose cya Misiri.’» 13 Babigenza batyo. Aroni arambura ukuboko, abangura inkoni, maze akubita umukungugu w’isi; nuko imibu yirara ku bantu no ku nyamaswa. Umukungugu wose w’isi uhinduka imibu, mu gihugu cyose cya Misiri. 14 Abapfumu na bo barabigana bakoresheje amayeri yabo ngo bagerageze guhimba imibu; nyamara ntibabishobora. Imibu yari ku bantu no ku nyamaswa. 15 Nuko abapfumu babwira Farawo, bati «Biriya byo, bikozwe n’Imana!» Nyamara umutima wa Farawo ugumya kunangira, maze ntiyumva Musa na Aroni, nk’uko Uhoraho yari yabivuze. Icyago cya kane: ibibugu 16 Uhoraho abwira Musa, ati «Uhaguruke mu gitondo cya kare, maze uhinguke imbere ya Farawo ku isaha agiraho ku nkombe y’amazi; umubwire uti ’Uhoraho aravuze ngo: Rekura umuryango wanjye kugira ngo ujye kunsenga. 17 Niba kandi utaretse umuryango wanjye ngo ugende, ngiye kuguteza ibibugu, wowe, n’abagaragu bawe, n’abaturage bawe, n’ingo zawe. Ingo z’Abanyamisiri zizuzuramo ibibugu, kimwe n’ubutaka batuyeho. 18 Nyamara uwo munsi nzarobanura igihugu cya Gosheni, aho umuryango wanjye utuye, maze hoye guterwa n’ibibugu. Bityo uzamenya ko jyewe, Uhoraho, mba muri icyo gihugu rwagati! 19 Nzaca urugabano hagati y’imbaga yanjye n’iyawe; kandi icyo kimenyetso kizaba ejo.’» 20 Uhoraho abigenza atyo. Haduka ibibugu gica, bitera mu rugo rwa Farawo n’urw’abagaragu be, no mu gihugu cyose cya Misiri; igihugu kiyogozwa n’ibibugu. 21 Farawo ahamagaza Musa na Aroni, arababwira ati «Nimugende muture Imana yanyu ibitambo, ariko muri iki gihugu!» 22 Musa arasubiza ati «Ntibikwiriye ko dukora dutyo, kuko ibitambo dutura Uhoraho Imana yacu ari amahano ku Banyamisiri. Niba se duturiye mu maso y’Abanyamisiri ibitambo babona ko ari amahano kuri bo, ntibazatwicisha amabuye? 23 Turashaka kwigira mu ntera y’urugendo rw’iminsi itatu mu butayu, ngo duturireyo ibitambo Uhoraho Imana yacu, nk’uko azabitubwiriza.» 24 Farawo aravuga ati «Ngaho! Nzabareka mugende, mujye mu butayu gutura ibitambo Uhoraho Imana yanyu: icyakora ntimuzajye kure cyane! Kandi muzansabire.» 25 Musa arasubiza ati «Nimara kugusezeraho, ndajya kwinginga Uhoraho; maze guhera ejo, ibibugu bizareke Farawo, abagaragu be n’abaturage be. Gusa rero Farawo ntakomeze kuduhenda ubwenge, yanga kureka Abayisraheli ngo bajye gutura Uhoraho ibitambo!» 26 Musa asezera kuri Farawo, maze yinginga Uhoraho. 27 Uhoraho abigenza nk’uko Musa abimusabye, maze ibibugu bireka Farawo, abagaragu be, n’abaturage be; ntihasigara na kimwe. 28 Nyamara Farawo na none yanga kuva ku izima ntiyareka rubanda ngo bagende. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda