Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Iyimukamisiri 7 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Uhoraho abwira Musa, ati «Dore wowe nakugize nk’imana imbere ya Farawo, naho Aroni mwene nyoko azavuga mu mwanya wawe.

2 Wowe uzajye uvuga icyo ngutegetse cyose, naho Aroni mwene nyoko azajye avugana na Farawo, kugira ngo uwo mwami areke Abayisraheli basohoke mu gihugu cye.

3 Jyewe rero nzatera umutima wa Farawo kunangira. Nzagwiza ibimenyetso byanjye n’ibitangaza byanjye mu gihugu cya Misiri,

4 ariko Farawo nta bwo azabumva. Nzaramburira ukuboko kwanjye kuri Misiri, maze ku bubasha bwanjye mvane mu gihugu cya Misiri ingabo zanjye, umuryango wanjye, Abayisraheli.

5 Abanyamisiri bazamenya ko ndi Uhoraho, ubwo nzaba naramburiye ukuboko kwanjye kuri Misiri, maze nkavanayo Abayisraheli.»

6 Musa na Aroni bagenza batyo: uko Uhoraho yari yabategetse aba ari ko bakora.

7 Musa yari amaze imyaka mirongo inani, na Aroni imyaka mirongo inani n’itatu igihe bavuganye na Farawo.


Farawo yanga kumva Musa na Aroni

8 Uhoraho abwira Musa na Aroni, ati

9 «Farawo nababwira avuga ngo ’Nimubitangire icyemezo’, uzabwire Aroni uti ’Fata inkoni yawe maze uyijugunye imbere ya Farawo, ihinduke inzoka.’»

10 Nuko rero Musa na Aroni baza kwa Farawo; bagenza uko Uhoraho yari yabategetse. Aroni ajugunya inkoni ye imbere ya Farawo n’imbere y’abagaragu be, ihinduka inzoka.

11 Ubwo Farawo atumiza abahanga n’abapfumu be; maze abapfumu ba Misiri na bo babigenza batyo, bakoresheje amayeri yabo:

12 buri muntu ajugunya inkoni ye hasi, zihinduka inzoka. Ariko inkoni ya Aroni imira inkoni zabo.

13 Nyamara umutima wa Farawo ugumya kunangira, maze ntiyumva Musa na Aroni, nk’uko Uhoraho yari yabivuze.


Icyago cya mbere: amazi ahinduka amaraso

14 Uhoraho abwira Musa, ati «Farawo ntava ku izima; yanze kurekura imbaga yanjye.

15 Usange rero Farawo mu gitondo, igihe agiye ku nkombe y’amazi, maze umutegerereze ku nkombe y’Uruzi; ube kandi ufite mu ntoki ya nkoni yahindukaga inzoka.

16 Umubwire uti ’Uhoraho Imana y’Abahebureyi yakuntumyeho kukubwira, ngo: Rekura umuryango wanjye, kugira ngo bajye kunsengera mu butayu. None dore kugeza ubu ngubu nturabyumva!

17 Uhoraho aravuze ati: ‘Dore icyo uzamenyeraho ko ndi Uhoraho: ngiye gukubitisha amazi yo mu Ruzi inkoni mfite mu ntoki, maze ahinduke amaraso.’

18 Amafi y’uruzi ari bupfe, maze uruzi runuke, kugeza aho Abanyamisiri batazashobora kunywa amazi y’Uruzi.’»

19 Uhoraho abwira Musa, ati «Bwira Aroni uti ’Fata inkoni yawe, maze werekeze ukuboko kwawe ku mazi yose yo mu Misiri, no ku migezi yabo, no ku miyoboro yabo, no ku biyaga byabo, no ku bireko byabo, kugira ngo bihinduke amaraso; maze hazabe amaraso hose mu gihugu cya Misiri kugeza no ku bivomesho by’ibibazanyo n’iby’amabuye!’»

20 Musa na Aroni bakora icyo Uhoraho yari ategetse. Aroni abangura inkoni ye, ayikubita amazi y’Uruzi, Farawo n’abagaragu be babyirebera n’amaso yabo; nuko amazi y’Uruzi yose ahinduka amaraso.

21 Amafi yari mu Ruzi arapfa, uruzi rwose ruhinduka umunuko; Abanyamisiri ntibaba bagishoboye kunywa amazi y’Uruzi. Nuko mu gihugu cyose cya Misiri haba amaraso.

22 Nyamara abapfumu ba Misiri bagenza batyo na bo, ku mayeri yabo. Maze umutima wa Farawo ugumya kunangira, ntiyumva Musa na Aroni, nk’uko Uhoraho yari yabivuze.

23 Farawo arikubita aragenda, yisubirira iwe, ntiyirirwa anabyitaho.

24 Abanyamisiri bafukura ahegereye Uruzi ngo babone amazi yo kunywa, kuko batashoboraga kunywa amazi y’Uruzi.

25 Kuva igihe Uhoraho akubitiye Uruzi, haciyeho iminsi irindwi.


Icyago cya kabiri: imitubu

26 Uhoraho abwira Musa, ati «Sanga Farawo maze umubwire uti ‘Uhoraho aravuze ngo rekura umuryango wanjye kugira ngo ujye kunsenga.

27 Niba kandi wanze kuwurekura ngo ugende, dore igihugu cyawe cyose ngiye kugiteza icyago cy’imitubu.

28 Uruzi ruzajagatamo imitubu; izazamuka, maze yinjire mu ngoro yawe, mu cyumba uraramo no ku buriri bwawe, mu nzu y’abagarage bawe kandi no mu mazu y’abaturage bawe, kugeza no mu bikoni batekeramo imigati.

29 Imitubu izatondagira kuri wowe, ku baturage bawe, no ku bagaragu bawe bose.’»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan