Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Iyimukamisiri 6 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Uhoraho abwira Musa, ati «Ugiye kuzabona vuba icyo nzakorera Farawo: azabareka bagende, abihatiwe n’ukuboko kwanjye gufite imbaraga; azabirukana mu gihugu cye abihatiwe n’ukuboko kwanjye gufite imbaraga!»


Imana isezeranya Musa kubohora Israheli

2 Imana ivugana na Musa, maze iramubwira iti «Ndi Uhoraho.

3 Nabonekeye Abrahamu, Izaki na Yakobo nitwa Imana Nyir’ububasha, ariko sinabiyeretse nitwa Uhoraho.

4 Nagiranye Isezerano na bo, mbasezeranya kuzabaha igihugu cya Kanahani, aho bazereraga nk’abadafite aho baba.

5 Numvise kandi imiborogo y’Abayisraheli, bashikamiwe n’Abanyamisiri mu bucakara, maze nibuka Isezerano ryanjye.

6 Ni cyo gituma uzabwira Abayisraheli uti ‘Ndi Uhoraho! Nzabavana mu buretwa bw’Abanyamisiri, mbagobotore mu bucakara; nzabarokoza ukuboko gufite imbaraga n’ubushobozi.

7 Nzabagira umuryango wanjye bwite, maze mbabere Imana. Muzamenya ko ari jyewe Uhoraho Imana yanyu, yabakuye ku gahato k’imirimo y’Abanyamisiri.

8 Nzabinjiza mu gihugu narahiye kuzaha Abrahamu, Izaki na Yakobo; nzakibahaho umunani: Ndi Uhoraho!’»

9 Musa abwira Abayisraheli atyo; nyamara ntibamwumva, ku mpamvu y’ubwoba n’ubucakara bwabo bukabije.

10 Uhoraho yongera kubwira Musa ati

11 «Jya kubwira Farawo, umwami wa Misiri, arekure Abayisraheli bave mu gihugu cye.»

12 Musa asubiza Uhoraho, ati «N’Abayisraheli ntibanyumvise, Farawo we yanyumva ate, jyewe ufite ururimi rugobwe?»

13 Uhoraho yongera kuvugana na Musa na Aroni, abaha amategeko agenewe Abayisraheli, n’andi agenewe Farawo umwami wa Misiri, kugira ngo Abayisraheli bazave mu gihugu cya Misiri.


Amasekuru ya Musa na Aroni

14 Dore amazina y’abatware b’imiryango yabo: Bene Rubeni imfura ya Israheli ni Henoki, Palu, Hesironi, na Karumi. Abo ngabo ni amazu yo kwa Rubeni.

15 Bene Simewoni ni Yemweli, Yamini, Ohadi, Yakini, Sowari na Shawuli, umuhungu w’Umukanahanikazi. Abo ngabo ni amazu yo kwa Simewoni.

16 Dore amazina ya bene Levi, kimwe n’urubyaro rwabo: ni Gerishoni, Kehati na Merari. Imyaka y’ukubaho kwa Levi yabaye ijana na mirongo itatu n’irindwi.

17 Bene Gerishoni ni Libuni, na Shimeyi, ukurikije amazu yabo.

18 Bene Kehati ni Amuramu, Yishari, Heburoni, na Uziyeli. Imyaka y’ukubaho kwa Kehati yabaye ijana na mirongo itatu n’itatu.

19 Bene Merari ni Mahuli na Mushe. Abo ngabo ni amazu yo kwa Levi, hamwe n’urubyaro rwabo.

20 Amuramu arongora Yokebedi nyirasenge, babyarana Aroni na Musa. Imyaka y’ukubaho kwa Amuramu yabaye ijana na mirongo itatu n’irindwi.

21 Bene Yishari ni Kore, Nefegi na Zikiri.

22 Bene Uziyeli ni Mishayeli, Elisafani na Sitiri.

23 Aroni arongora Elizabeti umukobwa wa Aminadabu, mushiki wa Nahashoni. Babyarana Nadabu, Abihu, Eleyazari na Itamari.

24 Bene Kore ni Asiri, Elikana na Abiyasafu; abo ngabo ni amazu yo kwa Kore.

25 Eleyazari mwene Aroni arongora umwe mu bakobwa ba Putiyeli; babyarana Pinehasi. Ngabo abatware b’amazu y’Abalevi, bikurikije ubwoko bwabo.

26 Aroni na Musa abo ni bo Uhoraho yabwiye, ati «Nimuvane Abayisraheli mu gihugu cya Misiri, mubanje kubagabanyamo imitwe.»

27 Ni bo bavuganye na Farawo umwami wa Misiri, kugira ngo bavane Abayisraheli mu gihugu cya Misiri. Ni bo ubwabo, Musa na Aroni.


Imana isubirira Musa mu masezerano yayo

28 Igihe Uhoraho avuganiye na Musa mu gihugu cya Misiri,

29 yaramubwiye, ati «Ndi Uhoraho! Ugeze kuri Farawo, umwami wa Misiri, ibyo nkubwira byose.»

30 Nuko Musa asubiza Uhoraho ati «Dore nifitiye ururimi rugobwe, none se Farawo azanyumva ate?»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan