Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Iyimukamisiri 5 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Musa na Aroni kwa Farawo

1 Hanyuma Musa na Aroni basanga Farawo, baramubwira bati «Uhoraho Imana ya Israheli aravuze ngo ’Rekura umuryango wanjye kugira ngo bagende bajye mu butayu kunkorera umunsi mukuru, bansenga!’»

2 Farawo arabasubiza ati «Uhoraho ni nde byo kugira ngo numvire ijwi rye, maze ndekure Abayisraheli bagende? Uhoraho simuzi, kandi sinzareka Abayisraheli bagenda!»

3 Baravuga bati «Imana y’Abahebureyi yaratubonekeye. Duhe uruhusa rwo gukora urugendo rw’iminsi itatu mu butayu, kugira ngo duture ibitambo Uhoraho Imana yacu, maze yekuduteza umuze cyangwa inkota.»

4 Naho umwami wa Misiri arababwira ati «Mwebwe, Musa na Aroni, ni iki gituma mutesha rubanda imirimo? Nimujye ku kazi kanyu!»

5 Farawo arongera ati «Dore ubu bene wanyu babaye ishyano ryose mu gihugu, maze mwebwe mugashaka kubatesha akazi!»


Farawo yongerera imirimo Abayisraheli

6 Muri icyo gihe Farawo aha abakoresha n’abagenzuzi b’imirimo ya rubanda itegeko, avuga ati

7 «Mwikomeza guha rubanda ibyatsi byo kubumbisha amatafari, nk’uko mwabigenzaga ejo n’ejo bundi: nibajye ubwabo kwitoragurira ibyatsi!

8 Nyamara muzabace umubare w’amatafari ungana n’uwo basanzwe babumba, mutagize icyo mugeruraho. Ni abanebwe! Ni na cyo gituma batera amahane bavuga ngo ‘Turashaka kujya gutura Imana yacu ibitambo!’

9 Abo bantu nimubicishe uburetwa, bakore badahumeka; bareke kwita ku magambo y’abanyabinyoma!»

10 Abakoresha n’abagenzuzi baraza babwira rubanda, bati «Farawo aravuze ngo ’Sinzongera kubaha ibyatsi ukundi’;

11 ngo ‘Nimugende ubwanyu, mushake ubwatsi aho muzabusanga, nyamara ariko ntakizagerurwa ku cyate cyanyu.’»

12 Rubanda banyanyagira mu gihugu cya Misiri batoragura udufunzo two gukekaguramo ibyatsi.

13 Abakoresha barabatotaga bavuga bati «Nimurangize icyate cyanyu, murangize icyategetswe buri munsi, nk’uko mwagenzaga igihe mwahabwaga ibyatsi!»

14 Abanyamisiri bakubita abagenzuzi b’Abayisraheli bari barashyizweho n’abakoresha ba Farawo. Bakavuga bati «Ni iki cyatumye ari ejo ari na none mutarangiza umubare w’amatafari utegetswe nk’uko mwabigenzaga mbere?»

15 Abagenzuzi b’Abayisraheli bajya kuregera Farawo, bavuga bati «Ni iki gituma ugenzereza utyo abagaragu bawe?

16 Ntibagiha abagaragu bawe ibyatsi, kandi bakatubwira ngo ‘Nimubumbe amatafari!’ None dore abagaragu bawe barakubitwa, imbaga yawe ikarengana!»

17 Farawo arabasubiza ati «Hoshi muri abanebwe! Ni yo mpamvu ituma muvuga ngo ‘Turashaka kujya gutura Uhoraho ibitambo!’

18 Noneho ubu ngubu nimujye gukora. Ntibazabaha ibyatsi, kandi muzatanga umubare utegetswe w’amatafari.»

19 Abagenzuzi b’Abayisraheli basanga bari mu kaga, ubwo bababwiraga bati «Ntimuzagerura na busa ku matafari ategetswe; buri munsi ugire icyate cyawo!»

20 Bagisohoka kwa Farawo, bahubirana na Musa na Aroni bari babategereje.

21 Barababwira bati «Uhoraho narebe, ace urubanza! Ni mwebwe mwatumye duhinduka ba ruvumwa mu maso ya Farawo no mu y’abagaragu be. Dore mwabashyize mu ntoki inkota yo kutwica.»

22 Ubwo Musa yongera gusanga Uhoraho, aramubwira ati «Nyagasani, ni iki cyatuma ugirira inabi iyi mbaga? Ni iki cyatumye untuma?

23 Kuva aho nagiriye kuvugana na Farawo mu izina ryawe, arica iyi mbaga urubozo, ariko woweho nta bwo urokora imbaga yawe!»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan