Iyimukamisiri 40 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUmwiteguro wo gutagatifuza ihema ry’ibonaniro 1 Uhoraho abwira Musa aya magambo, ati 2 «Ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa mbere, uzashinge ihema ry’ibonaniro ribe Ingoro y’Uhoraho. 3 Uzarishyiremo ubushyinguro bw’Isezerano, maze ubwo bushyinguro ubukingeho umubambiko. 4 Uzazane ameza, maze uyashyireho ibiyagenewe; uzazane ikinyarumuri, maze ucane amatara yacyo. 5 Urutambirourwa zahabu rugenewe imibavu uzarutereke imbere y’ubushyinguro bw’Isezerano, kandi uzabambike umwenda ku muryango w’Ingoro. 6 Urutambiro rw’ibitambo bitwikwa uzarutereke imbere y’umuryango w’Ingoro, ari yo hema ry’ibonaniro. 7 Igikarabiro uzagitereke hagati y’ihema ry’ibonaniro n’urutambiro, maze usukemo amazi. 8 Uzatunganye urugo hirya no hino, maze uzabambike umwenda ku irembo ryarwo. 9 Uzende amavuta yo gusiga, uyasige Ingoro n’ibiyirimo byose; uzayitagatifuze hamwe n’ibiyiteguwemo byose, maze ibe ntagatifu. 10 Uzasige amavuta urutambiro rw’ibitambo bitwikwa, n’ibikoresho byarwo byose, maze urutambiro rube rutagatifu rwose. 11 Uzasige amavuta igikarabiro hamwe n’urugata rwacyo, maze ugitagatifuze. 12 Uzigize Aroni n’abahungu be imbere y’umuryango w’ihema ry’ibonaniro, maze uzabuhagize amazi; 13 hanyuma wambike Aroni imyambaro mitagatifu, umusige amavuta, maze umutagatifuze, ambere umuherezabitambo. 14 N’abahungu be, numara kubigiza imbere, uzabambike amakanzu, 15 ubasige amavuta nk’uko uzaba wasize se amavuta, nuko bazambere abaherezabitambo. Bityo, amavuta basizwe azabahesha kuba abaherezabitambo iteka ryose, uko ibisekuru bigenda biha ibindi.» Musa ashinga ihema rigenewe kuba Ingoro y’Uhoraho 16 Musa arumvira, akora ibyo Uhoraho yari yamutegetse byose. 17 Ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa mbere k’umwaka wa kabiri Ingoro irashingwa. 18 Musa ashinga Ingoro; ashinga ibishyigikizo byayo, ashyiraho imbaho n’imitambiko, ashinga n’imiganda. 19 Arambura ihema hejuru y’Ingoro, maze agerekaho umutwikiro w’ihema, nk’uko Uhoraho yari yarabitegetse Musa. 20 Yenda amabuye y’Isezerano, maze ayashyira mu bushyinguro, asoheka imijishi mu bushyinguro, atereka n’urwicurizo hejuru y’ubushyinguro. 21 Nuko ajyana ubushyinguro mu Ngoro; amanika umubambiko muri yo rwagati, ahisha ubushyinguro bw’Isezerano nk’uko Uhoraho yari yarabitegetse Musa. 22 Atereka ameza mu ihema ry’ibonaniro, mu ruhande rw’amajyaruguru y’Ingoro, imbere y’umubambiko, 23 maze ayateguraho urutonde rw’imigati imbere y’Uhoraho, nk’uko Uhoraho nyine yari yarabitegetse Musa. 24 Ashyira ikinyarumuri mu ihema ry’ibonaniro, akibangikanya n’ameza, mu ruhande rw’amajyepfo y’Ingoro; 25 nuko agishyiraho amatara imbere y’Uhoraho, nk’uko Uhoraho nyine yari yarabitegetse Musa. 26 Ashinga urutambiro rwa zahabu mu ihema ry’ibonaniro, imbere y’umubambiko; 27 nuko atwikiraho imibavu, nk’uko Uhoraho yari yarabitegetse Musa. 28 Abambika umwenda ku muryango w’ihema. 29 Ashinga urutambiro rw’ibitambo bitwikwa ku muryango w’Ingoro, ari yo hema ry’ibonaniro, maze aruturiraho igitambo gitwikwa n’amakoro y’ubuhoro, nk’uko Uhorho nyine yari yarabitegetse Musa. 30 Ashyira igikarabiro hagati y’ihema ry’ibonaniro n’urutambiro, maze asukamo amazi yo kwisukura. 31 Musa, Aroni n’abahungu be bakarabiragamo, bakiyoza n’ibirenge. 32 Igihe cyose binjiraga mu ihema ry’ibonaniro, n’iyo begeraga urutambiro, bisukuzaga amazi, nk’uko Uhoraho yari yarabitegetse Musa. 33 Atunganya urugo ruzengurutse Ingoro n’urutambiro, kandi abambika umwenda ku irembo ry’urugo. Nuko Musa arangiza atyo imirimo yose. Imana iza gutura mu Ngoro yayo 34 Ubwo rero agacu kabudika ku ihema ry’ibonaniro, maze ikuzo ry’Uhoraho ryuzura mu Ngoro; 35 Musa ntiyashobora kwinjira mu ihema ry’ibonaniro, kubera ko agacu kari kayigumye hejuru, kandi n’ikuzo ry’Uhoraho ryagumye kuzura mu Ngoro. 36 Iyo agacu kavaga ku Ngoro, kakazamuka hejuru, Abayisraheli barahagurukaga, bagakomeza urugendo rwabo. 37 Naho iyo agacu kabaga katavuye ku Ngoro ngo kazamuke hejuru, ntibahagurukaga, kugeza umunsi kazazamukira. 38 Koko rero, agacu k’Uhoraho kagumaga hejuru y’Ingoro ku manywa, nijoro mu gacu hakakamo umuriro, ukabonwa n’inzu yose ya Israheli. Byagenze bityo igihe cyose, ku ndaro zose bagiye barara. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda