Iyimukamisiri 4 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuImana igaragariza Musa ububasha bwayo 1 Musa arasubiza ati «Ntibazanyemera, kandi ntibazanyumva, ahubwo bazavuga ngo ’Uhoraho ntiyakubonekeye!’» 2 Uhoraho rero aramubwira ati «Ufite iki mu ntoki?» Undi ati «Ni inkoni.» 3 Nuko Uhoraho aravuga ati «Yijugunye hasi.» Ayijugunya hasi maze ihinduka inzoka, Musa atangira kuyihunga. 4 Nuko Uhoraho abwira Musa, ati «Rambura ukuboko uyifate umurizo.» Arambura ukuboko, ayifata umurizo, nuko yongera guhinduka inkoni mu ntoki ze. 5 Uhoraho ati «Ibyo ni ukugira ngo bazamenye ko wabonekewe n’Uhoraho Imana y’abakurambere babo, Imana ya Abrahamu, Imana ya Izaki, Imana ya Yakobo!» 6 Uhoraho yongera kumubwira ati «Shyira ikiganza mu gituza cyawe.» Undi ashyira ikiganza mu gituza cye; hanyuma akivanaho, asanga cya kiganza cyasheshe ibibembe byererana nk’urubura. 7 Uhoraho aravuga ati «Subiza ikiganza mu gituza cyawe.» Undi asubiza ikiganza mu gituza cye; hanyuma akivanaho asanga cyongeye kuba kizima nk’umubiri we usanzwe. 8 Nuko aramubwira ati «Niba rero batakwemeye, kandi ntibumve iki kimenyetso cya mbere, bazemezwa n’icya kabiri. 9 Niba kandi batemeye ibyo bimenyetso byombi, maze ntibumvire ijwi ryawe, uzende amazi yo mu Ruzi, uyasese ku butaka, maze amazi uzaba wavanye mu Ruzi, ahinduke amaraso.» Imana itora Aroni ngo abe umufasha wa Musa 10 Musa abwira Uhoraho, ati «Nyamuna Mutegetsi wanjye, nta bwo ndi umuntu ubangukirwa no kuvuga: sinabyigeze rwose, ndetse no kuva aho uvuganiye n’umugaragu wawe ntacyahindutse. Ngira umunwa uremerewe, n’uruimi rwagobwe.» 11 Uhoraho aramubwira ati «Ni nde wahaye umuntu umunwa wo kuvuga cyangwa akamugira ikiragi, cyangwa se igipfamatwi? Ni nde uhumura cyangwa se uhumisha? Nta bwo ari jyewe, Uhoraho? 12 None rero genda; jye ndi kumwe n’umunwa wawe, nzakwigisha ibyo uzavuga!» 13 Ubwo Musa aravuga ati «Nyamuna Mutegetsi wanjye, ahubwo utume undi wishakiye kohereza!» 14 Uburakari bw’Uhoraho bugurumanira Musa, maze aravuga ati «Mbese ntihari mwene nyoko Aroni, Umulevi? Nzi ko we avuga neza. Ndetse ashyize nzira agusanga; nakubona azishima mu mutima we. 15 Uzamubwire ibyo agomba kuvuga, ubimutoze. Jye ndi kumwe n’umunwa wave, nkaba kandi kumwe n’umunwa we; nzabigisha ibyo mugo mba gukora. 16 Ni we uzavugana na rubanda mu mwanya wawe, maze azabe ari we uba umunwa wawe, woweho ube umubwiriza we. 17 Naho iyi nkoni uyifate mu ntoki, kuko ari yo uzakoresha ibimenyetso!» Musa asubira mu Misiri agasanga umuryango we 18 Musa aragenda, asubira kwa sebukwe Yetero; aramubwira ati «Ndagusabye, reka ngende, nsubire muri bene wacu bari mu Misiri, kugira ngo ndebe ko bakiriho.» Yetero asubiza Musa, ati «Genda amahoro!» 19 Uhoraho abwirira Musa mu gihugu cya Madiyani, ati «Genda, usubire mu Misiri, kuko abahigaga amagara yawe bapfuye bose.» 20 Musa agira umugore we n’abahungu be, abashyira ku ndogobe, maze basubirana mu gihugu cya Misiri; Musa agumana inkoni y’Imana mu ntoki ze, 21 Uhoraho abwira Musa, ati «Dore uri mu nzira igusubiza mu Misiri; ibuka rero bya bitangaza byose naguhereye ububasha; uzabikorere imbere ya Farawo. Naho jyewe nzatera umutima we kunangira, maze yekureka imbaga ngo igende 22 Ubwo uzabwire Farawo, uti ‘Uhoraho aravuze ati: Umwana wanjye w’imfura ni Israheli. Ndakubwiye ngo 23 Rekura umwana wanjye agende, ajye kunsenga; niba kandi wanze kumurekura ngo agende, jyewe nzica umwana wawe w’imfura.’» 24 Mu rugendo, Uhoraho asanga Musa aho yari acumbitse, maze asa n’ushaka kumwica. 25 Ni bwo Sipora yenze isarabwayi, akata agashishwa k’umubirigabo w’umuhungu we, maze agakoza ku birenge bya Musa, avuga ati «Kuri jyewe ubaye umugabo w’amaraso!» 26 Nuko Uhoraho aramureka. Ubwo Sipora nyine yari amaze kuvuga ngo «umugabo w’amaraso», ashaka kuvuga ibyo kugenya. 27 Uhoraho abwira Aroni, ati «Genda usanganire Musa mu butayu.» Aroni ashyira nzira, ahurira na Musa ku musozi w’Imana, aramuhobera. 28 Musa arondorera Aroni amagambo yose Uhoraho yari yaramutumye, kandi n’ibimenyetso yari yaramutegetse gukora. 29 Musa na Aroni baragenda, bakoranya abakuru bose b’imiryango y’Abayisraheli. 30 Aroni abarondorera amagambo yose Uhoraho yari yarabwiye Musa, kandi akorera ibimenyetso mu maso y’imbaga. 31 Nuko imbaga iremera; bamenya ko Uhoraho yasuye Abayisraheli, maze akabona amagorwa yabo. Nuko barapfukama, barasenga. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda