Iyimukamisiri 39 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuAbaherezabitambo: imyambaro yabo n’ibindi bibaranga 1 Badoda imyambaro mu bwoya bw’isine, bw’umuhemba n’ubutukura, igenewe imihango yo mu Ngoro; maze bakorera Aroni imyambaro mitagatifu, nk’uko Uhoraho yari yarabitegetse Musa. 2 Bakora umusanganyagihimba muri zahabu, mu bwoya bw’isine, bw’umuhemba n’ubutukura no muri hariri ihotoye. 3 Zahabu bayihwahuza inyundo, maze bayisaturamo udukwege two gusobekeranya n’indodo z’isine, z’umuhemba, n’izitukura, na hariri inetereye: bikorwa n’umuhanga. 4 Bakora n’imishumi ibiri iteye ku mitwe yombi y’umusanganyagihimba igenewe kuwufatisha ku ntugu. 5 Umukandara wawo uciye hejuru, byari bidoze kimwe: muri zahabu, mu bwoya bw’isine, bw’umuhemba, n’ubutukura, no muri hariri ihotoye, nk’uko Uhoraho yari yarabitegetse Musa. 6 Batunganya amabuye y’agaciro, afungiye mu tugotesho twa zahabu, bayasharagamo amazina y’abana ba Israheli, nk’uko basharaga za kashe. 7 Bashyira ayo mabuye ku mishumi y’intugu ifata umusanganyagihimba, kugira ngo ajye ababera iteka urwibutso rw’abana ba Israheli nk’uko Uhoraho yari yarabitegetse Musa. 8 Hanyuma bakora umusesuragituza wahimbanywe ubuhanga, ukorwa kimwe n’umusanganyagituza muri zahabu, mu bwoya bw’isine, bw’umuhemba n’ubutukura, no muri hariri ihotoye. 9 Wari ufite impande zireshya, kandi umeze nk’uruhago. Uburebure bwawo bwari igice cy’umukono, n’ubugari bwawo ari igice cy’umukono; wari inkubirane. 10 Bawutakaho imisitari ine y’amabuye. Umusitari wa mbere wariho isarudoni, itopazi, na emerodi; 11 umusitari wa kabiri wariho malakita, isafiri na diyama; 12 umusitari wa gatatu wariho opali, agate, na emetisita; 13 umusitari wa kane wariho ikirizoliti, imboneranyi, na jasipi. Ayo mabuye yari mu tugotesho twa zahabu twari tuyafunze. 14 Amabuye yari ahwanye n’amazina y’abana ba Israheli uko ari cumi na babiri. Yari asharazwe nko muri kashe, buri buye rifite izina ryaryo, rimwe mu mazina y’imiryango cumi n’ibiri. 15 Umusesuragituza bawucurira imikufi ya zahabu iyunguruye iboshye nk’utuziriko. 16 Bakora utugotesho tubiri twa zahabu n’ibifunga bibiri bya zahabu, maze ibyo bifunga byombi babishyira mu mitwe yombi y’umusesuragituza. 17 Imitwe ya ya mikufi ibiri ya zahabu bayinjiza mu tugotesho twombi. 18 Nuko babishyira hejuru y’imishumi y’intugu z’umusanganyagihimba, ahareba imbere. 19 Bakora ibifunga bibiri bya zahabu, babishyira mu nsi y’imishumi y’intugu y’umusesuragituza, ku ruhande rukora ku musanganyagihimba. 20 Barongera bakora ibifunga bibiri bya zahabu, ahareba imbere, hafi y’ipfundikiro ryawo, hejuru y’umukandara w’umusanganyagihimba. 21 Umusesuragituza bawupfundikisha ibifunga byawo ku bifunga by’umusanganyagihimba, bacishijemo injishi y’umuhemba w’ibihogo, ku buryo umusesuragituza uba hejuru y’umukandara w’umusanganyagihimba. Bityo umusesuragituza ntiwashoboraga kwitandukanyan’umusanganyagihimba, uko Uhoraho yari yarabitegetse Musa. 22 Bakora igishura cy’umusanganyagituza, gikozwe n’umuboshyi kikaba umuhemba w’ibihogo. 23 Mu gishura rwagati, harimo umwenge unyuramo umutwe, nk’uw’ikoti ry’intambara; maze uwo mwenge ukazengurutswaho umuguno w’umubohano, kugira ngo igishura kitazatanyuka. 24 Ku musozo wo hasi batendekaho amapfundo y’ubwoya bw’isine, bw’umuhemba n’ubutukura, na hariri inetereye. 25 Bakora amayugi ya zahabu iyunguruye, maze bayashyira ku musozo w’igishura hasi, arawuzenguruka. Impande zose ku musozo wo hasi, amayugi n’amapfundo bikagenda bikurikirana: 26 iyugi rimwe n’ipfundo rimwe, iyugi rimwe n’ipfundo rimwe, ku musozo w’igishura, kugira ngo batunganye imihango nk’uko Uhoraho yari yarabitegetse Musa. 27 Baboha n’amakanzu ya hariri, agenewe Aroni n’abahungu be. 28 Bakora igitambaro cy’umutwe muri hariri, n’imitako y’ingofero za hariri, amakabutura ya hariri ihotoye; 29 imikandara ya hariri ihotoye n’ubwoya bw’isine, bw’umuhemba n’ubutukura; byose byatatswe mu buhanga, uko Uhoraho yari yarabitegetse Musa. 30 Bakora ikamba muri zahabu iyunguruye, ritatswe n’ururabo imbere, maze basharagamo aya magambo ngo «Uweguriwe Uhoraho». 31 Bashyiraho injishi y’umuhemba w’ibihogo yo kurifunga ku gitambaro cyo mu mutwe, uko Uhoraho yari yarabitegetse Musa. 32 Nguko uko imirimo yose y’Ingoro n’iy’ihema ry’ibonaniro yarangiye. Abayisraheli batunganyije byose, bakurikije ibyo Uhoraho yari yarategetse Musa. Musa amurikirwa imirimo bari bakoze 33 Bamurikira Musa ibigize Ingoro ari byo ibi ngibi: ihema n’ibikoresho byaryo, ibifungo byaryo, imbaho zaryo, imitambiko yaryo, inkingi zaryo n’ibishyigikizo byaryo; 34 umutwikiro w’impu z’amapfizi y’intama zirabyemo ikigina, umutwikiro w’impu z’ibihura, n’umubambiko ugabanya Ingoro mo kabiri; 35 ubushyinguro bw’Isezerano hamwe n’imijishi yabwo, n’urwicurizo; 36 ameza hamwe n’ibikoresho byayo n’imigati y’umumuriko; 37 ikinyarumuri cya zahabu iyunguruye, amatara yo kugitondekanyaho, ibigendana na cyo byose, n’amavuta yo gucana; 38 urutambiro rwa zahabu, amavuta yo gusiga, n’imibavu yo gutwika, umwenda ugenewe gukinga umuryango w’ihema; 39 urutambiro rw’umuringa, uruzitiro rwarwo rw’umuringa, imijishi yarwo n’ibikoresho byarwo byose; igikarabiro hamwe n’urugata rwacyo; 40 imibambiko y’urugo rukikije Ingoro, inkingi zarwo, ibishyigikizo byarwo; umwenda ugenewe irembo ry’urugo, injishi zawo, inkingi zawo, n’ibikoresho byose bigenewe imirimo y’Ingoro, ari yo hema ry’ibonaniro; 41 imyambaro mitagatifu igenewe imihango yo mu Ngoro, imyambaro ya Aroni umuherezabitambo n’imyambaro y’abahungu be bazambara batunganya imirimo y’ubuherezabitambo. 42 Abayisraheli bakoze iyo mirimo yose bakurikije ibyo Uhoraho yari yarategetse Musa. 43 Musa areba ibyakozwe byose, maze asanga barabitunganyije; babikora uko Uhoraho yari yarabitegetse. Nuko Musa abasabira umugisha. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda