Iyimukamisiri 38 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUrutambiro rw’ibitambo bitwikwa n’igikarabiro 1 Akora urutambiro rw’ibitambo bitwikwa, mu biti by’iminyinya, rufite uburebure bw’imikono itanu, n’ubugari bw’imikono itanu — urutambiro rero rwari rufite impande zireshya — n’ubuhagarike bw’imikono itatu. 2 Ku mfuruka zarwo enye, ashyiraho amahembe, ayo mahembe yari akozwe mu giti kimwe n’urutambiro; maze arwomekaho icyuma cy’umuringa. 3 Akora ibikoresho byose by’urutambiro: ibyungo byo kuyoreramo ivu, ibidahuzo, ibisukirizo, amakanya n’ibirahuzwa amakara; ibyo bikoresho byose bicuzwe mu cyuma cy’umuringa. 4 Urutambiro arukorera uruzitiro rw’utwuma tw’umuringa, dushandikiranije nk’urushundura; urwo ruzitiro rwazengurukaga urutambiro ruhereye hasi rukageza mu cya kabiri cy’ubujyejuru bwarwo. 5 Acura ibifunga bine bigenewe imfuruka enye z’uruzitiro rw’umuringa ngo byinjizwemo imijishi. 6 Akora imijishi mu biti by’iminyinya, maze ayomekaho umuringa. 7 Yinjiza imijishi mu bifunga, ku mpande z’urutambiro, kugira ngo izakoreshwe baruheka. Yarukoze mu mbaho zikorogoshoye. 8 Akora igikarabiro mu muringa, n’urugata rwacyo mu muringa, hamwe n’indorerwamo z’abagore babaga ku izamu ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. Urugo rukikije Ingoro y’Uhoraho 9 Yubaka urugo rukikije Ingoro. Mu ruhande rw’amajyepfo yayo, urugo rwakingirizwaga n’imibambiko ya hariri ihotoye: ifite uburebure bw’imikono ijana. 10 Iyo mibambiko yari ifashwe n’inkingi makumyabiri, zifite ibishyigikizo makumyabiri by’umuringa; intendekero zo ku nkingi, kimwe n’ibifunga byabyo, byari bikozwe muri feza. 11 Mu ruhande rw’amajyaruguru hari imibambiko ifite uburebure bw’imikono ijana, hamwe n’inkingi makumyabiri n’ibishyigikizo byazo makumyabiri by’umuringa; intendekero zo ku nkingi n’ibifunga byabyo bikaba na byo muri feza. 12 Mu ruhande rw’uburengerazuba hari imibambiko ifite uburebure bw’imikono mirongo itanu hamwe n’inkingi cumi n’ibishyigikizo byazo cumi; intendekero zo ku nkingi n’ibifunga byabyo, bikoze muri feza. 13 No mu ruhande rw’uburasirazuba, ubugari bw’urugo bwari imikono mirongo itanu: 14 hakaba imikono cumi n’itanu y’imibamiko mu ruhande rumwe, hamwe n’inkingi eshatu n’ibishyigikizo byazo bitatu; bityo no ku rundi ruhande. 15 Ubwo rero mu ruhande rumwe rw’irembo ry’urugo no mu rundi ruhande hari hameze kimwe: imikono cumi n’itanu y’imibambiko, hamwe n’inkingi eshatu n’ibishyigikizo byazo bitatu. 16 Imibambiko yose yakingirizaga urugo yari ikozwe muri hariri ihotoye. 17 Ibishyigikizo by’inkingi byari bikozwe mu muringa, intendekero zo ku nkingi n’ibifunga byabyo bikozwe muri feza, n’amasonga y’inkingi bikozwe muri feza. Inkingi zose z’urugo zigafatanywa n’imitambiko ya feza. 18 Umwenda w’irembo ry’urugo wari uboshywe mu bwoya bw’isine, n’ubw’umuhemba, n’ubutukura, na hariri ihotoye. Uburebure bwawo bwari imikono makumyabiri, n’ubujyejuru bwari imikono itanu, kimwe n’imibambiko y’urugo. 19 Inkingi zazo enye n’ibishyigikizo byazo bine byari bikozwe mu muringa, intendekero zazo zikozwe muri feza, amasonga n’ibifunga byazo byometseho feza. 20 Inkingi zose z’Ingoro n’iz’urugo zari mu muringa. Ibyakoreshejwe bubaka Ingoro y’Uhoraho 21 Dore umubare w’ibintu byakoreshejwe bubaka Ingoro, Ingoro y’Isezerano: byabaruwe ku itegeko rya Musa, bigirwa n’Abalevi, bayobowe na Itamari mwene Aroni, umuherezabitambo. 22 Besaleli mwene Uri, umwuzukuru wa Huri, wo mu nzu ya Yuda, yari yarangije ibyo Uhoraho yari yategetse Musa byose. 23 Yabifashijwemo na Oholiyabu mwene Ahisamaki, wo mu nzu ya Dani, wari umuhanga cyane mu mirimo yose yo gucura no kubaza no gutakisha imyenda indodo z’isine, n’iz’umuhemba, n’izitukura, na hariri inetereye. 24 Zahabu yose bari batuye kandi yakoreshejwe umurimo wo kubaka Ingoro, yanganaga n’amatalenta makumyabiri n’icyenda, n’amasikeli magana arindwi na mirongo itatu, bikurikije isikeli y’Ingoro. 25 Feza yazanywe igihe babaruraga ikoraniro, yanganaga n’amatalenta ijana, n’amasikeli igihumbi magana arindwi na mirongo irindwi n’atanu bikurikije isikeli y’Ingoro. 26 Buri muntu wari ufite imyaka makumyabiri cyangwa ayirengeje, yasoze «ibeka», ari byo kuvuga igice cya sikeli, bikurikije isikeli y’Ingoro, kandi abagombaga gusora bari abantu ibihumbi magana atandatu na bitatu na magana atanu na mirongo itanu. 27 Amatalenta ijana ya feza yakoreshejwe gucuramo ibishyigikizo by’Ingoro n’ibishyigikizo by’umubambiko; ibishyigikizo ijana ku matalenta ijana bihwanye rero n’italenta imwe ku gishyigikizo kimwe. 28 Naho ya masikeli igihumbi magana arindwi mirongo irindwi n’atanu ya feza, bayakoresha intendekero zo ku nkingi, bayomeka ku masonga yazo, kandi bayakoramo n’imitambiko. 29 Umuringa bari batuye wanganaga n’amatalenta mirongo irindwi n’amasikeli ibihumbi bibiri magana ane. 30 Bayakoresha ibishyigikizo by’umuryango w’ihema ry’ibonaniro, urutambiro rw’umuringa n’uruzitiro rwarwo rw’umuringa, n’ibikoresho byose by’urutambiro, 31 ibishyigikizo by’urugo rukikije Ingoro, ibishyigikizo by’irembo ry’urugo n’inkingi zose z’Ingoro, n’inkingi zose zikikije urugo. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda