Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Iyimukamisiri 37 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Ubushyinguro bw’Isezerano

1 Besaleli abaza ubushyinguro mu giti cy’umunyinya. Uburebure bwabwo bwari imikono ibiri n’igice, ubugari bwabwo bukaba umukono umwe n’igice, n’ubuhagarike bwabwo bukaba umukono umwe n’igice.

2 Imbere n’inyuma, abwomekaho zahabu iyunguruye, maze abuzengurutsaho umusozo wa zahabu.

3 Abucurira ibifunga bine bya zahabu bigenewe amaguru yabwo, ibifunga bibiri mu ruhande rumwe n’ibifunga bibiri mu rundi.

4 Abaza imijishi mu giti cy’umunyinya maze ayomekaho zahabu.

5 Mu bifunga biri ku mpande z’ubushyinguro yinjizamo imijishi yo kubuheka.

6 Akora urwicurizo muri zahabu iyunguruye, rufite uburebure bw’imikono ibiri n’igice, n’ubugari bw’umukono umwe n’igice.

7 Akora Abakerubimu babiri muri zahabu. Abacura muri zahabu itsitse, ku mitwe yombi y’urwicurizo,

8 Umukerubimu umwe ku mutwe umwe n’undi Mukerubimu ku wundi mutwe. Abashyira ku mitwe yombi y’urwicurizo, kandi bafatanye na rwo.

9 Abakerubimu bari bafite amababa aramburiye hejuru y’urwicurizo, bakarutwikiriza amababa yabo kandi berekeranye; uruhanga rwabo rukaba rwunamiye ku rwicurizo.


Ameza bateguraho imigati y’umumuriko

10 Akora ameza mu giti cy’umunyinya. Uburebure bwayo bwari imikono ibiri, ubugari bwayo bukaba umukono umwe, n’ubuhagarike bwayo bukaba umukono umwe n’igice.

11 Ayomekaho zahabu iyunguruye, maze ayazengurutsaho umusozo wa zahabu.

12 Hagati y’amaguru y’ameza atambikaho utubaho tungana no mu kiganza, maze utwo tubaho adushyiraho zahabu.

13 Ameza ayacurira ibifunga bine bya zahabu, maze ashyira ibyo bifunga ku nkokora enye z’amaguru yayo.

14 Iruhande rw’imitambiko, ahashyira ibifunga byo kwinjizwamo imijishi yo guheka ameza.

15 Akora imijishi mu biti by’iminyinya, maze ayomekaho zahabu, kugira ngo bajye bayikoresha baheka ameza.

16 Akora ibikoresho bigenewe ameza: amasahani, imbehe, ibikopo, n’udukombe bigenewe ibitambo biseswa; abikora muri zahabu iyunguruye.


Ikinyarumuri gifite amashami arindwi

17 Hanyuma Besaleli akora ikinyarumuri muri zahabu iyunguruye. Ikirenge cyacyo n’uruti rwacyo, hamwe n’amababi n’indabo bigitatse, byari bifatanye na cyo.

18 Amashami atandatu yari ashingiye ku mpande zacyo: amashami atatu mu ruhande rumwe rw’ikinyarumuri, n’amashami atatu mu rundi ruhande.

19 Ku ishami rimwe hari imitako itatu ishushanya umubumburo w’ururabo, bikamera bityo ku mashami atandatu yari ashingiye ku kinyarumuri.

20 Uruti ubwarwo rw’ikinyarumuri rwari rufite imitako ine ishushanya umubumburo w’ururabo.

21 Hari umutako mu nsi y’amashami abiri ya mbere ashingiye ku ruti rwacyo, umutako mu nsi y’amashami abiri akurikiyeho ashingiye kuri cyo, n’undi mutako mu nsi y’amashami abiri aheruka ashingiye kuri cyo; bikagenda bityo ku mashami atandatu ashingiye ku kinyarumuri.

22 Iyo mibumburo n’ayo mashami byari bifatanye n’ikinyarumuri; byose byari bicuze muri zahabu itsitse kandi iyunguruye.

23 Akora amatara yacyo arindwi, n’ibikoresho bigenewe gutunganya ayo matara, muri zahabu iyunguruye.

24 Akoresha italenta imwe ya zahabu iyunguruye, kugira ngo arangize icyo kinyarumuri hamwe n’ibikoresho byacyo byose.


Urutambiro ruturirwaho imibavu

25 Akora urutambiro rw’imibavu mu giti cy’umunyinya; uburebure bwarwo bwari umukono umwe, ubugari bwarwo bukaba umukono umwe; impande zarwo zarareshyaga, kandi ubujyejuru bwarwo bwari imikono ibiri. Amahembe yarwo yari mu giti kimwe na rwo.

26 Arwomekaho zahabu iyunguruye ku ruhande rwo hejuru, ku mpande zarwo hirya no hino, no ku mahembe, kandi aruzengurutsaho umuguno wa zahabu.

27 Arukorera ibifunga muri zahabu mu nsi y’umuguno warwo, bibiri ku mpande ebyiri zarwo, byo kwinjizwamo imijishi igenewe guheka urutambiro.

28 Akora imijishi mu biti by’iminyinya maze ayomekaho zahabu.

29 Ategura amavuta agenewe isigwa ritagatifu, n’umubavu w’indobanure wo gutwika, byose bikozwe ku buryo bw’abahanga.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan