Iyimukamisiri 36 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu1 Besaleli, Oholiyabu, n’abantu bose b’abanyabwenge, abo Uhoraho yashyizemo ubwenge n’ubuhanga bwo gutunganya imirimo yose igenewe imihango y’Ingoro, bazabirangize uko Uhoraho yabitegetse.» 2 Musa ahamagaza Besaleli, na Oholiyabu, n’abantu bose b’abanyabwenge, abo Uhoraho yashyize ubwenge mu mutima; bashishikarira uwo murimo ngo bawurangize. 3 Musa abaha amaturo yose Abayisraheli bari barazaniye gutunganya imirimo y’ubwubatsi bw’Ingoro kandi buri gitondo imbaga igakomeza kuzanira Musa amaturo yishakiye. 4 Nuko abo bahanga bakoraga imirimo y’Ingoro, bahagarika akazi bari bashishikariye, buri wese aza kubwira Musa, ati 5 «Imbaga iratura ibirengeje kure ibya ngombwa bigenewe kurangiza imirimo Uhoraho yategetse gukora!» 6 Musa atanga itegeko, maze batangaza mu ngando hose ngo «Ntihagire umuntu, ari umugabo ari umugore, wongera guhihibikanira iby’amaturo y’Ingoro.» Nuko bahagarika rubanda, 7 kuko ibyo bari bazanye byari bihagije ku mirimo yose yagombaga gukorwa, ndetse binarengejeho. Ingoro y’Uhoraho ubwayo 8 Nuko abakozi bose barushaga abandi ubuhanga bashinga Ingoro. Bategura imyenda cumi muri hariri ihotoye, no mu bwoya bw’isine, bw’umuhemba n’ubutukura, hamwe n’Abakerubimu batatseho. 9 Uburebure bw’umwenda bwari imikono makumyabiri n’umunani. Ubugari bw’umwenda bukaba imikono ine. Imyenda yose yaraeshyaga. 10 Bafatanya itanu muri iyo myenda, umwe ku wundi; bafatanya n’iyindi itanu umwe ku wundi. 11 Bashyira utugozi tw’umuhemba w’ibihogo ku muguno w’umwenda waherukaga urufatane rwa mbere; babigenza batyo no ku mwenda wabanzirizaga urufatane rwa kabiri. 12 Bapfundika utugozi mirongo itanu ku mwenda waherukaga urufatane rwa mbere; bapfundika n’utugozi mirongo itanu ku mwenda wabanzirizaga urufatane rwa kabiri, maze utwo tugozi tukagenda dutegana, kamwe ku kandi. 13 Bakora ibifungo mirongo itanu bya zahabu bafungisha urufatane rwa mbere ku rundi, bityo Ingoro irakomera ku mpande zose. 14 Bakora kandi n’indi myenda y’ubwoya bw’ihene, maze bayitwikiriza Ingoro, nk’uko amahema amera; bakora bene iyo myenda cumi n’umwe. 15 Uburebure bw’umwenda bwari imikono mirongo itatu, n’ubugari bw’umwenda bukaba imikono ine. Iyo myenda cumi n’umwe yarareshyaga. 16 Muri iyo myenda bateranya itanu ukwayo, n’indi itandatu ukwayo, (ku buryo na yo ihinduka ibifatane bibiri). 17 Bashyira utugozi mirongo itanu ku musozo w’umwenda waherukaga urufatane rumwe; bashyira kandi utugozi mirongo itanu ku musozo w’umwenda wabanzirizaga urufatane rwa kabiri. 18 Bakora n’ibifungo mirongo itanu by’umuringa byo gufungisha ibyo bifatane byombi. Bityo ihema ryose rikaba risakawe neza. 19 Byongeye ihema barikorera umutwikiro w’impu z’amapfizi y’intama zirabyemo ikigina, barikorera n’umutwikiro w’impu z’ibihura wo kugereka hejuru. 20 Ingoro kandi bayikorera inkuta z’imbaho mu biti by’iminyinya zishinze impagarike. 21 Uburebure bw’urubaho bwari imikono cumi, n’ubugari bw’urubaho bwari umukono umwe n’igice. 22 Kuri buri rubaho hari inkwikiriro ebyiri zifatanye rumwe ku rundi. Babigenza batyo ku mbaho zose z’Ingoro. 23 Bategurira Ingoro imbaho makumyabiri ku ruhande rw’amajyepfo. 24 Mu nsi y’izo mbaho makumyabiri, bahashyira ibishyigikizo mirongo ine bya feza, ibishyigikizo bi biri mu nsi ya buri rubaho, bigenewe inkwikiriro zarwo zombi. 25 Ku ruhande rwa kabiri rw’Ingoro rwerekeye amajyaruguru, bahategura imbaho makumyabiri, 26 kimwe n’ibishyigikizo byazo mirongo ine bya feza, ibishyigikizo bibiri mu nsi ya buri rubaho. 27 N’urukuta rw’inyuma y’Ingoro barutegurira imbaho esheshatu, aherekeye iburengerazuba; 28 bategura n’imbaho ebyiri zigenewe inguni z’inyuma y’Ingoro. 29 Izo zarushaga izindi gufatana kubera inkwikiriro zazo nyinshi. 30 Bityo hari imbaho munani kumwe n’ibishyigikizo byazo bya feza, ibishyigikizo cumi na bitandatu, ibishyigikizo bibiri mu nsi ya buri rubaho. 31 Bakora n’imitambiko mu biti by’iminyinya: itanu igenewe imbaho o ku ruhande rwa mbere rw’Ingoro, 32 itanu igenewe imbaho zo ku ruhande rwa kabiri rw’Ingoro, n’indi itanu igenewe imbaho z’inyuma y’Ingoro aherekeye iburengerazuba. 33 Bategura umutambiko umwe wambukiranyaga imbaho, kuva ku rwa mbere kugeza ku rwa nyuma, unyuze hagati yazo. 34 Imbaho bazomekaho zahabu, n’ibifunga byazo bigenewe gushyirwamo imitambiko babikora muri zahabu, kandi n’imitambiko bayomekaho zahabu. 35 Bakora umubambiko mu bwoya bw’isine, bw’umuhemba n’ubw’umutuku, no muri hariri ihotoye; maze batakaho n’Abakerubimu. 36 Bawubariza inkingi enye z’umunyinya zometseho zahabu, n’intendekero zazo za zahabu; bazicurira ibishyigikizo bine bya feza. 37 Umuryango w’ihema bawudodera uwundi mubambiko watatswe n’umuhanga mu bwoya bw’isine, n’ubw’umuhemba, n’ubw’umutuku, no muri hariri ihotoye. 38 Uwo mubambiko bawukorera inkingi eshanu, n’intendekero zazo, n’amasonga yazo, n’ibifunga byazo, maze babyomekaho zahabu. Ibishyigikizo byazo bitanu byari bikozwe mu muringa. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda