Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Iyimukamisiri 35 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


IYUBAKWA RY’INGORO Y’UHORAHO Itegeko ryo kuruhuka ku isabato

1 Musa ahamagaza imbaga yose y’Abayisraheli, arababwira ati «Nimwumve ibyo Uhoraho abategetse kujya mukora.

2 Mu minsi itandatu muzakore imirimo, naho umunsi wa karindwi uzababere isabato ntagatifu, umunsi w’ikiruhuko weguriwe Uhoraho. Umuntu wese uzakora kuri uwo munsi azicwa.

3 Ntimuzacana umuriro mu nzu yanyu n’imwe ku munsi w’isabato.»


Abayisraheli bazana imfashanyo zo kubaka Ingoro y’Uhoraho

4 Musa abwira ikoraniro ryose ry’Abayisraheli aya magambo, ati «Nimwumve icyo Uhoraho yategetse.

5 Nimugabanye ku bintu byanyu ituro ry’Uhoraho. Umuntu wese w’umutima utagundira azazanira Uhoraho imfashanyo ye: zahabu, na feza, n’umuringa,

6 imyenda y’isine, n’iy’umuhemba, n’itukura, hariri inetereye, n’ubwoya bw’ihene,

7 impu z’amapfizi y’intama zirabyemo ikigina, n’impu z’ibihura, n’ibiti by’iminyinya,

8 n’amavuta y’imizeti yo gucana itara, imibavu igenewe kuvangwa n’amavuta yo gusiga, n’imibavu yo gutwika;

9 amabuye y’agaciro, n’amabuye yo gutaka ku musanganyagihimba no ku musesuragituza.

10 N’abakozi banyu bose b’abahanga nibaze, maze barangize icyo Uhoraho yategetse.

11 Ibyo ni Ingoro n’ihema ryayo, umutwikiro waryo, ibifunga byaryo, imbaho zaryo, imitambiko yaryo, imiganda yaryo, n’ibishyigikizo byaryo;

12 ubushyinguro n’imijishi yabwo, urwicurizo n’umubambiko ubikingiye;

13 ameza hamwe n’imijishi yayo n’ibikoresho byayo byose, hamwe n’imigati y’umumuriko;

14 ikinyarumuri cyo kumurika, hamwe n’ibikoresho byacyo, amatara yacyo n’amavuta y’imizeti akigenewe;

15 urutambiro rw’imibavu n’imijishi; amavuta yo gusiga n’imibavu yo gutwika; umubambiko ukinze ku muryango w’Ingoro;

16 urutambiro rw’ibitambo bitwikwa n’uruzitiro rwarwo rw’umuringa, imijishi yarwo n’ibikoresho byarwo byose; igikarabiro n’urugata rwacyo;

17 imibambiko ikingiye urugo, inkingi zayo, ibishyigikizo byayo, n’umubambiko ukingiye irembo ry’urugo rw’Ingoro;

18 imiganda y’Ingoro, imiganda y’inkike z’Ingoro hamwe n’ibiziriko byazo;

19 imyambaro y’ibirori igenewe imihango mu Ngoro, imyambaro mitagatifu y’umuherezabitambo Aroni, n’imyambaro abahungu be bazambara batunganya imirimo y’ubuherezabitambo.»

20 Nuko ikoraniro ryose ry’Abayisraheli rimaze kuva iruhande rwa Musa,

21 ab’umutima ukeye kandi wuzuye ubuntu bose baraza, batanga umusanzu w’Uhoraho mu bwubatsi bw’ihema ry’ibonaniro, n’imirimo yaryo yose, n’imyambaro mitagatifu.

22 Haza abagabo kimwe n’abagore; ab’umutima ugira ubuntu bazana amaherena, n’impeta, n’inigi, n’ibintu bya zahabu by’amoko yose, maze buri muntu wabituraga Uhoraho, akabimuhereza nk’uko batura zahabu.

23 Bazana n’ibindi bafite imuhira: imyenda y’isine, n’iy’umuhemba n’itukura, hariri inetereye, n’ubwoya bw’ihene, impu z’amapfizi y’intama zirabyemo ikigina, n’impu z’ibihura.

24 Abari bateganyije bose ituro rya feza n’umuringa, babizanira Uhoraho. Abari bafite imuhira ibiti by’iminyinya bigenewe imirimo yose y’ubwubatsi, barabizana.

25 Abagore bose bari bafite ubuhanga bwo gukaraga ubudodo, barabuboha, barabuzana: ubw’isine, n’ubw’umuhemba n’ubw’umutuku, n’ubwa hariri inetereye.

26 Abagore bose bari babifitiye ubuhanga, bakaraga ubwoya bw’ihene.

27 Abatware b’imiryango bazana amabuye y’agaciro, n’amabuye yo gutaka ku musanganyagihimba no mu musesuragituza,

28 bazana imibavu n’amavuta y’imizeti bigenewe amatara, amavuta yo gusiga n’imibavu yo gutwika.

29 Mbese Abayisraheli bose, ari abagabo ari n’abagore, bafite umutima ukeye, bazanira Uhoraho amaturo bigeneye, kugira ngo batunganye imirimo yose Uhoraho yari yabategetse abitumye Musa.


Besaleli na Oholiyabu batangira imirimo yo kubaka Ingoro

30 Nyuma Musa abwira Abayisraheli, ati «Nimurebe, Uhoraho yihamagariye mu izina Besaleli mwene Uri, umwuzukuru wa Huri, wo mu nzu ya Yuda.

31 Yamwujujemo umwuka w’Imana, kandi yamuhaye ubuhanga, ubwenge, n’ubumenyi bw’imyuga iyo ari yo yose,

32 kugira ngo ahimbe ibikoresho by’agaciro, bicuzwe muri zahabu, feza n’umuringa;

33 kugira ngo aconge amabuye y’indobanure, abaze ibiti, anatunganye imirimo iyo ari yo yose.

34 Yashyize kandi mu mutima we ingabire yo kubyigisha, nk’uko yayihaye na Oholiyabu mwene Ahisamaki, wo mu nzu ya Dani.

35 Bombi yabujujemo ubwenge bwo gukora imirimo yose yo gusharaga, gushushanya, gutaka amabara ku myenda y’isine, y’umuhemba n’itukura, kuri hariri inetereye, no kuboha imyenda; mbese gutunganya amoko yose y’imirimo no guhimba ibikorwa by’ubwenge.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan