Iyimukamisiri 32 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIcyaha cy’Abayisraheli 1 Imbaga ibonye ko Musa atinze kumanuka ku musozi, ikoranira iruhande rwa Aroni, maze baramubwira bati «Ngaho dukorere imana zo kutugenda imbere; kuko Musa uriya, watuvanye mu gihugu cya Misiri, tutazi uko byamugendekeye!» 2 Aroni arababwira ati «Nimukure impeta za zahabu ku matwi y’abagore banyu, n’ay’abahungu banyu n’abakobwa banyu, maze muzinzanire.» 3 Bose biyambura impeta za zahabu bari bafite ku matwi, bazizanira Aroni. 4 Nuko yakira iyo zahabu, arayishongesha, ayicuramo ishusho ry’ikimasa. Nuko baravuga bati «Israheli, dore imana zawe zakuvanye mu gihugu cya Misiri!» 5 Aroni ngo abibone, yubaka urutambiro imbere y’icyo kigirwamana, maze avuga aranguruye ati «Ejo hazaba umunsi mukuru wo kubaha Uhoraho!» 6 Bukeye bwaho rero, mu gitondo cya kare, batura ibitambo bitwikwa, bazana n’igitambo cy’ubuhoro. Nuko imbaga iricara, bararya, baranywa, nyuma barahaguruka barabyina. 7 Ubwo ngubwo Uhoraho abwira Musa, ati «Hogi manuka, kuko umuryango wawe, wa muryango wavanye mu gihugu cya Misiri, wihumanije! 8 Ntibatindiganije guteshuka inzira nari narabategetse; bihimbiye ikigirwamana cy’ikimasa, bapfukama imbere yacyo, maze bagitura ibitambo, bavuga ngo ’Israheli, dore imana zawe zakuvanye mu gihugu cya Misiri’»! 9 Uhoraho abwira Musa, ati «Ndabona neza ko uyu muryango ufite ijosi rishingaraye! 10 Ubu ngubu noneho ndeka, maze uburakari bwanjye bugurumane, mbarimbure! Nyamara wowe nzakugira ihanga rikomeye!» 11 Musa yurura Uhoraho Imana ye, avuga ati «Mbese Uhoraho, kuki uburakari bwawe bwagurumanira umuryango wawe, wivaniye ubwawe mu gihugu cya Misiri ukoresheje ububasha bukaze bw’ukuboko kwawe? 12 Ni iki cyatuma Abanyamisiri bavuga ngo ’Yabimuye ino abitewe n’ubugome, agira ngo abicire mu misozi, abatsembe ku isi!’ Cubya uburakari bwawe bukaze, maze ureke inabi wari ugiye kugirira umuryango wawe. 13 Wibuke indahiro wirahiriye ubwawe usezeranya Abrahamu, na Izaki na Yakobo, abagaragu bawe, ugira uti ‘Nzagwiza urubyaro rwanyu nk’inyenyeri zo mu kirere, kandi iki gihugu navuze cyose nzagiha abana banyu, maze bagitunge ingoma ibihumbi.’» 14 Nuko Uhoraho yisubiraho, areka inabi yari yashatse kugirira umuryango we. 15 Musa arahindukira, amanuka umusozi atwaye bya bimanyu bibiri by’amabuye y’urwibutso rw’Isezerano. Ayo mabuye yari abaje kandi yanditseho ku mpande zombi, imbere n’inyuma. 16 Ibyo bimanyu byari byakozwe n’Imana, kandi n’inyandiko yari inyandiko y’Imana, isharaze kuri ibyo bimanyu by’amabuye. 17 Yozuwe yumva urwamu rw’imbaga yasakabakaga, maze abwira Musa, ati «Ndumva urwamu rw’intambara mu ngando!» 18 Musa arasubiza ati «Urwo rwamu si indirimbo y’umutsindo, si n’amaganya y’abatsinzwe. Jyeweho ndumva ari urwamu rw’indirimbo z’ababyina!» 19 Ngo agere hafi y’ingando, abona cya kimasa n’abakibyiniraga. Nuko uburakari bwa Musa buragurumana; ajugunya bya bimanyu by’amabuye, bijanjagurikira mu nsi y’umusozi. 20 Maze yenda cya kimasa bari bakoze, aragitwika, agisyamo ivu rigogoye, arivanga n’amazi, maze aryuhira Abayisraheli. 21 Musa abwira Aroni, ati «Uyu muryango wakugenje ute kugira ngo wemere kuwukoresha igicumuro gikomeye?» 22 Aroni arasubiza ati «Uburakari bwa databuja nibwoye kugurumana! Ubwawe ntuyobewe ko uyu muryango ubogamiye ku kibi. 23 Bambwiye bati ‘Dukorere imana zo kutugenda imbere, kuko Musa uriya, wa mugabo watuvanye mu gihugu cya Misiri, tutazi uko byamugendekeye!’ 24 Ndababwira rero nti ‘Abafite zahabu nibaziyambure ku matwi.’ Barazimpa, nzishongesha mu muriro, maze havamo icyo kimasa!» Bene Levi bayoboka Uhoraho 25 Musa abona ukuntu imbaga yatannye, ko Aroni ari we wari wayiteye gutana, bigatuma abanzi bayo bayiha urw’amenyo! 26 Nuko Musa ahagarara ku irembo ry’ingando, aravuga ati «Indahemuka z’Uhoraho, nimunsange!» Nuko abahungu ba Levi bose bakoranira iruhande rwe. 27 Arababwira ati «Uhoraho, Imana ya Israheli, aravuze ngo ’Buri muntu muri mwe niyambare inkota ye ku itako, maze mugende mu ngando, muzenguruke hose muva ku nzu imwe mujya ku yindi; buri muntu yice uwo bahuye, yaba mwene nyina, yaba incuti ye, cyangwa undi bafitanye isano!’» 28 Abahungu ba Levi bakora icyo Musa abategetse, maze uwo munsi mu mbaga hagwa abantu nk’ibihumbi bitatu. 29 Hanyuma Musa aravuga ati «Kuva uyu munsi Uhoraho arabiyeguriye, kuko ari ntawashidikanyije kurwanya umuhungu we, cyangwa se mwene nyina; uyu munsi Uhoraho nabahe umugisha.» Musa asabira imbabazi Abayisraheli 30 Bukeye bwaho, Musa abwira rubanda, ati «Mwakoze icyaha gikomeye! None ubu ngubu ngiye kuzamuka njye imbere y’Uhoraho, wenda nashobora kubaronkera imbabazi z’igicumuro cyanyu.» 31 Musa yongera gusanga Uhoraho, maze aravuga ati «Nta byo! Uyu muryango wakoze icyaha gikomeye: bihimbiye ibigirwamana bya zahabu! 32 None rero, ubabarire igicumuro cyabo, bitabaye ibyo unsibanganye mu gitabo wanditse!» 33 Uhoraho asubiza Musa, ati «Uwancumuyeho ni we nzasibanganya mu gitabo cyanjye! 34 Ngaho genda, uyobore umuryango aho nakubwiye, umumalayika wanjye ni we uzakugenda imbere. Ariko umunsi wo kubahana nugera, nzabahanira igicumuro cyabo!» 35 Nuko Uhoraho ahana imbaga kubera ikimasa bari bacuze, cya kindi Aroni yari yakoze. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda