Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Iyimukamisiri 31 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Abakozi bazahanga ibikoresho byose bigenewe Ingoro y’Uhoraho

1 Uhoraho abwira Musa, ati

2 «Dore mpamagaye mu izina rye Besaleli, mwene Uri, umwuzukuru wa Huri, wo mu nzu ya Yuda.

3 Namwujujemo umwuka w’Imana, maze muha ubuhanga, ubwenge n’ubumenyi bw’imyuga iyo ari yo yose,

4 kugira ngo ahimbe ibikoresho by’agaciro, bicuzwe muri zahabu, feza, n’umuringa;

5 kandi aconge amabuye y’indobanure, abaze ibiti, anatunganye imirimo iyo ari yo yose.

6 Kandi dore nashyize Oholiyabu, mwene Ahisamaki wo mu nzu ya Dani, hamwe na we. Umutima wa buri muhanzi nawushyizemo ubuhanga, kugira ngo bazakore ibyo nagutegetse byose:

7 ihema ry’ibonaniro n’ubushyinguro bw’Isezerano, urwicurizo ruri hejuru yabwo, n’ibintu byose byo mu ihema,

8 nk’ameza n’ibikoresho byayo, ikinyarumuri cya zahabu iyunguruye n’ibigendana na cyo byose, kimwe n’urutambiro rw’imibavu,

9 urutambiro rw’ibitambo bitwikwa n’ibikoresho byarwo byose, igikarabiro n’urugata rwacyo,

10 imyambaro y’imihango n’imyambaro mitagatifu ya Aroni umuherezabitambo, kimwe n’imyambaro abahungu be bambara bakora iby’ubuherezabitambo,

11 amavuta yo gusiga n’imibavu ihumura igenewe Ingoro. Ibyo byose bazabirangize bakurikije ayo mabwiriza yose naguhaye.»


Ikiruhuko cy’isabato

12 Uhoraho abwira Musa aya magambo, ati

13 «Ubwire Abayisraheli, uti ’Muzubahirize amasabato yanjye mubishishikariye, kuko ari cyo kimenyetso nashyize hagati yanjye namwe, uko ibisekuru byanyu bikurikirana, kugira ngo bamenye ko ari jye Uhoraho ubatagatifuza.

14 Muzakurikize rero isabato, kuko ari umunsi mutagatifu kuri mwe. Utazayubahiriza wese, azicwe.’ Umuntu wese uzakora umurimo kuri uwo munsi, azacibwe mu bo bava inda imwe.

15 Mu minsi itandatu bazajye bakora imirimo, maze umunsi wa karindwi ube uw’ikiruhuko cy’isabato, umunsi mutagatifu wagenewe Uhoraho. Umuntu wese uzakora umurimo ku munsi w’isabato, azicwe.

16 Abayisraheli bazakurikize rero isabato, maze isabato izababere Isezerano ry’indahinduka kuva mu gisekuru kujya mu kindi.

17 Ni ikimenyetso kizahoraho iteka ryose hagati yanjye n’Abayisraheli, kuko Uhoraho yaremye ijuru n’isi mu minsi itandatu, ariko ku munsi wa karindwi agahagarika imirimo, akaruhuka.»

18 Uhoraho amaze kuvuganira na Musa ku musozi wa Sinayi, amuha ibimanyu bibiri by’amabuye y’urwibutso rw’Isezerano. Ayo mabuye yari abaje, kandi yandikishijweho urutoki rw’Imana.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan